Gusura Amasangano ya Nyabarongo na Mukungwa

January 24, 2025

Ahantu hafite amateka mu Rwanda imigezi minini mu Rwanda ihuririra, ahantu ha hurira intara eshatu z’u Rwanda (Uburengerazuba, amajyepfo n’amajyaruguru).

Kureba aho hantu hafite amateka mu mazi y’u Rwanda;  amazi ya Nyabarongo  aturuka mu majyepfo mu ishyamba rya Nyungwe, afatwa nk’isoko ya Nili, agahura n’amazi ava mu biyaga by’impanga (Burera na Ruhondo) byavutse kubera ibirunga biherereye mu majyaruguru.

Uko wahagera

Ni ahantu hari imihanda ihagera ku buryo imodoka, moto, igare, kugenda n’amaguru byose byabasha kuhakugeza.

Uturutse mu majyepfo, waca mu karere ka Muhanga mu mirenge ya Rongi cyangwa Kibangu-Nyabinoni)

Uturutse mu majyaruguru, waca mu karere ka Musanze na Gakenke mu mirenge Janja, Ruli na Coko.

Uturutse mu buregerazuba, waca mu karere Ngororero-Nyabihu.

Ibindi bihegereye wasura

Ukareba uko ayo mazi adahita yivanga kandi yarangije guhura, ukareba imiterere kamere isa y’iyo misozi ikikije aho hantu muri izo ntara zitandukanye,

ukareba imirima, insina, amashyamba ahakikije.

Kureba ubuzima bw’abaturage bo muri ako gace.

Gusura ikiraro cyo Kumuvumba gihuza intara y’amajyepfo ( Muhanga)  n’intara y’amajyaruguru (Gakenke).

Gusura ibitaro bya Shyira n’Umudugudu by’icyitegerezo, byatashywe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame  na Madamu we mu mwaka wa 2017 #Kwibohora23.

Ishyamba rya Busanga

Uruhererekane rw’imisozi ya Ndiza

Kureba umugezi wa Satitsyi na wo uzwi muri ako gace. Ugabanya akarere ka Ngororero na Nyabihu.

Gusura ibitaro bya Shyira (Bya kera).

Ibyo wakwitwaza

Ni agace k’icyaro, wakwitwaza inkweto zifunze z’urugendo

Imyenda y’urugendo (Ikabutura, itiriningi,..)

Ingofero

Amazi yo kunywa,

Camera cyangwa telefone,

Inkoni.

Aho wacumbika

Wabasha gucumbika mu dusentere tuhegereye nka Shyira (Nyabihu)

Kwa Bourget mu murenge wa Kibangu (Muhanga)

Mu mujyi wa Musanze.

Igihe cyiza cyo kuhasura

Ni byiza kuhatemberera mu gihe cy’izuba (Kamena-Kanama)

Urwibutso

Gusura agacentre ka Shyira, ukabasha kurema isoko ryaho, kugura ibintu bikomoka muri  ako gace.

Kurya amafunguro yo mu cyaro no kunywa inzoga zaho.

Kugura ibikorwa by’ubugeni bikorwa n’abaturage (imisambi, ibirago, ibyibo, ingofero abantu baho bambara,..