Ibintu 27 ukwiriye kumenya kuri AHOYIKUYE Jean Paul

September 30, 2024

AHOYIKUYE Jean Paul yari umusore w’umunyarwanda, wamenyekanye akina umupira w’amaguru mu Rwanda. Ni ibintu 27 bihwanye n’imyaka yitabye Imana afite.

1.Ahoyikuye Jean Paul yavutse tariki ya 1 Mutarama 1997

2.Ababyeyi be; Papa we ni Ahoyikuye Alex na Mama we ni Uzamukunda Concilie

3.Ahoyikuye Jean Paul yari uwa gatatu mu bavandimwe ba tanu.

4.Ahoyikuye Jean Paul yavukiye mu murenge wa Nyakabanda, akarere ka Nyarugenge, umujyi wa Kigali.

5.Ahoyikuye Jean Paul, amashuri abanza yayize muri Groupe Scolaire Cyivugiza

6.Ahoyikuye Jean Paul; amashuri yisumbuye yayize  muri Groupe Scolaire Kimisange, Groupe Scolaire Akumunigo,  ayasoreza I Nyagatare.

7.Ahoyikuye Jean Paul ,Kuva mu buto bwe yakundaga gukina umupira w’amaguru cyane.

8.Ahoyikuye Jean Paul, yatangiye akina umupira mu muhanda muri quartier (Nyakabanda), kuri Tapis Rouge Nyamirambo, Ku Mumena.

9.Ahoyikuye Jean Paul yatangiriye mu ikipe ya Kiyovu Sport

10. Ahoyikuye Jean Paul yakiniye ikipe y’igihugu yabatarengeje imyaka 20 (U20).

11. Mu mupira w’amaguru abakunzi bawo bamuzi ku izina ry’iribyiniriro rya Mukonya.

12. Ahoyikuye Jean Paul yasoreje mu ikipe ya AS Kigali.

13. Ahoyikuye Jean Paul yatabarutse tariki ya 6 Nyakanga 2024 aguye mu kibuga.

14.Ahoyikuye Jean Paul yitabye Imana afite imyaka 27.

15. Ahoyikuye Jean Paul yatabarutse ari ingaragu.

16.Ahoyikuye yashyinguwe tariki ya 9 Nyakanga 2024 mu irimbi ry’I Nyamirambo

17.Ahoyikuye Jean Paul yari inshuti ya bose, agasabana akizihirwa, yari umusore ukunda abantu , akagira urugwiro, akagira ishyaka mu byo akora byose, ntabwo yangaga akazi. Yakundanga indirimbo z’Imana.

18.Ubuhamya bwa Papa we: Ahoyikuye Jean Paul, urupfu rwawe rwarambabaje. Wari umusore ufira ishyaka ryinshi, umurava n’urukundo. Uruhukire mu mahoro.

19.Ubuhamya bwa Mama we: Wari umwana  utiganda, ugira urugwiro ku bantu bose; abato n’abakuru. Imana igutuze aheza uruhukire mu mahoro.

20.Ubuhamya bwa Jay (Mwishywa we):Tonton Parrain wankunze utarambona, unsigira isura yawe! Tonton umbonye biba akarusho untoza gusenga, kandi nzabikurikiza, kwirirwana nawe ntarungu wamburaga amahoro akabura. Tonton Parrain ubikoreye iki? Tonton mukuru ndagukunda sibyo. Ngaho isangire rurema waguhanze, agutuze aheza, nizeyeko tuzahagusanga. Sibyo Tonton Parrain.

21.Ubuhamya bwa Clarisse (Mushiki we): Musaza wanjye wakundaga umupira none upfuye ariwo wakinagha. Nyagasani akwakire mube. Tuzahura ku gitondo cy’umuzuko.

Musaza wanjye Imana yakuduhaye irakwisubije. Ishimwe ni iryayo.

22.Ubuhamya bwa Alexia (Mushiki we): Muvandimwe nkunda, twonse rimwe, nanze kugucura ngirango tuzabane iteka,  ariko untunguye bikomeye! Ibuka amabanga yose twari dufitanye, ibaze ko naje niruka nizeyeko turi bubonane tukaganira nkaza kugucyura kuko numvaga bidakomeye ariko ukarenga  nunamvugishe. Bro ndababaye ariko Imana  niyo ifite ijambo rya nyuma kuri twe kandi ntiyivuguruza .

Turiza mu gituza cy’isumba byose.Tuzagusanga.

23.Ubuhamya bwa Wallen (Murumuna we): Umugabo w’inzozi zanjye aratsize.

Komeza kwibuka amasezerano twahanye jay.

24.Ubuhamya bwa Regis (Murumuna we): RIP my brother, ntabwo twabanye nabi, arko umugambi w’Imana urenze  kure cyane ibyo twibwira. Imana ikwakire mu bayo!

Bro ibi sibyo  nari niteze murakakanya.

25.Ubuhamya w’umukinnyi babyirukanye (Ndekwe): Rest in Paradise my lovely brother,…nzibuka ya misozi twatigitanye,ya ntebe y’ishuri twicaranyeho, ya majoro twararanye,, wambereye umuvandimwe mwiza. Twipanga akazi kbsa!!!

Nyagasani aguhe ikicaro hafi ye muvandi.

26.Ubuhamya bwa Mubyara we, Odile: Nshuti, yanjye  mubyara wanjye, twakundanaga, sinzibagirwa urukundo rwacu. Nzahora nzirikana umurava n’ ishyaka byakuranze mu kuzuza inshingano zawe . Twebwe nkaba byara bawe  udusigiye inimba mu mitima yacu. Tuzahora  tuzirikana ineza yawe. Iruhukire mu mahoro, Imana yagukunze kuturusha!

Mukonyi Nshuti yanjye, mubyara wanjye utaryarya, umuvandimwe wukuri. Wambereye inkoramutima! Wanyeretse urukundo n’ubwitange. Uransize ariko unsigiye imbuto zawe zuzuye; kugwaneza,ugusabana na buri umwe yaba umuto cg umukuru.

Odile mwakundanaga uguhoza ku mutima.

27.Ubuhamya bw’inshuti ye, Papy: AHOYIKUYE Jean Paul wari umuntu ufite amarangamutima nkatwe twese; wariraga, wasekaga. Nagiriwe Ubuntu bwo kubana na we kuva tukiri batoya, twarutanaga umwaka umwe, twakuriye Kamabuye, twari tuziranye. Jp wari inshuti nziza, nta shyari nakubonyeho, wari umuntu uvugisha ukuri, utagira uburyarya, wifuriza ibyiza bagenzi be.

Wanshishikarije gushaka akazi mu gihe ntako nari mfite, unsaba ko twagendana buri wese afite ikintu akora. Twasangiye ku isahane imwe .  Wari umuntu ubasha gusaba imbabazi vuba, wibagirwaga vuba cyane, ugakomeza ubuzima. Ugiye hakiri kare, twari dufite byinshi twapanganga . Nizeyeko imana yagutuje iburyo bwayo. Imana iduhe gukomera,  byose ni ku bushake bw’imana.

Numva ijwi rivugira mu ijuru riti: andika uti:<< uhereye none hahirwa abapfa bapfira mu Mwami wacu, umwuka na we aravuga ati: ngo baruhuke imihati yabo, kuko imirimo yabo ijyanye nabo ibakurikiye….Ibyahishuriwe Yohani 14:13.