Imiziririzo: Umuntu n’Inka

January 3, 2024

1. Umuntu abona inka zitashye akazicanira bona nubwo haba ari ku manywa, kirazira ko inka zitahira mu kizima,abase baza kuzinyaga ntiziburanwe.

2. Umuntu iyo agiye kurahura umuriro wo gucanira inka, kirazira kurahura ikara rimwe kuba ari ukuzitubya,kuko ikara rimwe ryitwa umuriro mubi,kuko ariryo bashyira mu mazi bakaraba bavuye guhamba

3. Umuntu iyo acyuye inka azigejeje mu rugo ntiyasubira inyuma ngo azugaririre; umuntu umaze guhumuza inka ntiyajya kuzugaririra, kuba ari ukuzisurira kunyagwa, kereka iyo abonye undi umubanziriza umwugariro mu irembo

4. Umuntu iyo acyuye inka aguma ku gicaniro, agahamagaza injishi bakamuhereza n’inkoni z’imicyuro akazikoza mu ziko ati:”Cyurirwa amashyo “, undi ati:”Cyurirwa amagana “

5. Umuntu iyo amaze amaze gucyura inka ntibamuha inzoga y’u rwagwa (yitwa inshike) iyo ashatse gusoma inzoga zitarahumuza aragenda agakora inka mu mabere.

6. Ntawe bagaburira inka zitarahumuza, aragenda akabanza gukora inka ku mabere cyangwa ku cyansi cyangwa se bakamuha amata akanywa.Iyo batabikoze baba ari uguca inka mu rugo

7. Kirazira guha umushumba ucyuye inka umutsima ngo awurire ku mwuko, izo aragiye zihora zibyara ibimasa gusa

52. Umuntu ntiyajya gukama inka ngo ayikame anywa itabi.Inkono y’itabi yitwa intubya igatubya inka muri urwo rugo .Ntiyanahirahira ngo akore inkono y’itabi agifite urukamiro, ni ugusurira inka gushira.

8. Umuntu umaze guhumuza inka, iyo agiye gukaraba arabanza agahanaguriza urukamiro ku mirundi ye,ubwo abayisuriye neza,ngo azajya ahorana inka ku maguru ye.

9. Kirazira gucisha icyansi mu nsi y’inka, kirazira gukamira inka I bumoso, ni ukuzisurira nabi

10. Umuntu ntiyahirahira ngo akubite inka injishi, ni ukuzica inka bakubise injishi ipfa itabyaye

11. Umuntu azira gukubita inka itarima igiti cyo ku rusenge.Biba ari ukuyimanika ikazapfa itimye

12. Umuntu azira gucisha urubambo rwabambye uruhu rw’inka mu nka, inka zipfira gushira n’uzitunze iyo aruhacishije izo yaratunze zimushiraho.

13.Umuntu yirinda gushing umuhunda ku gicaniro,cyangwa ngo akozemo ikibuno cy’inkoni,ngo ni ugusura nabi bitubya inka mu rugo

14. Umuntu azira gushyira amaseno ku rugo inka zitahamo, iyo ziwurenze uzitera guhora ziramburura

15. Umuntu azira guhagarara inyuma y’urugo rutahamo inka ngo ateremo ibuye, ngo bimara inka mu rugo

16. Umuntu azira kwiyogoshera mu rugo rutahamo inka ngo ahasige umusatsi, witwa itubya.Iyo ziwurenze zipfira gushira

17. Umuntu azira gukura ubutare mu nama y’inka, ngo zipfira gushira

18. Umuntu azira gukubuza imyeyo urugo inka zitahamo ,ngo ni imyeyera yeyera inka mu rugo,maze zigapfira gushira.Bareba ibyatsi akaba aribyo bakubuza

19. Umuntu azira gucisha ivu hagati mu nka, ngo kuba ari ukuzisurira kuyoyoka nk’ivu

20. Umuntu azira gukukira inka, maze akajya guta amase mu icukiro inka zitarahuka.Kuba ari ukuzisurira nabi

21. Nta muntu ujyana icyarire cy’inka ahandi, ngo ni ukuzisurira kunyagwa cyangwa se gupfa

22. Kirazira ko umuntu anywera itabi mu ruhongore rw’inyana, inkono y’itabi yitwa intubya,ngo yatubya inyana.Uretse kuhanywera itabi nta n’ujyana inkono y’itabi mu ruhongore rw’inyana,ni ukuzisurira nabi

23. Nta mu ntu umurika mu kiraro cy’inyana, ngo ntizagwira zashira

24. Kirazira ko umuntu yacisha inkono iteka hagati y’inka, ngo itubya inka mu rugo, kereka inkono bashyize mu nkangara cyangwa se mu kindi kintu,ubwo ntibigire icyo bitwara

25. Kirazira gucisha inkono ivuga mu nka zirimo imfizi, inkono ivuga nayo ni imfizi mu zindi, ngo yamara inka muri urwo rugo 71. Kirazira ko umuntu yatereka inkono ku ruhimbi, ngo amata nyiyagwira muri urwo rugo

26. Kirazira ko inka ku iriba ryaguyemo inkono y’itabi, ngo zirinyoye zapfira gushira

27. Kirazira kuzirikisha ikimasa injishi y’inka, ngo yahora ibyara ibimasa gusa

28. Kirazira ko umuntu arya inyama z’inyana yapfuye, agahindukira akanywa n’amata ya nyina, ngo ipfa amabere,maze ntizongere kubyara ukundi 75. Umuntu iyo agiye gushora inka ku ibuga, arihorera akazirika injishi ku mwugariro, agashyiraho n’igishwemu cy’amase, ngo ni ukuzifatira amazi nyacike

29. Umuntu ashaka ko inka zashotse ziticwa n’amazi, areba umukobwa w’inkumi n’umwana w’umusore, bakabahagarika mu marembo, maze uko inka zinjira bakazikoza umwuko n’ingasire ku mugongo,

30. Inka iyo zimaze kugera ku iriba bareba igiti kitwa umubogora bakakimanika mu ruhamo rw’umuryango, bikitwa gutambira inka, nabyo bigatuma inka ziticwa n’amazi.

31. Umuntu iyo abyaza inka maze ikananirwa, arakenyurura maze umwambaro akawufasha hasi, cyangwa akawuhagatira, ikabona kubyara.

32. Umuntu iyo agiye kurasa inka yiyrinda gukora mu kirasiro (ikibindi cyangwa se igicuba) iyob agikozemo inka yanga kuva

33.Iyo inka barashe ari inka ihaka,ujya kuyigenza yenda irago akarikoza ku muvu,maze agakoza intoki ku ruhanga rw’inka no ku irugu no ku ipfupfu ,agakurikira umugongo wose no ku nguge abara ngo 1,2,3,4,5,6,7,8,9,10 ukubita inyana hasi.Ubwo akaba ayahangiye ntizaramburure

34. Umuntu iyo agiye guca umurizo abanza gukemura ubusenzi akabujugunya mu ziko, kujugunya ubwo busenzi mu ziko ,ni ukugirango abazazinga ibitare mu busenzi bw’iyo nka batazayizinga ikazpfa itabyaye

35.Umuntu ushaka guhindura inka ibyara ibimasa gusa,agirango ibyare inyana,areba igiti cy’umugenzanda ,amababi yacyo akayasekura,akazana imperezo (akabya )agakamuriramo bakayifata maze umwana w’umukobwa akayibuganiza wa mugenzanda,yarangiza inka akayinyura munsi agira ngo “Ndaguhinduye ujye ubyara abakobwa”

36. Umuntu ushaka gutsirika abashimusi, yanga ko bamwibira inka,umugore niwe ubanza umwugariro mu irembo,bakazugaririra,kuvuza umwirongi nabyo bitsirika abajura ,ngo kuba ari ukubatera umwaku.

37. Umuntu iyo ashaka guheza abajura, aragenda akugarira, maze agasiga umwugariro umwe hasi ,ukitwa ikitayega,abajura batekereza kuza kumwiba ntibagire uko banyeganyega baza kumwiba

38. Gutera umukoni cyangwa igikakarubamba ku irembo nabyo bitsirika abajura, umukoni witwa “Gitinywa “abajura bakawutinya ngo ubatera ubuvukasi

39. Ushaka gutsirika abashaka kumwiba, areba umwuko uhoza akawushinga mu gikingi cy’amarembo, abajura ngo ntibawunyuraho.

40. Ushaka gutsirika abamwiba areba igiti kitwa Mungo-utarengwa, bakagitambika mu irembo hagati ntihagire umujura urenga iryo rembo, ngo aze kwiba.

41. Umuntu iyo bamushimutiye inka areba amavuta maze akayanaga mu gisenge cy’inzu, amavuta iyo agarutse akagwa hasi nta kabuza inka ziraboneka, yahera ku gisenge inka zigahera.

42. Iyo ushaka kuzinga inka yibwe ngo itajya kure, ufata amavuta ukayanaga ku rusenge iyoahezeyo inka irahera, yakwikubita hasi, ikaba irazinzwe ntive aho iri, abayihururiye bayisanga hafi

43. Iyo inka imaze gushimutwa bareba umuhanga wo gutera amavuta akayaboneza mu izingiro ry’igisenge,iyo ahushije inka aba ari iyo guhera,yabonezamo neza ,inka ntizahere.

44. Inka iyo imaze gushimutwa, bareba utwoya tw’inka bakadushyira ku gasongero k’inzu, bigatuma iyo nka itazahera.

45. Ubundi buryo bakoresha kugirango bagaruza inka yibwe, bareba intorezo bakayirambika mu kiryamo cyayo, bikitwa kuyizinga, abayibye ntibayibaga cyangwa ngo bayijyane kure

46. Umuntu wajimije inka ye akanga ko impyisi ziyirira ku gasozi, areba amavuta akayanaga ku gisenge cy’inzu, amavuta iyo ahindukiye akagwa, nyir’inka amenya ko izakira, yahera mu gisenge akamenya ko izahera

47. Umuntu uri ku rugendo, azira gushakira igishirira ku gicaniro cy’inka, ngo ni ukuzisurira nabi

48. Umuntu uri ku rugendo ajya guhaha azira guca mu nka,iyo aziciyemo zikamukozaho umurizo,arahindukira ,ngo iba imuteye umwaku ikaba imuvukije ubuhashyi

49. Umuntu iyo abonye igicaniro cy’inka kiyakije areba icyansi akacyerekeza ku gicaniro ati :”Uraze utazira abagore “Ibyo biba bisura inka izaza muri urwo rugo

50. Umuntu wariye inyama z’intama, ntanywa amata,iyo ayanyweye zipfa amabere (amaziri )

51. Uriye inyama z’ihene nawe ntanywa amata kereka iyo babanje kuzirunga (kuzikarangisha amavuta y’inka)

52. Uriye inkuru cyangwa se ibyobo byo ku gasozi nabyo byitwa kwica amabere y’inka.

53. Kurya imegeri, intyabire, igisura, isanane, inkware, urukwavu, ntiyanywa amata nabyo byica amabere y’inka n’amata barayacunda akanga kureta

54. Umuntu iyo yiyuhagiye amazi yo mu kibumbiro inka zasize, ajya kugenda agakora muri ya mazi agatera epfo na ruguru”Mbwirize hakuno, mbwirize hakurya.Bikaba ari ukwisurira inka” nyinshi

55. Umuntu iyo yariye ibiryo bishushye, yirinda kunywa amata iyo anyoye amata, inkayanyoye iturika amabere.Ikarwara ibise bibi.

56. Umuntu wariye inkarange z’amashaza nawe azira kunywa amata ayo ariyo yose

57. Umuntu wariye inyama y’inka yishwe n’ubutaka, arirabura, iyo atirabuye arapfa

58. Umuntu iyo ariye inka yishwe no gutemba, arwara ibirashya, kereka abanje kuyigangahura bakayitera imiti

59. Umuntu yirinda kurya inka yakubiswe n’inkuba, kereka babanje kuyigangahura, kwanga ko inkuba izamara inka yakubisemo