Gusoza Impeshyi ya 2023, Amaserukiramuco wakwitabira mu Rwanda

November 18, 2023

Ukwezi kwa Nzeri kuba kwitezweho kurangira kw’ibihe by’izuba mu Rwanda, ni igihe haba hari amaserukiramuco atandukanye, umuntu ashobora kwitabira.


Abakunzi b’ibikorwa ndangamuco, imbyino, gutembere, ukwezi kwa Nzeri ni
umwanya mwiza wo kwidagadura, kwishima.


Ikirenga Culture Tourism Festival, 26/August-1/September/2023 Iserukiramuco rizaba kuva 26 Kanama-1 Nzeri 2023, rikaba rizaba ririmo ibiganiro, ibitaramo by’abahanzi batandukanye; harimo abao mu Rwanda na
Uganda, imbyino n’imikino gakondo, kwerekana filimi, gusetsa, kwerekana Impano n’ibindi.
Bizajya bibera ahantu hatandukanye harimo, Fatima Hotel, Goico Car Free Zone, Isonga Center, Ikirenge Center na RSSB Conference Hall.

Red Rocks Cultural Tourism, 25/August-1 September/2023
Iserukiramuco rizaba kuva tariki ya 25 Kanama – 1 Nzeri 2023, rizaba ririmo ibikorwa bitandukanye, kubyina, kugira ubumenyi, gusobanukirwa ibikorwa bya Red Rocks Initiatives. Hateganyijwe imbyino n’indirimbo gakondo, impurika ry’ibikorwa, ubuzima, ubugeni by’abaturage batuye muri ako gace, gufungura ku mugaragaro;


Mukungwa River Ecotourism Route na Red Rocks Community Arts Center, igikorwa cyo gutera ibiti, Kwiga, ibiganiro n’ibindi.


Mu gihe cy’icyumweru cyose hateganyijwe ijoro ryiswe; Red Rocks Twataramye.

AIC Festival, 7-11 September 2023.


Iserukiramuco ritegurwa na African in Colors, ni iserukiramuco rigizwe n’inama, ibiganiro, kumenyana no kwidagadura. Rigaragaza uruhare rw’inganda ndangamuco mu iterambere, guhanga udushya mu nzengo zitandukaye z’ubuhanzi; umuziki, filimi, gufotora, ubugeni, imyambaro,..


Rizitabirwa n’abantu batandukanye bakora, bafite ubunararibonye mu nganda ndangamuco bavuye mu bihugu bitandukanye. Rizaba ku nshuro ya Kabiri.

Shalom Gospel Festival, 17 September 2023
Iserukiramuco riteganyijwe tariki ya 17 Nzeri 2023 muri BK Arena, ryateguwe na Cholare Shalom yo mu itorero rya ADEPR Nyarugenge, ikazafanaya n’umuhanzi Israel Mbonyi. Kwinjira ni Ubuntu.

The Kigali Book Festival
Mu rwego rwo guteza imbere gusoma, hateguwe serukiramuco ry’Ibitabo rizabera I Kigali.
Ni iserukiramuco rigizwe no kwerekana ibitabo byiza bigezweho, mu byiciro bitandukanye kandi byagenewe abantu bose; abana, urubyiruko ndetse n’abakuze.


Rizabera Kimironko (behind the market): 7-10 Nzeri 2023
Down Town: 28-29 Nzeri 2023