Green Park Gahanga ni pariki ishyigikira kubungabunga ibidukikije, kwirinda kwangiza ibidukikije. Ni ahantu hateye ibiti byinshi, indabyo, haba inyoni zitandukanye, bafata neza imyanda n’amazi ku buryo by’umwihariko.
Iherereye mu murenge wa Gahanga, akarere ka Kicukiro ku muhanda KK.56. Umantukira ku Kiliziya ya Gahanga.
Impamvu ukwiriye kujyayo
Ni ahantu heza ho gutemberera igihe cyose, waba uri wenyine, itsinda, abavandimwe cyangwa inshuti. Ni hafi, mu nkengero z’umujyi wa Kigali.
Uko wahagera
Mu mujyi/Nyabugogo-Sonatubes-Kicukiro-Nyanza-Gahanga
Nyamirambo-Rebero-Nyanza-Gahanga
Remera/Kimironko-Sonatubes-Kicukiro-Nyanza-Gahanga
Green Parks Gahanga iherereye kuru 20 Km uvuye mu mujyi wa Kigali na 5 Km uvuye I Kicukiro.
Wagenda n’imodoka, moto, igare ndetse n’amaguru.
Ibyo wakora
1.Picnic
2.Gukora umwiherero n’inama (inshuti, abakozi, umuryango)
3.Gukina imikino (Volleball, Basketball, football, Igisoro, Amakarita)
4. Kujyana abana ku byicundo
5.Gutwara igare
6. Gusura inzu ya Kinyarwanda ya kera
7. Kuganira
8. Gukora Yoga na Meditation
9.Gusoma igitabo
10.Gusohoka (kurya, kunywa no kubyina injyana zitandukanye)
11.Kwandika indirimbo, filimi, igitabo, cyangwa inkuru.
12.Kwifotoza no Gufata amafoto y’indabyo, ibiti n’inyoni.
13.Gukora ubugeni no Gushushanya.
14.Gusura ubworozi bw’amatungo magufi ( inkoko, inkwavu,..)
15.Camping
Ibintu wakwitwaza
Bitewe n’icyo ugiye gukora wakwibuka ibintu by’ingezi wakwitwaza.
Ni ahantu ho gutemberera hafi, wakwambara imyenda yoroheje yo gutemberana.
Wakwitwaza amalinete, ingofero,
Camera cyangwa Telefone.
Amafaranga yo kugura ibyo kurya no kunywa
Igihe wagirayo
Igihe cyose ushaka wasura Green Park Gahanga.
Aho warira
Green Park Gahanga ifite igikoni na Bar byiza. Inyama zaho ni sawa Kabisa!
Aho wacumbika
Biremewe gukora Camping.
Urwibutso rwo gutahana
Gufata amafoto.