Ibintu 40 wamenya kuri Padiri Silivani Bourguet

August 1, 2024

Padiri Silivani Bourget ni umupadiri w’umubiligi waje mu Rwanda gukora ubutumwa bw’iyobokamana mu Rwanda  Nyakanga 1963-Ukuboza 2000.

Dore ibintu 40 wamenya kuri uwo mu Padiri:

1.Silivani Bourguet yavutse tariki ya 16 Werurwe 1924

2. Mama we yitwaga Felicite Bourguet

3.Papa we yitwaga Matthieu Bourguet

4. Bourguet yavukiye komini ya Chaudfontaine, mu karere ka Wallonie bavuga igifaransa, mu ntara ya Liège.

5.Mu muryango bari abana  10. (Yari umwana wa 4)

6.Papa we yari umuvuzi w’abasirikari mu ntambara ya mbere y’isi (1914-1918)

7.Mu mwaka wa 1932, baherekeje Nyina wabo Rozaliya na Mariya bari ababikira mu muryango w’Abadominikani b’Abamisiyoneri ku cyambu cya Anvers berekeza muri Kongo Mbiligi

8. Rozaliya yari Nyina wo muri Batisimu wa Silivani

9. Bourguet yize amashuri abanza ku musozi w’iwabo

10. Bourguet amashuri yisumbuye ya yize muri Koleji ya Nivelles yitiriwe Mutagatifu Gerituruda.

11.Bourguet yize amasomo yibanda ku ndimi za kera z’Ikigereki n’Ikilatini.

12. Bourguet yize  Filozofiya muri Iseminari Nkuru y’I Tournai.

 13. Bourguet yabaye Padiri, tariki ya 31 Nyakanga 1949 na Musenyeri Himmer (Umwepiskopi wa Diyosezi ya Tournai)

14.Tariki ya 28/9/1949: yabaye ushinzwe umucungamutungo mu Iseminari ya Bonne-Espérance.

15. Kuva nzeri 1953, yabaye uwungirije Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Mont-Sainte-Genevieve.

16. Kuva tariki ya 31 Nyakanga 1954, yabaye uwungirije Padiri mukuru wa Paruwasi ya Thuin.

17.Kuva tariki ya 9/2/1961-29/6/1963, yari Padiri muri Paruwasi ya Saint Nicolas mu mujyi wa Mons. Niho yari mbere y’uko aza mu Rwanda.

18.Ibaruwa (Impano y’Ukwemera/Fidei donum ) ya Nyirubutungane ya Papa Piyo wa XII yoherereje Abepisikopi b’isi yose ku munsi wa Pasika 21 Mata 1957 ni yo yamubatuye.

19.Mu mwaka w 1958, Padiri Bourguet yahuye na Kayibanda Gerigori mu Bubiligi. Yari umunyamakuru wa Kinyamateka.

20.Padiri Bourguet yaje mu Rwanda mu kwezi kwa Nyakanga 1963

21. Musenyeri Andereya Perraudin yamwohereje muri Paruwasi ya Kiziguro ( Diyosezi ya Byumba).

22. Tariki ya 28 Nyakanga 1963, Padiri Bourguet yabatije abantu bwa mbere.

23.Padiri Bourguet yabaye muri Paruwasi Kiziguro mu myaka 1963-1964.

24.Muri Gashyantare 1964, Padiri Silivani Bourguet yoherejwe kuba Padiri Mukuru muri Paruwasi ya Kibangu.

25. Tariki ya 26/2/1964, Igikorwa cya mbere yakoze muri Paruwasi ni ugusinya mu gitabo cy’amasekuru cya Berekimansi Ntahompagaze.

26.Mu mwaka wa 1972, Musenyeri Andereya Perraudin (umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi) yasabye Padiri Silivani Bourguet na Padiri Michel Donnet kutazongera gusomera abakrisitu ba Paruwasi ya Kibangu Misa mu ruhame.

27.Padiri Silivani Bourguet yasomeraga misa muri Paruwasi ya Kanyanza na Cyeza.

28.Muri Mata 1994, yabashije guhungira mu Bubiligi. Yatekerezaga abantu asize i Kibangu, agatekereza no kujya mu ijuru.

29.Padiri Bourguet yagarutse mu Rwanda tariki ya 31/3/1995. Yavugaga asetsa ko ; << Abaturage bari barishwe na bwaki yo kubura Ijambo ry’Imana n’Amasakaramentu. >>

30. Padiri Silivani Bourguet yashinze CARA (1965) yaje kuba IGA (1975) n’Ishyirahamwe rishinzwe Amazi ryaje kwitwa COFORWA (1981).

31.Padiri Silivani Bourguet yubakishije ikiraro cya Nyabarongo (Ikiraro cya Bourguet) cyahuzaga komini Satitsyi (Perefegitura ya Gisenyi)  na Nyakabanda (Perefegitura ya Gitarama). Ubu ni Akarera ka Ngororero (Intara y’Uburengerazuba) na Muhanga ( Intara y’Amajyepfo). Cyatangiye gukoreshwa 5 Ukuboza 1978.

32.Padiri Silivani Bourguet yafashije mu gushinga urugomero rw’amashanyarazi ku mugezi wa Nyakabanda (1987).

33. Padiri Silivani Bourguet yagize uruhare mu gutuma Nyakabanda iba nyabagendwa ; ibiraro, intindo, imihanda,

34.Padiri Silivan Bourguet yafashije ku baka Disipanseri n’Ibitaro by’Ababyeyi (Gitega ;Gitegereje Ababyeyi, cyatashywe tariki ya 16/9/1969. Ivuriro i Nyabinoni (1974), ibitaro by’ababyeyi i Gasovu (1986)

35. Padiri Silivani Bourguet yatangije igikorwa cyo kwagura inyubako ya Paruwasi. Yatashywe mu mwaka 1968.

36. Padiri Silivani Bourguet yubakishije Amasantarari n’ibibeho hirya no hino ; Bubaji, Gitumba, Kara, Shaki, Kivumo, Bukiro, Rusuri, Murehe, Jurwe, Gisharu, Muheta, Kirwa. Aha yahahaye isura nshya hagati ya 1995-2000.

37.Padiri Silivani Bourguet yitabye imana tariki ya1/Ukuboza/2000

38. Padiri Silivani Bourguet yitabye imana afite imyaka 76.

39.Padiri Silivani Bourguet yashyiguwe tariki ya 3 ukuboza 2000. Igitambo cya misa cyayobowe na Musenyeri Anasitazi Mutabazi (Diyosezi ya Kabgayi).

40.Umubiri we washyinguwe hafi y’umuryango wa Kiliziya yaragijwe Mutagatifu Augustin I Kibangu.

Imana imutuze mu mahoro.