IMIJYI NDANGAMURAGE MU RWANDA

December 21, 2023

Rwanda ni igihugu gifite ibintu byinshi ndangamurage byerekeranye n’amateka, umuco hirya no hino mu gihugu.

Bituma hari ahantu hihariye kubera amateka haba hazwiho ko ari ku gicumbi cy’umuco n’amateka by’u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange.

Umuyoboro w’umurage, ni igice cyerekeza amajyepfo y’u Rwanda, uwo muyoboro wa Muhanga-Ruhango-Nyanza-Huye, aho hazwi kubaho habitse amateka n’ibintu ndangamuco byinshi.

1. Umujyi wa Muhanga

Umujyi uri hagati no hagati mu gihugu, umujyi ushobora kunyuramo ukagera aho ushaka hose mu Rwanda. Ni umujyi uri hafi ya Kigali mu rugendo rw’iminota mirongo itatu.

 Umujyi urimo amashuri menshi, ahantu ndangamateka ; ahantu hakomoka Perezida wa mbere w’u Rwanda (Gregoire Kayibanda), I Shyogwe hazwi kuba ariho havugwa iby’intambara yo ku Runshushu, Kiliziya y’I Kabgayi ,Amashuri y’abihaye Imana akomeye mu Rwanda.

Ni ahantu ndangamateka na ndangamuco nka hantu hazwi ko bazi kuboha imisambi/ibirago, ibyibo,inkoko n’uduseke, bimwe mu bikoresho byaraganga abanyrwanda ba kera. Haba n’igiturage cyiza cyo gutemberamo,ukarya ku mafunguro gakondo yaho.

Ni umujyi unyuramo ujya muy’indi mijyi nka Karongi, Nyanza, Huye.

2.Umujyi wa Ruhango

Umujyi ukorerwamo ingendo nyobokamana, zo kujya gusengera mu kibaya cy’Amahoro kwa Yezu Nyirimpuhwe. Ni ahantu hahuza abantu baturutse impande zose baje gusenga, gushimira, gusaba,

Ni akarere muri rusange gafite ahantu henshi hazwi mu mateka; ku Intango ya Rwabugiri, Amasenga y’impyisi, Igisoro cya Ruganzu, imana y’irarire, Urutare rwa kamegeri n’ahandi henshi cyane.

Ni umujyi uri mu gice gikorerwamo ubworozi.bituma haba amata meza, inyubako zisakaje amategura, imirima y’ubuhinzi n’ibindi.

3. Umujyi wa Nyanza

Umujyi utatswe imitako gakondo (Imigogo); (hagaragara Amababa y’Intashya,  umuhigo, Umwashi, Igitoki, Amanyamanza, Ishombe,Umugongo w’Inzovu,…). Ni umujyi uzwi kuba ukurura ba mukerarugendo kubera ibyiza ndangamateka na ndangamuco bihabarizwa.

Umurwa w’Abami b’u Rwanda kuva mu 1899 ,Nyanza, ni ahantu hazwi cyane mu mateka y’u Rwanda. Umujyi urimo ingoro ndangamurage y’umwami, Umusezero w’Abami, Ibigabiro, Inzira gakondo z’ubukerarugendo.

Hari  amazu ya mbere ya kijyambere yubatswe n’abazungu, amashuri y’abihaye Imana, ahantu hagaragara Inka z’inyambo, ibikuyu binini, hazwi kuba haba amata aryoha cyane.

Umujyi wubatse mu murenge wa Busasamana

4. Umujyi wa Huye

Umujyi watangiye mu 1917,utagizwa n’Umudage Defane,watangiriye ahazwi nko kwi Rango ugenda ku misozi ya Kabutare,Ruhande ,Mamba na Buye yaje Kwitwa ASTRIDA (Izina ryari iry’umwamikazi w’ububiligi).

Astrida yabaye umurwa wa teritware Ruanda-Urundi. Hazwi kuba harabaye uduce dutuwe n’abazungu n’uduce tw’abirabura.

Umujyi w’inititi z’u Rwanda! uri mu majyepfo y’u Rwanda, ufite amateka menshi cyane, uzwi nk’umujyi wubatsemo Kaminuza ya mbere Nkuru mu Rwanda(1963). Umujyi urimo ingoro ndangamurage y’imibereho y’abanyarwanda, ikaba iya mbere mu gihugu (1989), hafi yawo hari Kiliziya y’I Save(1900) ikaba iya mbere mu Rwanda, inyubako za kijyambere za mbere mu Rwanda, inzu zifite amateka menshi, Hoteli za mbere, ,harimo Hotel Faucon; umwami Mutara Rudahigwa yafatiyemo amafunguro, akanayiraramo, haba amashuri menshi ya mbere yo mu Rwanda.

Umujyi ufite amateka cyane ahazwi nko ku Bisi bya Huye, umusozi wa Huye, ikawa ya Huye, izwi cyane,ubu bumbyi ndetse n’ubukorikori buzwi cyane mu Rwanda.

Ni umujyi unyurwamo n’imodoka zigana mu bihugu bidukikije nk’u Burundi, abagana mu mujyi wa Rusizi n’abasura Pariki y’Igihugu ya Nyungwe. Ni umujyi uri mu gace keramo umuceri kubera ibishanga n’imigezi ihaboneka, hakaba ubworozi bw’amatungo anyuranye.

Twakogeraho n’ Umujyi wa Kigali ukaba n’umurwa mukuru w’u Rwanda naho uhasanga ibintu bitandukanye ndangamuco na ndangamateka. Kigali izwi kuba ari wo mujyi ufite ingoro ndangamurage nyinshi mu gihugu, imisozi ifite amateka menshi, twavuga i Rutunga muri Gasabo aho u Rwanda rwa Gasabo rwatangiriye, umusozi wa Kigali hari ibigabiro by’umwami Rwabugili, umusozi wa Rebero uriho urwibutso rw’abanyapolitiki bazize jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994, Umurage w’Isi (Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi) n’ibindi byinshi.