Ubutaka butagatifu bwa Kibeho buherereye mu karere ka Nyaruguru mu ntara y’Amajyepfo. Ni ahantu habaye amabonekerwa ya Bikira Mariya mu myaka ya 1981-1983. Hari ibintu bitandukanye wasura byerekeye amabonekerwa yahabereye.
Ni ubutaka buriho ikigo cy’Amashuri Yisumbuye cya Kibeho kigagaho abakobwa batatu b’abanyarwandakazi (Alphonsine Mumureke (17), Nathalie Mukamazimpaka (20) na Marie Claire Mukangango (21) babonekewe n’umubyeyi Bikira Mariya.
Impamvu ukwiriye kujyayo
Hari impamvu ukwiriye kujya gusura Kibeho, ni ahantu hafite amateka mu Rwanda no muri Afurika. Ahantu hasurwa n’abantu bo mu madini atandukanye, bavuye hirya no hino ku isi, habereye amabonekerwa, habera ibitangaza. Niho hemejwe na Kiliziya Gaturika ko habaye amabonekerwa muri Afurika.
Uko wahagera
Kigali-Muhanga-Huye-Kibeho
Akanyaru-Kibeho
Muhanga-Huye-Kibeho
Kibeho iri kuri 135 Km uvuye mu mujyi wa Kigali (3h40min) na 30 Km uvuye I Huye (42 min).
Wagenda n’imodoka, moto, igare ndetse n’amaguru.
Ibyo wasura
1.Ku Imbuga y’Amabonekerwa
2.Muri Shapeli y’Amabonekerwa
3.Mu Ingoro ya Bikira Mariya
4.Ku Isoko ya Bikira Mariya
5.Muri Shapeli y’Ishengerera
6.Radio Mariya Rwanda
7. Itorero rya Nyina wa Jambo
Ibintu wakwitwaza
Bitewe ntuko wateguye urugendo rwawe, igihe uzarukorera, igihe uzamarayo, ni wowe ukwiriye kwibuka ibintu wa kwitwaza.
Wakwitwaza umutaka, intebe, ishapure, agatabo k’amasengesho.
Ikaramu n’urupapuro,
Ikintu cyo gutwaramo amazi.
Camera
Telefone.
Amafaranga yo kugura ibyo kurya no kunywa (cyangwa ukabitwara) no gucumbika.
Imyenda yo kwifubika (mu gihe cy’imvura cyangwa uzararayo).
Ibyangombwa (Indangamuntu, Mutuelle).
Igihe wagirayo
Igihe cyose ushaka wasura Kibeho.
Abakristu benshi bahakorera ingendo nyobokamana bitewe na gahunda bafite.
Abandi benshi bajyayo ku matariki ya 15 Kanama (Asomusiyo) na 28 Ugushyingo (Itariki y’amabonekerwa ya mbere).
Aho warira
I kibeho hari ahantu wafatira amafunguro; Coffe Shop, Bar, Restaurant na Hoteli. Bitewe n’ubushobozi bwawe wabona aho wafatira amafunguro .
Mu gihe haje abantu benshi, haba hashyizweho ahantu hatandukanye ho kwakira abantu.
Aho wacumbika
I kibeho wabona ahantu ho gucumbika heza kandi ku bushobozi bwa buri wese. Hari amacumbi ya bikorera ndetse n’abihayimana.
Ibindi bihegereye wasura
1.Ibigabiro bya Rwabugili I Ngeli (Hari ibisigara matongo)
2.Umusozi wa Gihango (Abami babiri bahahaniye igihango)
3.Inganda z’icyayi ( Mata Tea Factory)
4.Umudugudu w’icyitegerezo wa Munini
5. Imirima y’icyayi
6.Isoko y’umugezi wa Nili
7. Urwibutso rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi rwa Nyaruguru
8.Imigezi (Akanyaru, Kavuguta)
9.Kibeho Modern Market
10.Ikibuye cya Shyoli. (Hagati ya Nyaruguru na Huye)
11.Gusura Kwa Yezu Nyirimpuhwe I Nyarushishi.
12. Ishyamba rya Nyungwe
13.Kibeho Pilgrim Center
Urwibutso rwo gutahana
Ni byiza kwibuka gutahana ibintu bizakwibutsa urugendo wakoreye I Kibeho; ibintu bifasha mu kwemera, ibintu byera I Kibeho, gufata amafoto n’ibindi. Ntuzibagirwe Amazi y’umugisha yo ku isoko ya Bikira Mariya.