Ni ahantu inyanja y’ubuhinde n’inyanja ya Atalatika bihurira muri Afurika y’epfo muri Western Cape. Amazi y’urwunyunyu avuye mu nyanja y’ubuhinde agahura n’amazi akonje avuye mu nyanja ya Atalatika, kuburyo uba ubona itandukaniro ryayo kanti ntabwo ahita yivanga.
Ni ahantu hatuje kure ya Cap Town, ukihagera hari ikibumbano kihakubwira cyanditse mu cyongereza n’ururimi rwa kinyafurika. Hari ishusho y’umugabane w’afurika.