Tariki ya 24-25 Nzeri 2021 mu mujyi wa Abidjan muri Cote d’ivoire habereye inama yo gushinga Ihuriro Nyafurika ry’Abakora mu Bukerarugendo (Réseau Africain des Professionnels du Tourisme ).
Ni inama yitabiriwe n’abantu bavuye mu bihugu 19 byo ku mugabane wa Afurika banyamuryango mu gushinga iri huriro, ibyinshi bikoresha ururimi rw’igifaransa; Rwanda, Côte d’ivoire, Sénégal, Gabon, RDC, Mali, Cameroun, Algerie, Benin, Burkina Faso, Congo Brazaville, Guinee, Madagascar, Maroc, Maurtanie, Niger, Tchad, Togo, Tunisie. Harimo n’ibihugu by’indorerezi ; Nigeria, Cap Vert na Guinee Bissau.
Hari n’abandi bantu batandukanye mu buyobozi mu gihugu cya Côte d’Ivoire baje gushyigikira ishyirwaho ry’iryo huriro kugirango rizafashe abakora mu bukerarugendo ku mugabane wa Afurika.
Ni igitekerezo cyaje mu gihe isi yose yari mu bihe bikomeye by’icyorezo cya Covid19, nkuko ibintu byose byagezweho n’ ingaruka zayo, Ubukerarugendo nabwo buri mubyagezweho n’ingaruka za Covid19 mu nzego zabwo zose.
Umunya Côte d’Ivoire Gougou Kouadio Marcel yagize igitekerezo cyo gushinga iri huriro mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo imbere mu bihugu bya Afurika (Domestic tourism) ndetse no hagati y’ibihugu (Inter Regional Tourism) by’afurika. Ni mu gihe abanyamahanga batashoboraga gukora ingendo, nibwo yarebye abona ko ubukerarugendo bugomba kugira indi sura cyangwa undi murongo bukorwamo.
Mu nama hatanzwemo ibitekerezo byinshi mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo ku mugabane wa Afurika no kugirango iri huriro rizatere imbere kandi rigire ibikorwa bifatika rifasha mu bukerarugendo.
Minisitiri w’ubukerarugendo n’Imyidagaduro ( Ministre du Tourisme et de Loisirs ) muri Côte d’Ivoire Bwana Siandou Fofana ; yavuzeko ubukerarugendo nk’urwego mpuzamahanga, rwagize ukwihagararaho muri bino bihe by’icyorezo cya Covid19. Bidasubirwaho, ni umwanya mwiza wo gutekereza ubukerarugendo bw’ejo hazaza, gukoresha ikoranabuhanga mu kubumenyekanisha, gusura ahantu hatandukanye,..hibandwa mu kumenyekanisha no gukora ubukerarugendo bw’imbere mu bihugu no mu karere
Tuzakomeza gushyigikira gushyira mu bikorwa bya RAPT nk’umufatanyabikorwa mu guhindura imikorere y’ubukerarugendo bwahazaza ntawe uhejwe.
Uru rugaga ruzahuza abantu bakora mu bukerarugendo, abayobora abakerarugendo, amakapani atwara abakerarugendo, amashuri y’ubukerarugendo, abanyamakuru bu bukerarugendo, Hotels, Restaurants, bars,..
Reseau Africain des Professionnels du Tourisme igamije guteza imbere ubukerarugendo muri Afurika, gufatanya na leta, abikorera n’imiryango itegamiye kuri leta guteza imbere ubukerarugendo, gushyigikira ubukerarugendo bw’imbere mu bihugu no mu karere , guteza imbere ubukerarugendo burambye, gusangira ubumenyi, gutegura amahugurwa mu bakora mu bukerarugendo muri ibyo bihugu, kugabanya ubukene hahangwa imirimo mishya, guteza imbere ubukerarugendo ndangamuco hagati y’ibihugu…
Hatowe abantu batandukanye bagiye kuyobora uru rugaga mu gihe cy’imyaka itatu Gougou Kouadio Marcel atorerwa kuba Umuyobozi mukuru wa RAPT.