Humura Shenge ni agatabo karimo inkuru y’urukundo hagati y’abantu babiri, urugendo rw’ubuzima; guhura, gukundana, kumva inama, kwihangana, gutegereza, kwizera,… Ni agatabo kasomwe , gakundwa n’urubyiruko kagisohoka mu mwaka wa 2000.
Dore ibintu 13 ukwiriye kumenya muri akagatabo
1.Humura Shenge yanditswe na Mukahigiro Perepetuwa
2.Humura Shenge yasohotse mu mwaka wa 2000.
3.Humura Shenge yasohowe na Editions Bakame
4.Humura Shenge ifite amapaji 47
5. Humura Shenge igizwe n’iriburiro ry’imitwe ine
6. Humura Shenge ivuga urukundo hagati ya Gikundiro Liliane na Cyiza Roberi.
7. Humura Shenge, impano ya mbere ni agafoto n’agasaha
8. Humura Shenge, Cyiza yagiye kwiga I Burayi…Gikundiro arategereza..Kure y’amaso.
9. Humura Shenge usangamo gushira kw’imiryango yabo.
10.Humura Shenge usangamo ishyari n’urwango umugore wa Nyirarume wa Gikundiro yamugiriraga.
11. Humura Shenge harimo amagambo akomeye mu rukundo Sinzakwibagirwa..kure y’amaso si kure y’umutima..
12. Humura Shenge usangamo ko Icyo Imana yafatanyije ntawushobora kugitandukanya.
13. Ibindi…. Humura Shenge wayigura ukayisoma ukumva iyo nkuru y’urukundo. Bariza muri Bakame Editions.