Ibitabo  10 abantu bakuru bakwiriye gusoma muri uyu mwaka 2024

February 10, 2024

Ni byiza gutangira umwaka dufasha abantu bakuze kumenya ibitabo rukwiriye gusoma, ibitabo  bakwiriye gushyira mu ngamba z’umwaka ngo bazabe babisomye. Kumenya ahantu babikura , uko babibona,..

Gusoma bifite akamaro ku muntu; byongera ubumenyi, bituma ugira ubushobozi bwo gutekereza byagutse, ubwonko burakura, gituma uruhuka, ukagira akanyamuneza, gufata ingamba no gutera imbere.

Ukura udasoma ugasaza utamenye!

Ni ibitabo byakusanyijwe twisunze inzu zitunganya ibitabo, amasomero, abanditsi..n’abandi benshi bafite aho bahuriye n’igitabo ndetse no gusoma.

Ushobora ku bigura, kubitira, kubishaka kuri internet cyangwa ukabisomera mu masomero.

1.Afurika Dushaka

Igitabo cy’umwanditsi Hategekimana Richard kivuga uburyo umugabane wa Afurika ukwiriye gukoresha kugirango ugere ku iterambere wifuza. Ni igitabo kiri mu murongo w’icyerecyezo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wihaye cyo kuba mu mwaka wa 2063, Afurika izaba yigenga, yihagije kandi iteye imbere.  Igitabo kigaragaza ko gutera imbere ku mugabane wa Afurika bishoboka.

Igitabo cyasohotse muri Werurwe 2022.

2. Igitabo “Taste of Kigali”

Ni igitabo kigaragaza amoko y’amafunguro agera kuri 70 mu mujyi wa Kigali, ni amafunguro atandukanye yaba ayo mu Rwanda, akarere na mpuzamahanga,  yakozwe n’amaresitora yishyize hamwe agera kuri 39 harimo; Poivre Noir, Food and Stuff, Meze Fresh, Pili Pili, BwOK..

Igitabo cyakozwe na AIC Rwanda gitunganywa na Imagine We Rwanda, ugishaka wahamagara kuri 0788 315 146 cyangwa ukajya ku cyicaro cyabo ku Kacyiru.

3. Igitabo “Kura ujya Ejuru, Uko umwana akura mu gihagararo, mu mitekerereze, mu myitwarire no mu mibanire n’abandi”.

Ni igitabo cya Padiri Fidèle Dushimimana (Padiri muri Diyosezi Gatolika ya Kabgayi), imfashanyigisho yunganira ababyeyi, abarezi n’abandi bafite inshingano zabo uburezi n’uburere bw’abana mu nzego zitandukanye.

Igitabo gikubiyemo ubumenyi bw’uko umwana agenda akura mu gihagararo, mu mitekerereze,  mu myitwarire no mu mibanire n’abandi kuva asamwe kugeza ku bugimbi n’ubwangavu. Usangamo n’ibibazo bishobora kubangamira umwana muri urwo rugendo kimwe n’ibyakorwa kugirango bimufashe gukura neza.

4.Igitabo “ L’homme qui voulait être heureux”

Ni igitabo cy’umwanditsi Lourent Gounelle , kivuga ukuntu umuntu wari umworozi, akava mu rugo rwe ashaka ibyishimo. Agahura n’umuntu umufasha mu rwego rw’imitekerereze. Ni igitabo kiri mu buryo bw’ibiganiro ku buryo iyo ugisoma uba wisanisha n’uwo mugabo.

igitabo cyatoranyijwe na Kaaramoo.

5. Igitabo “Rwanda 90, Data muri cya gihugu cy’amata n’ubuki”

Ni igitabo cyanditswe na Mutangana Steven, kivuga ku iyicarubozo ry’umubyeyi we wafashwe mu biswe ibyitso by’inkotanyi mu 1990. Ubuhamya bwa bari bafunganywe na se ubuzima babayemo muri gereza ya Gisenyi; kurishwa itaka, gukurwamo amaso, gucibwa amaboko…

Igitabo kigizwe n’amapaji agera kuri 200, yanditse yifashishije ubushakashatsi yavanye ahantu hatandukanye; harimo amabaruwa y’ubutegetsi bw’u Rwanda 1960-1994, inyandiko zo mu mashami ya loni, ibitabo byanditswe n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga n’ahandi.

Iki gitabo wagisanga  mu isomero ry’Igihugu.

 ‘’Nizera ntashidikanya ko gusoma n’ubuvangazo bishobora gufasha abantu kwimenya neza”. Emmanuel Macron.

6. Igitabo “Umugore”

Ni igitabo cyanditswe na Ahayo M.Anita  gifite amapafi  257, kivuga ku nama 60 zakugeza ku ntego zawe, inama zifasha abagore kwimenya no kurushaho gukora ibyiza. Ni igitabo kizagira uruhare mu iterambere ry’umugore mu mibereho ya buri munsi. 

Mu ngigo yo kwimenya, kwikunda no kubahiriza igihe ni ngombwa ko abagore n’abagabo bazubahiriza. Kirimo n’amagambo 10 (quotes)  yavuzwe n’abagore bageze ku bintu bitandukanye  nka Oprah Winfrey, Hilary Clinton, Louise Mushikiwabo, Yolande Mukagasana n’abandi.

Igitabo wa gisanga muri SuperMarché La Gardienne mu kiyovu, Sawa Citi (Poids Lourds), Pharmaceutique Trust Pharmalab, cyasohotse muri Werurwe 2022.

7. Igitabo ” Tekereza ukire!  ( Think and Grow Rich”)

Ni igitabo cyanditswe na Napoleon Hill, cyashyizwe mu Kinyarwanda na  Hitimana Innocent, ni  igitabo kivuga ko muri wowe, uko uremwe, hasinziriyemo  imbuto y’insinzi. Iyo ikanguwe, igashyirwa ku murimo, yakugeza ku ntera ihebuje utari kuzigera utekereza kugeraho.

…Nawe ushobora kubyutsa ubuhanga businziriye muri wowe,maze bukakuzamura werekeza ku ntego iyo ariyo yose wifuza kugeraho.

Ni igitabo nyunguranama  gifite ingingo 13  zafasha umuntu kugera ku iterambere yifuza, gitite amapafi 220, cyamuritswe Tariki ya 27 Ukuboza 2021,

Ugishaka wahamagara  +250788618096 cg +250788389976

 8. Igitabo “Les chemins de la Thérapie”

Ni igitabo cy’umwanditsi Samuel Dock kivuga ku itandukaniro ry’amagambo; un psychiatre, psychanalyste, psychologue na Psychotherapeute, yose ashyira  mu byiyumviro bya thérapie.

Ntabwo mutekereza ku burenganiza nyuma. Byose bizagenda neza, ayo mahirwe atazongera ku kubeshya uwo uriwe.Umwanditsi yibaza ibibazo byinshi birimo; Ese ni ryari umuntu agomba gushaka umuterapete? Ni gute umuntu ahitamo umuterapete? Birashoboka gukora therapie ku ikoranabuhanga?

 Ni igitabo gisubiza ibibazo byinshi umuntu yakwibaza ku ndwara zo mu mutwe, ibibazo wa kwibaza mbere, mu gihe na nyuma ya thérapie.Yashatse kugaragaza ukuntu abantu bisuzumisha,  ubunararibonye yabonye ku barwayi be.

Ni igitabo gifite amapagi 320, cyasohotse muri Gashyantare 2022,wagisanga kuri Amazon.com

9.Igitabo “Père Riche, Père Pauvre”

Ni igitabo cya Robert K. Kiyosaki kivuga ku mirerere y’umubyeyi w’umukire n’umubyeyi w’umukene mu miryango yabo; umubyeyi w’umukire yigisha umwana we kuzaba umukire naho umubyeyi w’umukene ntabwo amwigisha. Imyitwarire yabo babyeyi bombi mu buzima bwa buri munsi; uko bakoresha amafaranga, uko bayashora, uko batekereza ku mishanga,  ibikorwa bakora, uko batekerereza abana babo. Igitabo kerekana ukuntu umuntu akwiye kwitwara mu rwego rw’icungamutungo no gushora mu bintu bibyara inyungu.

Igitabo cyatoranyijwe na Kaaramoo.

10. Igitabo “Nkurangire u Rwanda, igihugu cya Benimana

Kiranga U Rwanda n’ibigwi byarwo. Ni igitabo cy’umwanditsi Nsanzabera Jean De Dieu, inzobere mu Busizi n’Ubuvangazo n’Amateka y’u Rwanda,  ni igitabo cy’umuranga wabashaka kumenya u Rwanda, kurusobanukirwa, kuva mu ntago kugenda mu ndengo.  Ibyo abanyarwanda bemera, uko batekereza, n’ibyo bagezeho babyikesha.

Iki gitaboni umunara uhabura abahabye bagahabuka, bakamenya ubutaka buhire Rugira yihereye abanyarwanda…….

Ni igitabo cyasohotse mu mwaka wa 2021, ugishaka yagisanga muri Librairie Caritas na Librairie Ikirezi.