Ibihugu bigize umuryango w’akarere k’ibiyaga bigari aribyo u Rwanda, Burundi na RDC, ni ibihugu bihurira cyane mu burengerazuba bw’u Rwanda, bugahuzwa n’amazi y’ikiyaga cya Kivu. Ni ibihugu biri mu muryango ukoresha ururimi rw’igifaransa.
Ingoro Ndangamurage ya Kinshasa/RDC
Ingoro ndangamurage ya Kinshasa ni ingoro ya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo yashinzwe mu 1970 iherereye muri komini ya Gombe mu mujyi wa Kinshasa ku musozi wa Ngaliema,iri aha hoze ishuri rya Beaux Arts. Iyoborwa n’ikigo cya Musée Nationaux du Congo gikorera muri Ministere de la culture et des arts.
Muri Kamena 2019,bafunguye ingoro ndangamurage nshya, bafata ibyari muya mbere babimurika mu nshya, iherereye kuri Boulevard Triomphal hagati ya Immeuble de la territorial et cathedrale Protestante de Kinshasa..
Ingoro ya Kivu (Musée du kivu) Bukavu/RDC
Ingoro ndangamurage iherereye mu karere ka yogojwe n’imirwano, intambara zitarangira, yafunguye imiryango mu 2013, kubwigitekerezo cy’umupadri w’umutaliyani Italo, , gusa gukusanya ibizayijyamo byatangiye mbere yahoo ho imyaka 10, gushaka ibizajyamo byarangiranye n’intambara ya kabiri 1998-2003.
Ni ingoro yabonetsemo ibishyirwamo hifashijijwe abayobozi ba moko(chef coutumiers des principales tribus baturuka muri Sud-Kivu. Kivu (Lega, Bembe, Shi et Buyu), à l’honneur par rapport aux autres ethnies du pays.
Ingoro igamije gushishikariza abaturage kuza kuyisura bakamenya inkomoko yabo ndetse no gusigasira mateka yabo.
Ingoro Ndangamurage ya Lubumbashi( Musée nationale de Rubumbashi) Lubumbashi/RDC
Ni ingoro ndangamurage y’igihugu cya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo iherereye I Lubumbashi mu majyefo ashyira I burasirazuba bwa RDC,Yashinzwe mu 1958,le musee d’elisabethville,ifata na none izina rya Leopord II(Musee Cabu) bivuye kuwayishinze Dr Francis Cabu.Yari ingoro ndangamurage ya gace ka Katanga mu 1960,mbere yuko iba Ingoro Ndangamurage ya Lubumbashi mu 1970.
Ingoro Ndangamurage y’imibereho y’abanyarwanda (Huye/Rwanda)
Ni ingoro yashinzwe Tariki ya 18 Nzeri 1989 iherereye mu majyepfo y’u Rwanda mu mujyi wa Huye,mu birometero 132 uvuye I Kigali.
Ni ingoro irimo ibice bitandatu:Icy’amateka, imibereho y’abanyarwanda, ibisigazwa bya kera. Ni ingoro ifasha abana ndetse n’urubyiruko mu guteza imbere umuco wo gusigasira no kumenyekanisha umurage w’u Rwanda
Ingoro ndangamurage y’amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside ( Kigali/Rwanda)
Ni ingoro ifite ibice bitandukanye byose bifite ibisobanuro, ukinjira ubasha kumenya ko ari mu rugo rwakira abarugana. Ni ibyumba 9 bigiye birimo amateka y’urugamba kuva mu tariki ya 1 Ukwakira 1990-kugeza tariki ya 19 Nyakanga 1994 hagiyeho guverinoma y’Ubumwe y’Abanyarwanda.
Muri ibyo byumba harimo ibigusobanurira iby’amasezereno ya Arusha, imitwe y’ingabo n’abayobozi bazo bagiye bafata ahantu hatandukanye mu Rwanda, aho bagiye barokora abantu, ahantu hagoranye mu mirwano, ubufatanye bw’abasivili n’abanyamahanga mu rugamba rwo guhagarika Jenoside, imbunda zakoreshejwe n’ibisobanuro by’amashusho agenda agaragara haba mu nzu no hanze mu busitani.Yafunguwe na Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul Kagame tariki ya 13 Ukuboza 2017.
Ingoro Ndangamurage Nkuru ya Bujumbura (Bujumbura National Museum) Bujumbura/Burundi
Abantu benshi bayizi kuri Musee Vivant, ni ahantu hagizwe naho kororera inyamaswa n’ingoro ndangamurage. Inyamaswa zihaboneka ni ingona, inkende, ingwe, utunyamasyo, inzoka, amafi,….
Ni ingoro yashinzwe mu 1977,ifite ubuso bwa 3ha, haba ibiti by’amoko menshi, inzu ya Kirundi, urugo, imitako ya Kirundi biraga umuco (akarorero) k’abarundi. Iherereye muri Komini Rohero mu mujyi wa Bujumbura. Ni hamwe mu bantu haranga umuco ‘abarundi mu mujyi wa Bujumbura, ifungura iminsi yose kuva 8am-5pm.
Ingoro ndangamurage ya Gitega (Musée National de Gitega) Burundi
Mu Kirundi bayita Iratiro ry’akaranga k’Uburundi!n i ingoro ndangamurage y’uburundi, iherereye muri Gitega yashinzwe ku mategeko ya gikoroni mu 1955.
Ni ingoro ndangamurage yashinzwe hagamijwe gusigasira ubugeni bwa Kirundi, hirirwa iterambere ryazaga no mu mibereho y’abarundi. Ingoro igizwe n’ibyakera, ibikoresho by’amateka bya kera, ibyavuye mu ngoro z’abami.