Ibintu 15 wamenya ku muhanzi Mory Kanté

December 22, 2023

Mory Kanté ni umunyaguineya, wamenyekanye nk’umuhanzi mu kumenyekanisha umuziki w’injyana ya Kinyafurika ku rwego mpuzamahanga.

Mory Kanté yari umuhanzi kandi akandika n’indirimbo.

Dore ibintu wamenya kuri Mory

1. Mory Kanté yavutse tariki 29 Werurwe 1950

2. Mory Kanté yavukiye mu gihugucya Guinée.

3. Ababeyi be, Papa we yari Eid Hadji Djeli Fode na Mama we Fatouma Kamissoko wari umuhanzi nawe.

4. Mory  Kante yakomokaga mu muryango w’ubwoko bwaba Griot bacuranga, yari afite inkomoko kuba nyemali  n’abanyaguine.

5. Ku myaka irindwi yoherejwe muri Mali,aho yize gucuranga Kora.

6. Mu mwaka wa 1971, Kante yabaye umwe mu bagize itsinda Rail Band ari hamwe na Salif Keita. Nyuma mu 1973, Keita yavuye mu itsinda, maze Kante asigara wenyine.

7. Kanté yari umusiramu, byamufashije gucuranga indirimbo za kisiramu.

8. Tariki ya 16 Ukwakira 2001, Mory yabaye Ambasaderi wa FAO nka Goodwill Ambassador.Muri uwo mwaka yitabiriye ibirori bya FAO I Rome ku kicaro gikuru.

9. Mory yakoranye indirimbo na Tiken Jah Fakoly, Amadou & Mariam n’umuraperi Didier Awadi. Ni indirimbo yo ku rwanya icyorezo cya Ebola (Africa Stop Ebola)

10. Mory yasohoye Alubumu13

11. Mory yamenyekanye mu ndirimb Yé ké Yé ké

12. Mory yamaze imyaka igera kuri 49 mu muziki (1971-2020)

13. Mory yapfuye 22 Gicurasi 2020

14. Mory yapfuye afite imyaka 70.

15. Mory  Kanté yashyinguwe tariki ya 27 Gicurasi 2020