Nsazamahoro Denis ni umunyarwanda, umukinnyi n’utuganya sinema. Denis yari intararibonye muri cinema, yakinnye muri filimi izitandukanye haba mu Rwanda n’izo mu mahanga.
Denis yarazwiho kuba yari umukinnyi mwiza muri filii yabaga yakinnemo, umuntu ukunda umwuga akora, akitanga, akifuza kuwuteza imbere hano mu Rwanda.
Dore ibintu wamenya kuri Denis
1.Denis Nsanzamahoro yavutse mu 1976
2. Denis Nsanzamahoro yavukiye I Kigali
3. Denis Nsanzamahoro yize amashuri makuru
4. Denis Nsanzamahoro yamenyekanye cyane muri filimi ku izina rya Rwasa
5. Mu 1998, Denis yakinnye kandi muri filimi ya Jenoside 100 Days.
6. Mu mwaka wa 2003, Rwasa yakinnye muri filimi za jenoside yakorewe abatutsi; Sometimes in April, yayobowe na Raoul Peck, aho yari kumwe n’abakinnyi bakomeye Edris Elba,Oris Erhuero na Carole Karemera.
7. Mu mwaka wa 2004-2010, Rwasa yakoze kuri Radio Flash, mu biganiro bitandukane nka; FlashBack Sunday, Imboni y’umuguzi na Top 20.
8. Yakinnye mu zindi filimi za Jenoside nka A Sunday in Kigali (2006), Operation Turquoise(2007), Sooting Dogs (2005) n’izindi
9. Rwasa yakinnye muri filimi yamenyekanye mu Rwanda yitwa Amarira y’Urukundo.
10. Rwasa yanditse kandi ayobora filimi muri Filimi Sakabaka na Rwasa
11. Mu mwaka wa 2013,yahawe igihembo cya Rwanda Movie Award nk’umukinnyi mwiza w’umugabo w’umwaka.
12. Rwasa,umukinnyi yafataga nk’icyitegerezo kuri we ni Martin Fitzgerald Lawrence w’umunyamerika.
13. Rwasa yumvaga yaba umuDj, agafungura akabyiniro, igihe yaba ahagaritse ibyo gukina flimi.
14. Rwasa yakinnye muri Filimi mpuzamahanga zigera kuri 12.
15. Rwasa, filimi ya nyuma ya kinnyemo ni Petit Pays ( Agahugu gato) y’umuhanzi Gaye Faye.
16. Rwasa yitabye iman tariki ya 5 Nzeri 2019, azize indwara ya Diyabete.
17. Rwasa yapfuye afite imyaka 43.