IMIJYI Y’UBUKERARUGENDO MU RWANDA

December 21, 2023

Rwanda ni igihugu gifite ibyiza nyaburanga byinshi mu mpande zose z’igihugu.Hakaba ahantu hazwi cyane haba ubukerarugendo kubera imiterere yahoo, ibyiza kamere byaho, ibyishimo bihaba,amafunguro ahaba, ibikorwa byinshi bikurura abakerarugendo.

Imijyi y’ubukerarugendo mu Rwanda iherereye cyane mu ntara y’Uburengerazuba ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, mu ntara y’amajyaruguru hafi y’ibirunga n’umujyi wa Kigali.

1.Umujyi wa Kigali

umurwa mukuru w’igihugu kuva mu 1962, nawo wakira abakerarugendo batandukanye kubera ibyiza byinshi bihari. Umujyi ufite ingoro ndangamurage enye, umurage w’isi (urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa Gisozi), Umusozi wa Kigali, Jali, Rebero na Rutunga, umujyi ufite uduce dukurura ba mukerarugendo (Nyamirambo, Biryogo,), Inzu nziza kandi ndende, ahantu ho kugenda n’amaguru…

2. Umujyi wa Rubavu

Umujyi ukurura abantu benshi cyane kubera uherereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, ugahana imbibi n’umujyi wa Goma muri RDC.Bituma yitwa Imijyi y’Impanga mu karere k’ibiyaga bigari!. Ni umujyi ufite umupaka wa mbere unyurwaho n’abantu benshi mu Rwanda ari abakora ubucuruzi, abatemberera muri ibi bihugu byombi no mu Karere.

Ni umujyi ufite amahirwe menshi mu bikorwa by’ubukerarugendo kubera ukora ku kindi gihugu ndetse n’ibyiza nyaburanga byinshi bigiye biba hafi yawo nk’ingoro ya Mgr Bigirumwami Aloys, kuzamuka imisozi nka Rubavu, Rubona… kuroba isambaza, kugenda n’igare ku nkengero z’ikiyaga ndetse n’ibikorwa by’imikino, Kayaking, Koga, kwicara ku mucanga, gusura inganda z’icyayi, gusura Pariki ya Gishwati irimo inyamaswa zitandukanye n’ibiti.

Umujyi wa Rubavu wa wutangiriramo urugendo rwa Congo-Nile Trail, urugendo ugenda uzenguruka ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, ukaba wagera I Karongi, ushobora ku rugenda n’amaguru, igare, moto cyangwa imodoka.

3. Umujyi wa Musanze

Umujyi uri mu majyaruguru y’u Rwanda ku birenge by’ibirunga, ni umujyi ukurura abantu benshi kubera ikirere cyaho cyiza, isaha n’isaha imvura ishobora kugwa! Uri hafi y’umupaka w’u Rwanda na Uganda ku Cyanika, hakaba habera ubucuruzi cyane. Ni umujyi uri mu gace kabamo ibikorwa by’ubuhinzi cyane cyane ibirayi n’imboga. Ni umujyi uberamo inama, amahugurwa n’ibindi byinshi. Ukanyurwamo n’abagana mu yindi mijyi nka Rubavu, Muhanga, Rusizi na Goma (RDC).

Ni umujyi ufite ibikorwa by’ubukerarugendo nko gusura ibiyaga by’impanga (Burera na Ruhondo) biri hafi yawo , kuzamuka ibirunga no kureba ingagi, gusura amashyamba afite amateka menshi, gusura ubuvumo, kugenda mu mugezi wa Mukungwa (Canoeking), ibikorwa ndangamuco byihariye nk’imbyino zaho ndetse n’ibindi byinshi biri mu nkengero zawo.

Ku muhanda Kigali-Musanze ushobora kereba umusozi muremure mu Rwanda, umusozi wa Kabuye.

4. Umujyi wa Rusizi

Umujyi uherereye mu burengerazuba bw’u Rwanda mu karere ka Rusizi, ugahana imbibi n’umujyi wa Bukavu mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(RDC).Nayo ituma iba Impingi y’Impanga mu karere k’ibiyaga bigari.

 Ni umujyi ukora ku kiyaga cya Kivu, hakaba ahantu haba ubucuruzi hagati y’ibihugu bitatu aribyo Rwanda, Burundi na RDC, umugezi ugabanya ibi bihugu usohoka mu Kivu ariwo Rusizi.Ikibaya cya Bugarama,ari ho hantu hafite ubutumburuke bwo hasi mu gihugu,hari igishanga bahingamo umuceri, ikibaya kiri mu ndiba y’imisozi, kinyuramo imigezi, inagabanya ibihugu, hakaba ariho hahurira ibihugu ibyo bihugu bitatu.

Ibikorwa by’ubukerarugendo; kujya gusura ku kirwa cyo ku Nkombo, gusura ahantu umwami Musinga yaratuye, gusura imirima y’icyayi, gutembera muri Pariki ya Nyungwe, gutembera mu kiyaga cya Kivu, kujya ku Mashyuza, koga, kugenda mu bwato,….. Ni ahantu haba imbyino n’imivugire zihariye kubera uruhurirane rw’abo bantu bahagenda ndetse n’amafunguro yihariye.

Kubera ikirere cyaho n’ubutaka bwaho kubera kwegera hafi ya Nyungwe, haba ubuhinzi bw’icyayi, ikawa, amatunda, inanasi ,imyembe n’ibikorwa by’uburobyi cyane.

5. Umujyi wa Karongi

Umujyi utuje! Ni umujyi uherereye mu ntara y’uburengerazuba bw’u Rwanda ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu. Umujyi wo gutembereramo igihe umuntu ashaka ahantu hatuje,hataba urusaku n’akavuyo. Hoteli zigiye ziri ku nkombe z’ikiyaga ku misozi iriho ibiti bitandukanye.

Ikiyaga cya Kivu gifite uturwa twinshi cyane turiho inyamaswa zitandukanye cyane cyane inyoni, ibiti n’indabyo byiza cyane.Muri Karongi kandi wabasha gusura inganda z’icyayi n’ikawa, gukora uburobyi, kureba uruhererekane rw’imisozi yenda gukora ku ijuru, kureba ihindagurika ry’ibicu (ikibunda) n’ibindi.

Umujyi wa Karongi wa wutangiriramo urugendo rwa Congo-Nile Trail, urugendo ugenda uzenguruka ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, ukaba wagera I Rubavu,ushobora ku rugenda n’amaguru, igare, moto cyangwa imodoka.

Umuhanda Kigali-Karongi wasura urutare rwa Ndaba ruri ku muhanda rufite amateka ya Ndaba!