Ikivuga ibiriho, iby’ubu, n’ibyo dukora nk’akamenyero. Indagihe ivuga ibiba muri ako kanya, ibiba ubusanzwe, ibyabaye kera bivugwa mu nkuru, ibikorwa bigikomeza, bityo ikigabanyamo; indagihe y’aka kanya, indagihe y’ubusanzwe n’iy’imbarankuru, n’iy’igikomeza
1.Indagihe y’ubu
Ubungubu, mu kanya kaza, mu kanya gashize, indagihe y’ubu yumvikanisha ikirimo gukorwa ubu, aho uvugiye.
Urugero: Ndasoma igitabo
2.Indagihe y’ubusanzwe
Yumvikanisha igikorwa gisanzwe gikorwa.Nta wamenya intangiriro n’iherezo ryacyo.
Ingero: Nsoma igitabo
Iyo mbonye akanya ndasoma
Ndasoma buri munsi
3.Indagihe y’imbarankuru
Umuntu ayikoresha avuga ibyabaye kera nk’aho ari iby’ubu. Isa nk’indangihe y’ubusanzwe, bigatandukanira ku nshoza
Ingero: Yagiye mu nzu nuko arambura igitabo arasoma
Nuko icyo gihe turasoma abantu baratangara
4.Indangihe y’igikomeza
Yumvikanisha igikorwa kikirimo gukorwa ubungubu, nta wamenya igihe cyatangiriye, nta n’uwamenya igihe kiri burangirire.
Ingero: Ndacyasoma igitabo
Turacyategura ibikorwa tuzakora mu muganda.
Hari n’indagihe y’igikomeza ikoreshwa kenshi mu nteruro zisa n’izibaza, ariko zinartangara.
Ingero: Ubu se ndacyasomye cya gitabo ko ndeba bwije?
Aho aracyakoze wa murimo?