U Rwanda rufite imijyi itatu ikora ku kiyaga cya Kivu, bigatuma iyo mijyi igira ibyiza byinshi, ikurura abakerarugendo, igendwa cyane muri rusange. Ni imijyi iri mu ntara y’uburengerazuba bw’u Rwanda.
Ikiyaga cya Kivu ni kimwe mu biyaga binini biri mu karere k’ibiyaga bigari bya Afurika no muri afurika y’uburasirazuba, ni mu karere kabamo ibiyaga byinshi bifite amazi menshi.
Urugendo rwa Crete Congo-Nili ruri mu bintu byiza byo gukora muri iy’intara, ubasha kugenda n’amaguru, igare ku nkengero z’ikiyaga cya kivu cyangwa mu bwato mu Kivu.
Rubavu
Umujyi ukurura abantu benshi cyane kubera uherereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, ugahana imbibi n’umujyi wa Goma muri RDC. Ni umujyi ufite umupaka unyurwaho n’abantu benshi mu Rwanda ari abakora ubucuruzi, abatembera mu bihugu byombi no mu karere.
Umujyi wa Rubavu ufite amahirwe menshi mu bikorwa by’ubukerarugendo kubera ukora ku kindi gihugu ndetse n’ibyiza nyaburanga byinshi bigiye biba hafi yawo.
Hari urugo rwa Mgr Bigiumwami Aloys, kuzamuka imisozi nka Rubavu, Rubona…,kuroba isambaza, Kurya ifi yaho! Gusura ahantu hatandukanye mu Kivu, Gutwara ubwato, Kayaking, Amashyuza, Uturwa turi mu kiyaga, kugenda n’igare cyangwa n’amaguru ku nkengero z’ikiyaga ndetse n’ibikorwa by’imikino. Siporo rusange yo ku cyumweru ihuza abaturiye umujyi wa Rubavu bagahurira ku mucanga! Ni umujyi wo gutembereramo, kuryoherezamo, kwidagadura ndetse no gukora ubucuruzi.
Mu karere ka Rubavu muri rusange ni akarere kabamo ibikorwa by’ubuhinzi bw’ibirayi, imboga, icyayi, ubworozi bw’inka.
Rusizi
Umujyi uherereye mu Burengerazuba bw’u Rwanda mu karere ka Rusizi, ugahana imbibi n’umujyi wa Bukavu muri RDC.
Ni umujyi ukora ku kiyaga cya Kivu,hakaba ahantu haba ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize umuryango w’ibihugu byo mu Biyaga Bigari by’Afurika ; aribyo u Rwanda,Burundi na RDC. Umugezi wa Rusizi, ugabanya ibi bihugu usohoka mu Kivu. Kubera ikirere cyaho n’ubutaka bwaho, kubera kwegera hafi ya Nyungwe bituma haba ubuhinzi bw’icyayi, ikawa, amatunda, inanasi n’uburobyi cyane.
Umujyi wa Rusizi kubera ahantu uri; ufite kandi wegereye ibikorwa by’ubukerarugendo byinshi; nko kujya gusura ikirwa cyo ku Nkombo, gusura ahantu umwami musiga yaratuye, gusura imirima y’icyayi, gutembera muri Pariki ya Nyungwe, gutembera mu Kiyaga cya Kivu, Kujya ku mashyuza, koga, kugenda mu bwato. ..
Ni ahantu haba imbyino n’imivugire yihariye kubera uruhurirane rw’abo bantu bahangenda ndetse haba n’amafunguro yihariye. Umujyi wo gukoreramo ubucuruzi.
Karongi
Umujyi uri ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, mu ntangiriro z’uruhererekane rw’imisozi ya Crête Congo-Nili, iba iturutse muri ishyamba rya Nyungwe, bituma uba umujyi ukikijwe n’imisozi miremire iriho amashyamba n’imirima y’ubuhinzi.
Umujyi wa Karongi ufite ibyiza byinshi by’ubukerarugendo, nk’ikiyaga cya Kivu, kirimo uturwa twinshi, bigatuma ufatwa nka Monaco yo mu Rwanda! Ingoro ndangamurage y’ibidukikije, kugenda n’amaguru cyangwa n’igare hejuru y’ikiyaga, kugenda mu bwato usura ahantu hatandukanye mu kivu, kuroba, koga, kurya amafi ,kuruhukira mu biti byinshi biri ku dusozi dukikije ikiyaga, Kayaking, amahoteli meza ari hejuru y’ikiyaga. Mbese ni umujyi wo kuruhukiramo.
Hafi y’uwo mujyi hari kandi inganda z’ibyayi n’ikawa n’izindi zituganya ibikorwa biva ku buhinzi n’ubworozi.