Mu mujyi wa Kigali haboneka ahantu henshi hatandukanye watemberera igihe cyose. Ni Pariki zifite ibintu byinshi abantu bakunda, abantu bishimira, abantu bajya kuruhukira, kuganirira, gukora siporo, kwitekerezaho, gukorera ibirori, picnic, kwifotoza, gufata amashusho, n’ibindi.
Pariki zakira abantu mu ngeri zose, kuva ku bana, urubyiruko n’abakuze.
Green Park Gahanga (Gahanga/Kicukiro)
Pariki iherereye I Gahanga, ni ahantu h’umutuzo n’imikino! Hakikijwe n’ibiti byinshi, hari ibyicundo by’abana, ahantu ho gukinira imikino nka Beach Tenis, Table Tenis, Mini-football, basketball, volleyball n’Igisoro.
Ni ahantu ho gukorera Picnic uri umwe cyangwa muri benshi, kujya kwidagadura (kubyina, kuhasohokera nyuma y’akazi), kuhakorera ibirori (ubukwe, isabukuru, abakozi bakorana..). Bafite amafunguro y’amoko yose ndetse n’ibyo kunywa.
Byumwihariko ku bakunzi b’igare, bafite ahantu bateganyije gutwarira igare ku buryo bushimishije. Bafite inzu ingoro ndangamurage yerekana ibikoresho bya kera abanyarwanda bakoreshaga.
Nyandungu Eco Parks (Nyandungu)
Pariki ya Nyandungu yafunguwe tariki ya 8 Nyakanga 2022, ni ahantu hakozwe mu rwego rwo gufata neza ibishanga mu mujyi wa Kigali, habugwabugwa ibiti by’amoko atandukanye, haterwamo ibiti by’imiti, hagarukamo amoko menshi y’inyoni, bakora ubusitani bwa Papa Paul II.
Ni ahantu hafasha abatuye cyangwa abagenda mu mujyi kubona ahantu bajya bakaruhuka, bagahumeka umwuka mwiza, kugenda n’amaguru, kwicara, gukora siporo, gutwara igare, gusoma igitabo, gukora Yoga, kuruhuka. Ubasha no kubona aho wagura ibyo kurya no kunywa.
Bakora:6h-18h
Juru Parks (Rebero)
Ahantu bafite ubusitani burimo indambyo z’amoko menshi ndetse n’ibiti. Abantu bashaka ahantu ho gutembererera, kujya ari benshi bisanzuye, bagakina cyangwa bakaganira. Juru park ni ahantu ho gukorera inama, ubukwe, isabukuru, Coctail,.. . Ni ahantu ho gukorera picnic, hatuje cyane kandi hagari.
Fazenda Sengha (Mont Kigali)
Gutemberera ku musozi wa Kigali kuri Fazenda Sengha ni ibintu bishimishije, ni ahantu hari ibintu byiza bishimisha abantu; ibyicundo, kugenda ku ifarasi, kugenda ku migozi, gutera imyambi, kuzamuka ibikuta, gutwara ibimoto,..
Uba uri hejuru y’umujyi wa Kigali, ureba amayaga yose ndetse n’amajyaruguru.
Bafite ibyo kurya no kunywa byiza.
Imfura Park (Mu mujyi)
Ubusitani buri mu marembo y’umujyi wa Kigali, abakoresha iterinete ndetse n’ababusura cyane babuhaye izina rya Imfura.
Ni ahantu hagizwe n’indabo z’amoko atandukanye, abantu benshi bakunda kuhasohokera bakifotoza, bakaganira, bagasoma ibitabo.
Kuhajya ni Ubuntu.
Kigali Centenary Park ( Kimihurura)
Ni pariki yafunguwe tariki ya 12 Ugushyingo 2007 na Minisitiri w’Ingabo mu kwizihiza imyaka 100 umujyi wa Kigali umaze ubayeho. Ni ubusitani bukikije Minisiteri y’ingabo, burimo ibiti n’indabyo zitandukanye, inyoni. Ni ahantu hemerewe guhakorera urugendo rw’amaguru ruto mu rwego rwo kuruhuka.
Green Square Park (Gisozi)
Ubusitani bw’indabo n’ibiti bitandukanye, ahantu hagari bahera ibirori; ubukwe, isabukuru n’ibindi. Abantu bahakundira ko ari hafi y’umuhanda. Umuntu ushaka ahantu ho kwicara, abashaka kuganirira, kureba indabyo n’ibiti.
Iherereye ku Kinamba, ku kiraro wambuka ujya ku Gisozi.
Kimihurura Roundabout Park (Kuri Convetion)
Ahantu ha mbere muri Kigali hafatirwa amafoto y’ubukwe! Ni ubusitani bugizwe n’indabyo, harimo ikibumbano cy’umugore ufashe umwana, harimo intebe zo kwicaramo. Abantu bakunda kuhajya kwifotoza, kuganira, kuruhuka no kwitekerezaho.
Kuhajya ni Ubuntu.
Sunday Park (Kacyiru/Nyarutarama)
Hazwi nka hantu heza ho gukorera ubukwe, bafite indabyo nziza n’ibiti bitanga umuyaga, ibibumbano biri ahantu hatandukanye mu busitani, inyoni nyinshi, ikizenga cy’amazi gikikijwe n’ahantu ho kwicara ku nkombe zacyo, ahantu heza ho kugenda.
Ni ahantu ushobora gutemberera uri wenyine, umuryango, inshuti se, gukora picnic mukishima, gukina mini golf, ushobora kuroba, ahantu ho kugura urwibutso, wabasha no gusoma ibitabo.
Ijoro ryaho n’amanywa yaho ntako bisa, abakunda gufata amafoto barahemera kubera ubwiza bwaho ndetse hazwiho kuba amafunguro n’ibyo kunywa biteguye neza.
Sunday Park iherereye Kacyiru.
Kwinjira urishyura (5000-10 000 rwf)