1.Urutoto: Amagambo menshi ahatira umuntu gukora ikintu runaka
2.Uruhindu: Igikoresho kimeze nk’agacumu gato, kiboha ibyibo
3.Umunyana: Igisimba kimeze nk’Inyana bivugwa ko cyazaga n’ijoro, wakibona kirakinagira ukazabaho igihe kirekire, ukarama.
4.Umunyamahugu: Umuntu wamenyereye kwambura, udashobora kwishyura amafranga yagurijwe, umuntu ushaka gutwara iby’abandi abeshya ko ari ibye.
5.Rwarikamavubi: Izina rihabwa imbogo bitewe n’uko amavubi ayarika mu matwi.
6.Rwabunga: Ikintu kinini cyane, izina rihabwa inzovu kubera ubunini bwayo bukabije.
7.Rushimusi: Umuntu uhiga atabyemerewe, akiba inyamaswa zibujijwe guhigwa.
8.Musumbashyamba: Izina rihabwa twiga kubera ijosi ryaro rirerire cyane,rituma isumba ibiti byo mu ishyamba irimo.
9.Kugwa agacuho: Kunanirwa cyane.
10.ishyo: Inka cyangwa inmbogo nyinshi ziteraniye hamwe.
11.Igiti cy’inganzamarumbo: Igiti kinini cyane mu mubyimba kimaze imyaka myinshi cyane.
12. Gutirimuka: Kuba umaze akanya gato uvuye ahantu.
13.Gutamiriza: Kwambara nk’umutako
14.Gusesekara: Kugera ahantu n’imbaraga
15.Gusatira: Kwegera cyane umunyu cyangwa ikintu mu buryo bwo kukibangamira.