Igihe cy’umuhindo, amaserukiramuco wakwitabira mu Rwanda

December 6, 2023

Mu Rwanda, mu igihe cy’umuhindo ni igihe kirangwa n’imvura cyane. Ni igihe cyiza kiberamo amaserukiramuco akomeye mu gihugu.

Dore amaserukiramuco wakwitabira:

 1.Iwacu Muzika Festival

Iserukiramuco ryatangiye mu mwaka wa 2019, ryitabirwa  n’abahanzi nyarwanda bazenguruka mu mijyi itandukanye y’u Rwanda bataramira abakunzi babo. Rikaba rikunda kuba hagati ya Nzeri-Ugushyingo buri mwaka.

Ni iserukiramuco ritegurwa na Kampanyi ya EAP (East African Promoter).

2.European Film Festival

Iserukiramuco rya Sinema  zo mu Bihugu by’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ndetse no mu Rwanda. Ni filimi ziba ziri mu byiciro bitandukanye; Comedy, Drama, Documentary, Fiction,..), zerekanwa ahantu hatandukanye mu mujyi wa Kigali.

Nyuma ya Filimi haba ikiganiro cyo kungurana ibitekerezo kubyerekeye uko filimi yari imeze. Iyi serukiramuco ikunda kuba mu Ugushyingo.

3.EANT Festival (Dancing Is Life)

Iserukiramuco ry’imbyino zizwi nka Dance Contemporaine,  riri mu maserukiramuco akomeye mu Rwanda, ryashizwe na Amizero Kompanie, iyoborwa n’umubyinnyi wabigize umwuga Wesley Ruzibiza.

Ni iserukiramuco ryatangiye mu mwaka wa 2012, rihuza abahanzi bo mu bihugu by’Afurika y’Uburasirazuba n’abo mu bindi bihugu byo ku isi cyane cyane ari urubyiruko.

Haba harimo kwiga, amahugurwa, kugungurana ibitekerezo, gusangira ubumenyi n’abandi bambyinnyi bafite uburambe.

Rifite inshingano yo guhuza abambyinnyi bavuye impande zose bakabyina, bagahura, bakamenyana binyuze mu buhanzi n’amahoro.

Aka karere kazahajwe n’umutekano muke, iserukiramuco rifasha gukomeza kureba ahazaza no gushyigikira ubworoherane. Rikunda kuba mu Ugushyingo.

4. Kigali Art Festival

Kigali Art Festival ni iserukiramuco ryo guteza imbere ibikorwa by’ubugeni n’ubukorikori bikorwa n’abanyarwanda batandukanye. Barimo urubyiruko, abagore n’abafite ubumuga.

Ni iserukiramuco riba ririmo ibintu bitandukanye; imitako, imyenda, inkweto,…Haboneka n’imyidagaduro y’abana n’urubyiruko.

Rikunda kuba mu Ugushyingo.

5. Mashariki African Film Festival

Mashariki African Film Festival ni iserukiramuco mpuzamahanga rya sinema, rihuza abantu bakora mu ruganda rwa sinema bo mu Rwanda no hanze y’igihugu. Rirangwa n’ibikorwa bitandukanye; kwerekana filimi, gutanga ibihembo, ibiganiro, gusangira ubumenyi…

Muri iri serukiramuco, herekanwa filimi ziba zaroherejwe mu guhiganwa, zigahabwa ibihembo bitandukanye,  filimi ziri mu byiciro bitandukanye; imbarankuru/ filimi ndende, Filimi Ngufi, Filimi za TV & WEB , Iziwacu. Ni filimi zerekanwa ku mateleviziyo mpuzamahanga, ziba zikoranye ubuhanga.

Ni iserukiramuco rifasha abakora muri sinema kugira ubumenyi, kubera abantu binzobere baryitabira, rifasha abanyarwanda biga ibya sinema kunguka ibintu byinshi cyane.  Rikunda kuba mu mpera z’Ugushyingo – Ukuboza buri mwaka.