Ibintu 22  bikurura abantu muri Afurika

December 22, 2023

Umugabane wa Afurika ni umugabane ufite ibintu byinshi bikurura abantu, hari ibintu nyaburanga, ahantu ndangamateka, ndangamuco, imiterere kamere yihariye.

Afurika ni umugabane ukikijwe n’inyanja y’Ubahinde, inyanja ya Atalatika, inyanja ya  Mediterane n’iy’umutuku. Izo Nyanja zikaba zitanga umucanga mwiza abantu bakunda gutembereraho. Haboneka n’ibiyaga byinshi n’imigezi miremire byose bituma haboneka ibyo kurya byinshi biva mu mazi.

Ibidukikije, ikirere cyiza, amafunguro adasazwe byose ni ibyiza bitatse uy’umugabane.

Dore ibintu nyaburanga wasura

1. Victoria Falls (Zimbabwe na Zambia)

Umurage ndangamurage uri ku mirage y’isi ya UNESCO,  uzwi nka Victoria Falls ,uri ku ruzi rwa Zambezi, ukaba uhuriweho n’ibihugu bibiri Zimbabwe na Zambia. Ni kimwe mu bintu biri ku rutonde rw’ibintu birindwi bitangaje ku isi.

2. Ingagi (Rwanda-RDC-Uganda)

Ingagi ziba mu misozi miremire, ni inyamaswa zirimo gucika ku isi, ubu zisigaye mu birunga by’u Rwanda, Uganda na Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.

3. Robben Island (South Africa)

Ikirwa cya Robben ni ikirwa cyashyizwe mu mirage y’isi ya UNESCO, ni ahantu hazwi kuba harafungirwaga abantu mu gihe cya Apparteid muri Afurika y’epfo. Ahantu hafungiwe nyakwigendera Perezida Nelson Mandela.

4. Africa Safari (Kenya-Tanzania)

Gukora urugendo muri Pariki zo muri Afurika, ukareba inyamaswa zitandukanye ziba mu gasozi. Mu nyamaswa zikurura abantu harimo izizwi nka The Big 5 ( Intare, Ingwe, Inkura, Imbogo n’inzovu ) ziboneka cyane  muri Afurika!

Ibihugu bya Kenya na Tanzania bizwi kuba bibonekamo izo nyamaswa cyane mu rugendo ruzwi nka Safari.  Muri ibyo bihugu haba buri mwaka urugendo rukorwa ni nyamaswa ruzwi nka Wilde beest Migration aho inyamaswa ziva mu gace kamwe zijya mu kandi.Mu bindi bihugu bikorerwamo Safari harimo Namibia, Zambia, Zimbabwe, South Africa….

5. Nile (Ethiopia-Sudan-Egypte )

Uruzi rurerure muri Afurika, rureshya na metero 4650. Ni uruzi rufata isoko yarwo mu bihugu by’u Rwanda na Burundi rukagenda rwirohamo andi mazi ava mu bihugu bigera kuri 10. Mu gihugu cya Sudan niho hahurira Nile Blue na Nile Blanc maze rukaba uruzi rumwe, rukomeza rugana muri Egypte aho rwirohera mu Nyanja ya Mediterane.

6. Bibliotheca Alexandrina (Egypte)

Isomero riri mu masomero ya mbere ku isi, riherereye mu mujyi wa Alexandria mu majyepfo y’igihugu cya Misiri. Ni isomero ryubatse ku buryo bugezweho, rifite ibice bitandukanye birimo ibitabo by’amoko menshi; biranga amateka, umuco n’imibereho y’abantu. Haboneka n’ingoro ndangamurage, ahantu h’inama n’imyindagaduro.

7. Amafunguro ya Couscous

Couscous ni ifunguro rizwi mu bihugu byo mu majyaruguru ya Afurika bya Magreb, rizwi kuba ari ifunguro riranga imibereho yabatuye muri ibyo bihugu birimo Maroc, Algeria, Tunisia, Lybia, Mauritania na Sahara Occidental.

8. Kazungula, ihuriro ry’ibihugu bine

Kazungula hazwi kuba hahurira ibihugu bine aribyo Zimbabwe, Zambia, Botswana na Namibia, ibyo bihugu byose bigahurira ku ruzi rwa Zambezi.

9.  Ahantu ndangamateka y’abanyafurika

Ibihugu bya Afurika y’uburengerazuba bizwi kuba bifite ibikorwa ndangamuco byinshi bikurura abantu, amateka y’ibihugu byaho, amafunguro yaho, imibereho, ibikorwa by’ubugeni. Ni igice cy’isi cyizwi mu kuba harabaye ubucuruzi bw’abirabura,  bajyanwaga bucakara.

Mu hantu hazwi cyane ni Inzu ndangamurage ya Maison des Esclaves iherereye u kirwa cya Gorée muri  (Senegal), Umusigiti wa Sankoré muri Timbuktu (Mali),  Umujyi wa Grand Bassam muri (Côte d’ivoire), ahantu bacururizaga abacakara muri Ghana na Banin.

10. Amashyamba ya cyimeza (Gabon- Rep.CentrAfricaine-RDC)

Amashyamba afatwa nk’ibihaha by’isi kubera uruhare ibiti bigira mu gutanga umwuka mwiza mu kirere. Mu bihigu biherereye muri Afurika yo hagati bifite ubuso bunini bw’amashyamba, ibiti birebire, amashyamba y’inzitane, acumbikiye inyamaswa zitandukanye, kandi atuma hagwa imvura nyinshi.

11. Ingoma z’Abarundi (Burundi)

Ingoma ziri ku rutonde rw’imirage y’isi ya UNESCO. Ni ingoma  gakondo ziranga umuco w’imbyino z’abagabo, ingoma zizwi kuba zikoreshwa mu birori bitandukane.

12. Pyramides (Egypte-Sudan)

Afurika izwi mu kuba ahantu hatangiriye imibereho, inyubako zizwi za Pyramides zigaragaza ubuhanga n’ubumenyi bw ‘abanyafurika ba kera.

13. Kwambara kinyafurika (Made in Africa/African Fashion)

Kwambara imyenda ya kinyafurika ni ibintu bishimisha cyane, imyambarire ikozwe mu kitenge, iy’agakondo. Ibihugu bya Afurika y’uburengerazuba bizwiho kugira umwihariko wo gukora imyenda ya kinyafurika (Nigeria, Senegal, Burkina faso, Cote d’ivoire, Niger)

14. Kuzamuka imisozi ( Hiking in Africa)

Afurika izwiho kugira imisozi miremire, ahantu hafasha abashaka gutembera mu misozi, guca uduhigo two kuzamuka imisozi. Imisozi miremire ibokena muri  Afurika y’uburasirazuba birimo; Tanzania, Kenya, Rwanda, Uganda, Ethiopia, Eritrea.  Kilimanjaro (Tanzania) ni umwe mu misozi miremire ku isi

15. Urusengero rwa Rock Hewn Churches ( Ethiopia)

Urusengero ruri mu miraye y’isi ya Unesco kuva mu mwaka wa 1978 ruherereye mu mujyi wa Lalibela. Insengero zubatswe mu kinyeana cya 11 n’umwami Gebre Mesqel Lalibela wo mu bwami bwa Zagwe Dynasty mu rwego rwo kongera kubaka umurwa mutagatifu wa Yerusalemu. Ubu habera ingendo nyobokamana zikorwa n’ aba orthodox.

16. Vaudou (Benin)

Vaudou ni imihango gakondo yo gusenga, , ni imihango ikomoka mu bwami bwa Dahomey, imyemerere yo gusenga ya kinyafurika, ikorwa cyane muri Benin na Togo.

Ubu iri mu mihango imaze no kumenyekana muri Amerika, Canada, Bresil, Haiti,..

17. Ubutayu bwa Sahara

Ubutayu bunini ku isi, bufashe umwanya munini aho buherereye, bugabanya Afurika ya Ruguru n’iy’epfo. Bukora ku bihugu bigera ku 10 aribyo Niger, Maroc, Mali, Libia, Algeria, Egypte, Maurtanie,  Tchad, Sudan, Tunisia  .

Hari n’butayu bwa Karahari buherereye mu majyepfyo ya Afurika.

18. Ibirwa byo mu Nyanja yUbuhinde.

Ibihugu byitaruye ibindi bihugu biri mu Nyanja y’ubuhinde, bizwi kuba bituwe n’abaturage bafite imico itandukanye, ivanze bitewe n’abahatuye aho bagiye bava. Madagascar, Ile Maurice, Seychelles, Comores,. Ni byiza gusura imirage kamere na ndangamuco iboneka muri byo birwa.

19. Penjari National Park (Benin)

Pariki ifite ubuso bwa km2 2 755, irimo inyamaswa zirimo, imbogo, inzovu, intare, inyoni, … Ni Pariki ifite igice kigize ( WAP)W-Arli-Pendjari  Complex, ahantu hakomye hahuriweho na Benin, Burkina faso na Niger.

Umurage w’isi kamere wa UNESCO wambuka imipaka y’ibihugu.

20. Gusura Aba Himba muri Namibia

Igihugu cya Namibia gifite abaturage bafite amoko  agera kuri 1,  baba mu buzima bwa kera, basigasira imico n’imibereho bya kera. Bafite indimi gakondo zigera kuri 30 zihariye.

Aba Himba ni ubwoko bwasigasiye imibereho y’abakurambere babo,  kwiyitaho ku mubiri wabo, bakoresheje amavuta y’inka n’ibumba, imisatsi yabo miremire, baba mu giturage bagenda bimuka, batunzwe no korora inka n’intama.

Ibihugu byo mu majyepfo y’Afurika bizwiho kuba abaturage babyo bagaragaza umuco wabo cyane, haba mu myambabire, imibereho yabo ya buri munsi.

21. Gutembera ku mucanga

Ibihugu byinshi bikora ku Nyanja bifite ahantu heza hakurura abantu, nka Zanzibar, Mombasa, Alexandria, Cap Verte, Cape Town, Seychelles. Umucanga utuma abantu baza kuhishimira, kubera ubwiza bwaho.

22. Kibeho (Rwanda)

Kibeho mu majyepfo y’u Rwanda, ahantu hemewe na Kiliziya Gatulika ko habaye amabonekerwa muri Afurika.

Abanyafurika ni abantu bafite imyemerere y’Imana. Hari n’ahandi hazwi nka Namugongo  muri Uganda, hiciwe abantu kubera imyemerere yabo.

Twakogeraho lko muri Afurika haboneka umuco n’indimi nyinshi bikomoka ku baturage bahatuye,aho abaturage baba bafite ururimi rwabo bitewe n’ubwoko bwabo.