Ibitabo 12 by’abana bakwiriye gusoma muri uyu mwaka 2024

February 10, 2024

Ni byiza gutangira umwaka dushishikariza abana kumenya ibitabo bakwiriye gusoma, ibitabo ababyeyi bakwiriye kugurira abana babo ngo basome. Ni ibitabo byagenewe abana bo kuva mu mwaka wa mashuri y’inshuke kugeza mu mashuri abanza.

Bizafasha ababyeyi gusomera abana ibitabo, kugira umuco cyangwa ingamba ko buri gihebwe cy’amashuri, umwana yajya aba amaze nko gusoma ibitabo nka bitatu, nabyo bizajya byongerera umwana ubumenyi n’ubwenge byiyongere mu byo yiga ku ishuri.

Ukura udasoma ugasaza utamenye!

Ni ibitabo byakusanyijwe twisunze inzu zitangaza ibitabo, amasomero, abanditsi..n’abandi benshi bafite aho bahuriye n’igitabo ndetse no gusoma.

Ushobora kubigura, kubitira, kubishaka kuri internet cyangwa ukabisomera mu masomero.

1.Igitabo “Na Melisa Arashoboye”

Ni igitabo kivuga ku nkuru y’umwana w’umukobwa  wiberaga mu nzu baramubujije gusohoka, umunsi umwe arimo kurebera mu idirishya ry’icyumba cye, abona umwana w’umukobwa atambuka inyuma y’urugo. Aramuhamagara, amubaza izina undi amusubiza ko yitwa Angela ..……Angela yakoze igikorwa gikomeye cyatumwe Melisa amushimira.

Igitabo gifite amapafi 26,cyanditswe kandi gishushanywa na Munyurangabo Jean De Dieu, cyasohotse mu mwaka wa 2019. Wagisanga mu nzu itunganya ibitabo Kibondo Edition (0788892167)

2. Igitabo “Sofiya na Beniya”

Ni igitabo kirimo inkuru ya Sofiya na Beniya bavute ari impanga zidasa, umwe ararira n’undi akarira, barara ku buriri bumwe…….Igitabo cyanditswe na Nyirashyaka Astérie, uwashushanyije ni Safari Jean Marie Vianney,  gitangazwa na Mudacumura Publishing House mu mwaka wa 2018.

Ni cy’abana bakiri bato, umwana utaramenya gusoma, ashobora kugisomerwa, umwana watangiye kwiga gusoma, ashobora kugikoresha yimenyereza gusoma. na Imagine We Rwanda.

Igitabo wagisanga muri Médiathèque ya Centre Culturel Francophone du Rwanda (Kimihurura)

3.Igitabo “Sinzakwibagirwa Nshuti Nziza”.

Ni igitabo cyanditswe  kinashushanywa na Munyurangabo Jean De Dieu mu mwaka wa 2016, kivuga ku bu nshuti bw’abana ba bahungu Kibondo na Kagabo, kagabo yabanaga n’ubumuga akirirwa yicaye mu kagare ku muhanda aririmbia abahisi n’abagenzi  kugirango bamuhe icyo kurya. Kibondo wakundaga kumutega amatwi byarangiye amushyize ku mugongo, amugeza ku ishuri nawe ariga.

Igitabo gifte amapage atandatu, Wagisanga mu nzu itunganya ibitabo Kibondo Edition (0788892167).

4. Igitabo “La Merveilleuse Journée au Rwanda de Usanasse  Ivy Payton”

Ni igitabo cyagnewe abana bakiri bato( imyaka 3-8) kivuga ku nkuru y’umwana ujya gushaka imbwa ye muri pariki zo mu Rwanda, yagiye muri Pariki y’igihugu ya Akagera, ajya muri Pariki y’Umusambi,  ajya muri Pariki y’igihugu ya Nyungwe, ajya n’I Nyanya ku ngoro ndangamurage y’Abami. Nyuma ayisanga muri Pariki Y’igihugu y’ibirunga irimo gukina n’ingagi.

Ni igitabo gikoze mu buryo bw’inkuru z’abana, zigenda zihindurirwa amazina y’abazivugwamo, kiboneka mu ndimi zitandukanye; ikinyarwanda, Français na English.  Cyatunganyijwe na Imagine We Rwanda (0788 315 146)

5.Igitabo “Umuganura Ntazibagirwa”

Igitabo cyanditswe na Christine Muteteli gishushanywa na Munyurangabo Jean De Dieu mu mwaka wa 2014. Kivuga ku mukecuru aba inkuru ya kera akiri umwana, uko yagize umunezero yagiye mu muganura wa kera.

Ni igitabo kigenewe abana bari mu myaka 8-10, bazi gusoma ibihekane. Wagisanga mu nzu itunganya ibitabo Kibondo Edition (0788892167)

6.Igitabo “ Eau. Des légendes tu découvriras et la nature tu protégeras”.

Ni igitabo cya Claire Lecoeuvre na Andrienne Barman kivuga ku mazi. Amazi yo ku migezi yo mu bihugu bitatu, France, Senegal na Mexique. Igitabo kiri mu rurimi rw’igifaransa,  kigaragaza akamaro k’amazi ku bantu n’ibidukikije muri rusange, uko dukwiriye kuyirinda, harimo amashusho afasha abana kugira ubumenyi ku nyamaswa ziba mu mazi.

Igitabo wagisanga muri Médiathèque ya Centre Culturel Francophone du Rwanda (Kimihurura)

7.Igitabo “Mutamu wo mu Bisi bya Huye”

Igitabo kivuga ku ukuntu Ihene yitwa Mutamu iba ku musozi wa Huye n’abana bayo batatu. Mutamu akunda abana be cyane kandi ahora abibutsa gukomeza kuba maso ngo batazagwa mu muheto wa Rupyisi.

Ni igitabo cyanditswe na Anonsiyata Mukandamage na Jean Marie Vianney Safari  mu inzu itunganya ibitabo  ya Bakame Editions,  ikorera I Remera  (0788422660, KG 182 St 2 Kigali)

8. Igitabo “Covid-19 Outbreak “

Ni agatabo kanditswe n’abana ku mibereho yo mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda. Ni inkuru z’abana bagera kuri 13 bari muri English Workshop Corner kuri Club Rafiki, ziri mu rurimi rw’icyongereza.

Mu nkuru zimwe na zimwe zirimo, harimo nka; Sad Annoncement  ya Divine Musanabera, avuga ukuntu yakundaga kwiga, akumva inkuru mbi ya Covid-19, bakavuga ko amashuri  ahagaze, ko bazigira mu rugo, ntiyongere guhura n’abandi banyeshuri byaramubabaje. Kumenyeshwa ko amashuri azatangira muri Nzeri 2020, kandi ko atazimuka mu mwaka ukurikiye nabyo byaramubabaje. Arangiza ashishikariza abana cyane cyane ba bakobwa kutazahugira kuri Tv, Radio, movies ko bakwiriye kwibuka amasomo. Amashusho yashushanyijwe na Bertin Dukuze.

Aka gatabo wagasanga mu isomero ry’Abaturage rya Club Rafiki.

9. Igitabo” Gira Amatsiko”

Ni igitabo kivuga kuri Seneza, umwana w’umuhungu ushimishwa n’ibidukikije. Inyamaswa n’ibidukikije bimutera amatsiko yo kumenya byinshi kurushaho.

Ni igitabo cyanditswe n’ inzu itunganya ibitabo  ya Bakame Editions,  ikorera I Remera  (0788422660, KG 182 St 2 Kigali).

10.Igitabo “Ubutungutungu”

Ni igitabo cyanitswe na Immaculée Uwimana na Felix Seminega, kivuga ku ubunyoni budasanzwe bwayogoje umurima w’uburo bw’umwami. Umwami yohereza abagaragu ngo bage kumurebera ubwo ari bwo abuvume, ariko bananiwe gufata mu mutwe izina ryabwo. Ni nde uzabwira umwami iryo zina?

Ni igitabo cyanditswe n’ inzu itunganya ibitabo  ya Bakame Editions,  ikorera I Remera  (0788422660, KG 182 St 2 Kigali).

11.Igitabo “D’une Petite Mouche Bleue”

Ni igitabo cyagenewe abana bari mu myaka 3-8, umuntu asomera umwana, umwana akagira amatsiko y’inkuru ikirimo, cyanditswe na Mathias Friman, kiri mu rurimi rw’igifaransa. Igitabo kivuga ku bisimba bitatu; umubu, igikeri n’inzoka , uko ziba zibanye mu gace ziba zirimo.

Igitabo wagisanga muri Mediathèque ya Centre Culturel Francophone du Rwanda (Kimihurura).

12.Akanyamakuru “ Hobe”

Akanyamakuru ka Hobe ni akanyamakuru kagenewe abana bo mu mashuri abanza, gasohoka rimwe mu gihembwe,  gasohokamo inkuru  ziba  zigezweho, zifasha abana nabo kumenya ibirimo kubera ku isi, inkuru za politiki, umuco, amateka, imigani, imyidagaduro, inkuru zigisha indimi; icyongereza, igifaransa, n’igiswahiri.

Ni akanyamakuru kazwi kuba kari mu binyamakuru bimaze igihe mu Rwanda,  katangiye gusohoka mu mwaka 1957, kandi kagera henshi mu Rwanda cyane cyane mu mashuri ya Kiliziya Gaturika. Ugashaka wagana Paruwasi ikwegereye ukabaza uko wajya ubasha ku kabona.