Kizito Mihigo ni umuhanzi, umucuranzi, umwanditsi w’indirimbo n’umuririmbyi w’umunyarwanda, akaba n’imirimbanyi y’amahoro n’ubwiyunge. Yaririmbaga indirimo zihimbaza imana muri Kiliziya Gaturika ahimba n’iz’ubumwe n’ubwiyunge.
Kizito Mihigo yavukiye I kibeho mu karere ka Nyaruguru mu ntara y’amajyepfo.
Dore ibintu 25 wamenya kuri Kizito Mihigo
1. Kizito Mihigo yavutse tariki ya 25 Nyakanga 1981
2. Ababyeyi be ni Buguzi Augustin na Ilibagiza Placidie
3. Kizito ni umwana wa gatatu mu muryango w’abana batandatu.
4. Papa we yazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
5. Yatangiye guhanga indirimbo afite imyaka icyenda.
6. Yize amashuri yisumbuye muri Seminari Ntoya yo ku Karubanda
7. Yarangirije amashuri yisumbuye muri College Ste Andre I Nyamirambo
8. Mu mwaka wa 2001, yagize uruhare mu gushyira mu manota indirimbo yubahiriza igihugu’Rwanda Nziza.
9. Mu mwaka wa 2003, Kizito yagiye kwiga ibya muzika mu Bufaransa mu ishuri rya Conservatoire National Supérieur de Musique et de Dance de Paris kuri bourse yahawe na Perezida.
10. Muri Nzeri 2008, Kizito Mihigo yarangije kwiga,ahavana impamyabumenyi (Diplome de Fin d’Etudes)
11. Umuziki mpuzamahanga yawutangiriye mu Bubiligi
12. Kuva 2008-2010, Kizito yigishije umuziki mu shuri ry’isumbuye (Institut Provincial) mu Bubiligi.
13. Yashinze umuryango utegamiye kuri leta witwa Kizito Mihigo Peace Foundation (KMP),uharanira amahoro n’ubwiyunge.
14. Mu mwaka wa 2011 yagarutse mu Rwanda, aho yakoze umuziki w’umunyamwuga, akora ibitaramo byinshi.
15. Muri uwo mwaka, yahawe igihembo na Madame Jeanette Kagame ,igihembo cya CYRWA (Celebrating Young Rwandan Archives) nk’umwe mu rubyiruko rwateje imbere rubanda.
16. Mu mwaka wa 2013, yahawe igihembo na RGB nk’umuryango utegamiye kuri leta wateje imibereho myiza mu gihugu.
17. Abinyujije muri KMP (Kizito Mihigo Peace Foundation ) yigishije ubumwe n’ubwiyunge mu mashuri no muri gereza byo mu Rwanda.
18. Gashyantare 2015, yarafunzwe, nyuma akatirwa imyaka 10 y’igifungo.
19. Tariki ya 15 Nzeri 2018, Perezida wa Repubulika yamuhaye imbabazi.
20. Nyuma yo gufungurwa yasubiye mu buhanzi, yigisha n’urubyiruko umuziki.
21. Kizito yakundanga umukino wa Karate na filimi.
22. Kuva mu 1994, yari amaze guhanga indirimbo zirenga 400.
23.Umuhanzi Kizito Mihigo yaramaze gusohora alubumu 7.
24. Yitabye Imana Tariki ya 17 Gashyantare 2020.
25. Yapfuye afite imyaka 38.
Ifoto yakuwe kuri Internet.