Christophe Kivunge ni umunyarwanda ukora umwunga w’ubunyamakuru kuri Kigali Today na KT Radio.
Christophe yize itangazamakuru akaba ari nawo mwunga akora, akaba awumazemo imyaka 12.
Azwi cyane mu kiganiro Inyanja Twogamo kuri KT Radio.
Christophe Kivunge akunda cyane ibidukikije (nature) cyane cyane ahantu hatuje nko ku nkombe z’amazi, mu giturage ahantu hari ibiti byinshi, akunda kugenda n’amaguru, hiking, cinema, kurya neza (byaba mu rugo cyangwa se muri restaurant), no gukora sport.
Dore ikiganiro yagiranye na igicumbi.com.
1.Ni hehe watembereye mu Rwanda?
Natembereye Rubavu, Karongi, Kamembe, ku kirwa cya Nkombo na Musanze
2.Ni uwuhe muntu cyangwa ikintu mu mateka y’u Rwanda ukunda cyangwa uzirikana?
Mu mateka y’u Rwanda nkunda umwami Yuhi II Gahindiro. Niwe washyizeho gahunda ya Girinka, yongeye kugaruka mu Rwanda kuri ubu. Ku ngoma ye,igihugu cyari gifite amahoro. Nkunda kandi umwami Yuhi Musinga kubera uburyo yagerageje kurwanya ko abakoloni bagira ijambo mu Rwanda.
3.Ni hehe uheruka gutemberera cyangwa kugera mu Rwanda?
Mperutse gutemberera mu mujyi wa Rubavu. Nahasoreje umwaka wa 2023. Namazeyo iminsi ine, mbasha kujya kurya ifi ku nkombe z’ikiyaga, ndetse nabashije no gutemberera ku mucanga waho (plage).
4. Ni ayahe mafunguro cyangwa ibinyombwa bya Kinyarwanda ukunda?
Mu mafunguro ya Kinyarwanda nkunda imvange y’igitoki n’ibishyimbo.
5.Ni iki witwaza iyo utembereye cyangwa uri mu rugendo?
Mu rugendo nitwaza ecouteurs ,telephone, imyenda n’inkweto byo guhinduranya. Sinjya nibagirwa uburoso bw’amenyo.
6. Ni hehe wifuza mu buzima bwawe gutembera mu Rwanda ?
Ndifuza kugera muri pariki y’Akagera.
7.Ni irihe torero ribyina Kinyarwanda ukunda?
Nakundaga itorero Abatangampundu ryakoreraga I Nyamirambo gusa sinzi niba rigikora.
8.Ni hehe mu Rwanda watembereye cyangwa wageze ukumva urahakunze?
Ahantu natembereye nkumva ndahakunze ni I Karongi na Rubavu, hari amazi, haratuje. Nkunda ku mazi muri rusange pe!
9.Ujya mu ntara z’u Rwanda,ni ikihe kigo gitwara abagenzi ukunda?Kubera iki?
Ingendo zjya mu ntara zisigaye zigoranye. Gukoresha ibigo bisanzwe bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, ni ukwitera umujagararo. Ushaka kugenda wicaye neza kandi ukihuta, watega imodoka prive. Irihuta kandi wicara neza. Guca igiciro kiba kiri hejuru.
10.Ni uwuhe muhanzi,umwanditsi,umunyabugeni w’umunyarwanda ukunda?N’igihangano cye ukunda?
Nkunda umuhanzi Cécile Kayirebwa. Indirimbo ze muri rusange zirandyohera.
11.Uwaguhitishamo ahantu ho gutura mu Rwanda,wahitamo he?Kubera iki?
Nkunda inkengero z’amazi. Nahitamo gutura I Karongi cyangwa se Rubavu hafi y’ikiyaga cya Kivu.
12.Ni irihe serukiramuco ukunda mu Rwanda?
Nakundaga Fespad ariko imaze igihe kinini itaba. Kuri ubu nkunda Ubumuntu Arts Festival.
13.Ni ikihe gihugu cya Afurika wifuza kuba watemberamo?Kubera iki?
Nifuza kujya muri Kenya cyane cyane Mombasa ku Nyanja y’ubuhinde. Ariko nifuza no kugera Zanzibar. Mfite n’amatsiko menshi yo kugera muri West Africa, Ghana, Senagal, Cote d’Ivoire, ni ibihugu nshaka kugeramo.
14.Ni hehe hafite amateka mu Rwanda wifuza kugera?
Nifuza gutembera I Nyanza nkasura ingoro y’umwami.
15.Ni hehe uteganya gutemberera muri 2024?
Ndateganya gutembera I Dar Es Salam, nibishoboka, nambuke muri Zanzibar.
Murakoze Christophe
Murakoze namwe.