Ibintu 10 byo gukora mbere y’uko umwaka urangira

December 13, 2023

Kuva Tariki ya 1 Ugushyingo harabura amezi  abiri, iminsi 61, amasaha 1464  ngo umwaka urangire, ni ngombwa gutangira gutekereza uko umwaka urangiye, ugapanga n’ibintu wakora mbere y’uko urangira.

Ni igihe cya kazi kenshi , igihe cyo gushaka amafaranga kandi ni n’igihe cyo kwishima.

Dore ibintu wakora mbere y’uko umwaka urangira:

1.Kureba ingamba wari ufite muri uyu mwaka

Umuntu ashobora gukora byinshi,ariko icya mbere ni ukureba, ni ukuzirikana uko umwaka wakugendekeye, ukareba nimba ingamba wari ufite ubashije kuzigeraho, izitaragezweho ukizerako uzazikora umwaka utaha. Ibyangeze neza ukabyishimira n’ibitaragenze neza ukumva ko atariko bizahora.

Ni igihe cyo kureba ko akazi wari ushinzwe wa gakoze neza,akatararangira ukakarangiza kandi ubaye nta kazi wari ufite izereko umwaka utaha uzakabona.

2.Gupanga gahunda zo gusoza umwaka

Iminsi mikuru y’impera z’umwaka,ni byiza gutegura impera z’umwaka hakiri kare, ukamenya ibyo uzakora, abo uzasura, abo uzakira, Ibikenewe kugirango umwaka urangire neza ufate n’agahunda z’umwaka mushya.

3.Kwitabira iserukiramuco rya EANT

Ni iserukiramuco ry’imbyino za kera, “East African Night for Torelance#EANT rikaba ari iserukiramuco risoza amaserukiramuco  akomeye aba mu Rwanda. Buri mwaka ryitabirwa n’ababyinnyi bavuye mu bihugu bitandukanye. Ni byiza kurijyamo ukabasha kwishima ureba imbyino zitanga ubutumwa bw’ubworoherane.

4.Kwitabira iguriro ry’ibintu bya Noheli

Iguriro ry’ibintu bya Noheli rizwi ku izina Chirstams Market ribera ahantu hatandukanye, ni umwanya wo kugura ibintu uteganya gukenera mu minsi mikuru, impano uzatanga, imyambaro, imitako,inzoga wazakenera,..Hateganyijwe Imurika rya Made In Rwanda  I Gikondo ahabera amamurika, ni umwanya wo kujya guhaha.

5.Gupanga ahantu uzizihiriza Noheli

Abizihiza umunsi mukuru wa Noheli,Umunsi mukuru w’ivuka ry’umwami YEZU/YESU ni byiza kuritekereza, aho bazajya gusengera, abazasangira n’ inshuti n’abavandimwe ..Ushobora gutekereza kujya kumvira Misa ya Noheli mu Kiriziya ya Mbere yo Mu Rwanda n’ahandi hantu wumva hatuma wumva ko umwana Yezu yakuvukiye.Ni igihe cyo gushimira  Imana iba ikikurinze mu buzima.

6.Gusura abababaye

Umwaka ntabwo uba waragenze neza kuri bose. Turi abantu, ni byiza kwegera abababaye bari ahantu hatandukanye ukabahumuriza, bakumva ko batari bonyine. Ashobora no kuba umuturanyi wawe, mwegere umuhe icyo ufite n’umutima mwiza uraguma!.

7.Kwitabira ibirori bisoza umwaka

Mu mpera z’umwaka haba hari ibirori bitandukanye,ari ibibera mu miryango ,inshuti cyangwa bitegurwa n’abandi batandukanye mu rwego rwo gufasha abantu kwishima cyane cyane abana , Père Nöel! Ni ngombwa kumenya ikirori wumva wajyamo ,aho bizabera, uko wakwambara, amafaranga uzakoresha n’ibindi. Ushobora kuba ukunda indirimbo za  Noheli ?Tangira witegura igitaramo cya Chorale de Kigali.

8.Gutembera

Iki ni igihe cyiza cyo gutembera, gusohaka hamwe n’abavandimwe bawe n’inshuti, mukishimria kuba umwaka mu wurangije.Ushobora kuba hari ahantu watekereje kuzatemberere muri uyu mwaka cyangwa wumvishe, igihe ni iki cyo kuba wajyayo.

9.Kuzigamira umwaka mushya

Umwaka mushya ntugasange uri muri crise! Nta kintu uriho! Ibuka kwishima uteganya ko n’ejo uzakenera kwishima. Kugira umuco wo kuzigama bibe ibintu byangombwa mu buzima bwa buri wese. Ni ugukora ibikenewe.

10.Kurangiriza umwaka kuri Convention Centre

Nkuko byabaye umwaka ushize 31 Ukuboza, abantu bagahurira kuri Convention Center ku Kimihurura basoza umwaka mu birori byari byahabereye bya Fire Walks. Abantu barahahurira bakishimira gusoza umwaka no gutangira undi. Count Down 10,9,8,7…3,2,1,0 Happy New Year.

Imvano ifoto :Iterinete.