Umujyi wa Kigali wakoze Imbuga mu rwego rwo gufasha abanyamujyi ndetse n’abahagenda kubona ahantu ho kwicara, gukinira, kuganirira, kuruhuka, gusomera ibitabo, kubona iterineti y’ubuntu.
Iyi mbuga igizwe n’ubusitani, intebe zo kwicaramo, ahantu ho gutegurira ibirori ndangamuco, kugura ibintu byo kurya no kunywa , ahantu ho kugenda n’amaguru n’igare. Ni ahantu ushobora gutemberera wowe winyine, inshuti, abavandimwe n’umuryango. Abana bafite ahantu bakinira iruhande rwaho.
Uko wahagera
Iherereye iruhande rw’ibiro by’umujyi wa Kigali ahari hazwi nko muri Car Free Zone.
Wagenda n’amaguru
Bus (101): Nyabugogo-Town
Bus (102): Nyamirambo-Town
Bus (240):Kimironko-Town
Bus (212): Remera-Town
Wakoresha Moto, Taxi Voiture n’igare.
Ibindi bihegereye wasura cyangwa wakora
Gusura Norrsken House
Gusura Sainte Famille (1913)
Cathedrale Saint Michel (1976)
Gusura Hotel des Milles Collines (1973)
Gukina Chess muri Kigali Chess Café
Kwifotoreza muri Kigali City Garden
Gusura Urwintore (KCEV/Camp Kigali)
Gusura Camp Kigali Belgian Memorial (KCEV/Camp Kigali)
Gusura Rond Point nini mu mujyi wa Kigali.
Ibyo wakwitwaza
Ni mu mujyi, wakwambara imyenda yoroheje n’inkweto zifunze
Ingofero
Camera cyangwa telefone,
Igitabo cyo gusoma
Igihe cyiza cyo kuhasura
Igihe cyose.
Kuhasura ni Ubuntu, kwifotoza no kwicara ni Ubuntu.
Urwibutso
Guhaha mu isoko rya Nyarugenge.
Kugura ibikorwa by’ubugeni mu nzu ziri hafi yaho.
Kujya guhaha mu nzu z’ubucuruzi (Simba, UTC,)
Aho wafatira ifunguro
Muri Car Free Zone harimo ahantu hatandukanye wafatira ibyo kurya no kunywa; Belgium Fries, Kigali Chess Café, Camellia Tea,
Gufata akanya ko gutembera ahantu runaka, bituma umenya ibintu bitandukanye, kumenya ahandi hantu, ubuzima bwaho, kuruhuka mu mutwe, guhindura ibintu wirirwamo n’ibindi. Ushobora gutembera wenyine, inshuti n’umuryango.