Gusoma 2024, ibitabo byasomwe na Ndahimana Gilbert

February 1, 2025

Ndahimana Gilbert ni umunyarwanda ukunda gusoma no kwandika. Mu mwaka wa 2024 yasomye ibitabo byiza yakunze byamufashije mu gutera imbere mu bitekerezo, kugira ubumenyi n’ibitekerezo mu byo akora,  kumenya uko umuntu yitwara mu bibazo, kwifuza ikintu nyuma sikibe kubera abantu bakuri hafi,.

1.Alchimiste

Nagize amahirwe yo gusoma iki gitabo! Ni igitabo cyasomwe n’abantu benshi ku isi, n’ubu bagikangurira abantu kugisoma. Alchimiste ni igitabo kivuga ukuntu umuntu aharanira kugera ku nzozi ze, atitaye ku bimubangamira muri urwo rugendo, umutima nama we ukamukomeza agakomeza urugendo.

Santiago, umusore muto w’umworozi wakoze urugendo rwo kujya gushaka ubukungu buhishe munsi ya Piramide. Mu butayu yamenye kumva umutima nama we, akamenya gusobanukirwa n’ibimenyetseo ahura nabyo, yirinda kwicuza kuba yarakoze urwo rugendo, yibaza ibyiza yarafite, ibibzo yahuye nabyo n’ibindi.

2.La Dépendence Affective.Les Causes et ses Effets.

Ni igitabo cyanditswe na Daniel Pietro, agaragagaza ibintu bigira imbata abantu, agatanga inama z’uko icyo kibazo wakibonera igisubizo.Mu ngero zitandukanye, asobantura ukuntu bishoboka gufata ingamba ku kintu cya kugize imbata kuva mu bwana haba ari gukunda cyane, ibiyobyabwenge, kurya mukagajari.

Umwanditsi akomeza afasha kumva neza agahinda gakabije no kwakira kubura uwo twakundaga. Yifuriza buri wese  gukora mu kwiyitaho kugirango azabe umuntu ukuze wishimye kandi uri intangarugero.

3.Zimbabwe, Africa’s Paradise

Nk’umuntu ukora mu bintu byo kwamamaza ubukerarugendo n’imirage by’u Rwanda na Afurika, nishimiye kubona kino gitabo mfata umwanya wo ku gisoma ngo menye igihugu cya Zimbabwe, nka Paradizo y’Afurika!

Ni igitabo cyanditswe kera mu mwaka wa 1994 cyandikwa na Minisiteri y’ibidukikije n’Ubukerarugendo ku nkunga y’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’uburayi. Kerekana ibyiza nyaburanga byo muri Zimbabwe, ku gifuniko cy’igitabo hagaragaraho umurage w’isi kamere wa The Victoria Falls (nabashije gusura mu mwaka wa 2018).

Mu gitabo bakomeza berekana ibindi byiza; umujyi wa Harare( ubamo imikino itandukanye nka Ruggube, ibikorwa by’abanyabugeni, abahanziubuzima bw’abanyazimbabwe),  Pariki y’igihugu ya Hwange (Hwange National Park), ikiyaga cya Kariba, ibice bitandukanye by’igihugu cya Zimbabwe.

4.Discover London!

Gusura umujyi wa London nibereye i Kigali! Big Ben irihe? Ni igitabo cyanditswe  na Jacqui Bailey mu mwaka wa 2008. Kivuga ku kumenya umujyi wa London, hakoresheje amafoto n’amashusho.

Nabashije kumenya ko hari uruzi rwa The River Thames runyura mu mujyi wa London, n’amateka y’ibiraro biriho bigenda bihuza uduce twa London. Namenye amapariki y’ubwami abantu babasha gutembereramo, amasoko, ingoro ndangamurage, inyubako, byo mu mujyi wa London.

Ni umujyi ubamo ingoro y’umwami, inteko ishingamategeko y’ubwongereza. Big Ben izwi nk’inzu ikoreraramo inteko ishingamategeko, inyubako izwi kubera isaha iyiriho.

5.Pas de Noël Cette Année.

Nabashije kubona kino gitabo mu kwezi kwa cumi n’abiri, turi hafi kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka, kandi n’umunsi mukuru wa Noheli urimo.  Nibaza ukuntu abantu batizihiza umunsi mukuru wa Noheli. Nahisemo kugisoma kugirango menye impamvu ivugwa muri iki gitabo.

Igitabo cyanditswe na John Grisham, kivuga ukuntu umuryango wa Luther na Nora Krank batizihiza Noheli uyu mwaka. Umukobwa wabo Blair yari yaravuye mu rugo, ajya gukora ubukorerabushake muri Peru. Kwirengagiza ibintu byo gutaka ikirugu cya Noheli, kugura ibyo kurya, gutanga impano…Uyu muryango bari bahisemo kuzigama ngo banjye  gutembera mu bwato bwa Princesse des Iles (Croisière) mu birwa bya Caraïbe.

Ikibazo kimwe ni abaturanyi babo ku muco wo kwizihiriza hamwe Noheli, ntabwo batinze  gupanga nk’uko byari bisanzwe maze izo nzozi ziba ikibazo…