Gasabo, ibintu 45 bitandukanye ukwiriye kumenya mu Akarere ka Gasabo

September 25, 2024

Akarere ka Gasabo ni kamwe mu turere dutatu tw’umujyi wa Kigali, ni akarere gafite ubuso bwa km2 430.30, kagizwe n’imirenge 15, utugari 73 n’imidugugu 485. Ikicaro cya Karere ka Gasabo kibarizwa mu murenge wa Remera Akagari ka Nyarutarama.

Akarere ka Gasabo kabayeho nyuma y’itegeko Ngenga rigena inzego z’imitegekere y’igihugu cy’u Rwanda No29/2005 ryo kuwa 31/12/2005. Kabayeho kuva muri Mutarama 2006.

Gaherereye mu majyaruguru y’iburasirazuba bw’umujyi wa Kigali, gahana imbibe n’akarere ka Kicukiro mu majyepfo, akarere ka Gicumbi mu majyaruguru, Rwamagana mu burasirazuba na akarere ka Nyarugenge mu burengerazuba.

Dore ibintu bitandukanye ukwiriye kumenya ko biba muri Gasabo

1.Ibiro bya Perezida wa Repubulika biba mu Karere ka Gasabo

2.Sitade Amahoro, BK Arena na Petit Stade biba mu karere ka Gasabo.

3.Gare ya Remera na Gare ya Kimironko ziba mu karere ka Gasabo.

4.Umurenge wa Remera n’Umurenge wa Kimironko biba mu karere ka Gasabo.

5.Inteko Ishinga Amategeko yubatse mu Karere ka Gasabo

6.Urwibutso rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi rwa Gisozi (Umurage w’Isi) ruba mu karere ka Gasabo.

7.Hotel Chez Lando (1980) ibarizwa mu Karere ka Gasabo.

8. Nyandungu Eco Park iba mu karere ka Gasabo

10.Convention Center iba mu karere ka Gasabo

11.Minisiteri y’Ingabo z’igihugu iba mu karere ka Gasabo

12.Akarere ka Gasabo gakora ku kiyaga cya Muhazi.

13.i Rutunga (hari ibigabiro by’umwami) ni mu karere ka Gasabo

14.i Bumbogo (hari ibigabiro by’umwami) ni mu karere ka Gasabo

15. Imidugudu igezweho; Gacuriro, Nyarutarama, Kibagabaga,..biri mu karere ka Gasabo

16. Icyanya cy’inganda ( Kigali Special Economic Zone) kiri mu karere ka Gasabo

17. Mu murenge wa Bumbogo, hari ahantu havugirizwaga ingoma zabyutsaga umwani hazwi nka Vuga Vuge.

18. Kigali Public Library (2012), isomero rusange  ry’igihugu rya mbere riba muri Gasabo

19.Isomero n’Ishyinguranyandiko by’Igihugu biba mu karere ka Gasabo.

20. Umurenge wa Kacyiru, ucumbikiye imiryango  mpuzamahanga n’ambasade zikomeye .

21. Umurenge wa Kacyiru, ni igicumbi cy’amasomero akomeye mu gihugu.

22.Umurenge wa Remera, ni igicumbi cy’ibikorwaremezo by’imikino.

23. Igicumbi cy’Intwari kiri mu murenge wa Remera.

22. Université Libre de Kigali, University of Kigali ziba mu karere ka Gasabo.

25.Amashuri Mpuzamahanga akomeye (Green Hills, Saint Paul International School, La Colombière, Kigali International School, Ecole Belge,… aba mu karere ka Gasabo

26. Kigali Innovation City iherereye mu murenge wa Kinyinya (Gasabo).

27.I Kabuga (mu murengwe wa Rusororo) hari ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe

28.Umurenge wa Rusororo niwo utandukanya Gasabo n’Akarere ka Rwamagana

29.Umurenge wa Bumbogo, niwo utandukanya Gasabo n’Akarere ka Rulindo.

30.Igishanga cya Rugende gitandukanya  akarere ka Gasabo na Rwamagana.

31. Gasogi ni umusozi uri mu murenge wa Ndera (Gasabo)

32. Akarere ka Gasabo gacumbikiye ingoro ndangamurage y’Amateka y’Urugamba rwo Kwibohora.

33. Mambino Super City iba mu karere ka Gasabo.

34. Ibitaro bya Roi Faysal  biri mu karere ka Gasabo

35.Kaminuza Mpuzamahanga; Carnegie Mellon University na African Leadership University ziba mu karere ka Gasabo

36. Paruwasi Regina Pacis iba mu karere ka Gasabo

37.Igisigazwa cya Burende ifite amateka mu rugamba rwo kubohora u Rwanda. Iba I Kagugu mu murenge wa Kinyinya

38. Kaminuza y’u Rwanda (College of Medecine and Health Sciences) iba mu murenge wa Kimironko (Gasabo).

39.Umudugudu wa Batsinda uba mu Akagari ka Kagugu, umurenge wa Kinyinya.

40. Imisozi ya Bumbogo, Gasogi, Jali, Rutunga, Gisozi,…iba mu karere ka Gasabo.

41. Isoko rya Kimironko riba mu murenge wa Kimironko.

42. Uruganda rw’Isukali rwa Kabuye ruba mu murenge wa Jali (Gasabo).

43.Uduce tuzwi nka Nyagatovu, Bannyahe, Mu migina, Mu Bibare, , Giturusu, Nyabisindu, Birembo, Zindiro, Gisimenti, Rwabutare,…tuba muri Gasabo.

44. Imirenge ya Rutunga na Bumbogo ifite ahantu habitse ahantu ndangamateka y’u Rwanda.

45.Umugezi wa Nyabugogo, ufite igice kinini mu karere ka Gasabo.