Imiziririzo: Umuntu n’udusimba

January 3, 2024

Umuntu uciriye ikibwana cy’imbwa ntareba inyuma ataha ,ngo iyo mbwa yajya yiba bakayica.

Kirazira gucisha imbwa mu nsi y’uruhu, kuba ari ukuyibuza kubwagura.

Kirazira ko imbwa irigata umuntu, biba ari ukumusurira kuzagwa kure.

Imbwa iyo iryamye ku buriri, iba ikunguriye ababuryamaho.Iyo ari imbwakazi iba ikunguriye umugore cyangwa umukobwa’iyo ari imperume iba ikunguriye umugabo cyangwa umuhungu wo muri urwo rugo .Barahanuza, nuko imbwa bakayambika imiti bahanuje, bakayivuma ikava muri urwo rugo.

Umuntu iyo arumwe n’injangwe, atanguranwa nayo kurya, akarya, ubwo rero ntabyimbirwe.

Umuntu iyo yumvise impyisi ihumiye kure,yirinda kuyituka,iyo ayitutse ngo arapfa,Burya impyisi ihumye ikirago kegetse ku nzu,bakiryamamo babanje kukinyuzamo igiti ,bati “Ng’uwo uwawe “.Baba batabigenje batyo ,abakirayemo ngo barapfa

Umuntu iyo agize aho azindukira maze agahura n’imoka,arishima ngo imuteye umutwe mwiza,kuko n’ubusanzwe bayita “muhe”.Yaba yajyaga guhaha ,ati “Ntakimbuza kubona icyanzinduye “

 Umuntu iyo akubise inzoka inkoni igacura umuborogo, uyikubise nawe arapfa, kuko nawe iba imukenye,

Ukubise inzoka ikava amaraso, nawe ngo arakenyuka.

 Umuntu uri ku rugendo yirinda kwica inzoka, ngo nta mugenzi wica undi, kuyica ni ukwitera ubuvukasi n’ishya rike.

Umuntu ubonye inzoka yapfuye, arayegera akayikoza urutokirwo hagati mu mwobo w’inda, urutoki akarwikoza mu gahanga no mu gituza, agira ngo “Sinkurota ku manywa na n’ijoro “

Umuntu iyo aryamye mu nzu, maze yakubura amaso akabona inzoka ku gisenge cy’inzu, ngo arakenyuka.

Umuntu iyo yishe inzoka bita inpiri,ayica umutwe,maze akawujyana mu gicaniro,ngo bituma atunga inka nyinshi,kandi ngo inka ze ntizirwara indwara y’ubutaka.

Umuntu azira kwica Igikeri, ngo atazikibyara.

Umuntu iyo anyariwer n’imbeba, arishima ngo iba imusuriye kuzabyara abana benshi.Yamara kumunyarira ati “Uruzuze abana igisenge, nanjye nuzuze abana inzu “

Umuntu uri ku rugendo, maze agahura n’imbeba yitwa Urujangu, ikiruka mu kayira k’imbere ye, arishima ngo aranywa ahage .

Umuntu azira kwica umuserebanya, ngo iyo awishe arawubyara

Umuntu azira kwica Urutambara, nawe ararubyara,(Gukuramo inda ,cyangwa kugira ibibara ku mu biri w’umwana ukim ara kuvuka ,babyita amazina y’ibyo yishe )

Umuntu iyo ahuye n’uruvu, atanguranwa narwo akaruvuma, ati, puu!”Ngutanze gucira n’ujya gucira, uzacira inkaba y’amaraso “.Icyo gihe iyo rumuciriye ntagira icyo aba, rwamutanga agapfa.

Ushaka ko umurima wera byinshi ,yenda uruvu akarwica akarutaba mu murima we,ngo rutera umurima kwera cyane.Aho barutabye bahashyira ikimenyetso,barutaburura umurima ukarumba,bakunda kuhatera igiti cy’umukoni cyangwa Madwedwe,igicuncu,umuyenzi,umutagara.Ng’iyo mpamvu ibyo biti biba mu murima.

Akandi gasimba bita Agahuza, nako baga shyira mu murima ngo were im yaka myinshi.

Umuntu azira kwica umuhovu, ngo yabemba.

Umuntu iyo asanze agasimba kitwa Nyamabumba karubatse mu nzu iruhande rw’inkingi, bene inzu barishima cyane, ngo kaba kabasuriye kubyara abana benshi.Ako kazu birinda kugasenya.Uwagasenya umugore wo muri urwo rugo utwite, akuramo inda, kandi ngo yakomeza kujya apfusha

Umuntu iyo ahuye n’agasimba bita Nyakayonga, aragenda akagakozaho ino rinini ry’ikirenge, ati “Mpa akayoga nyabuyoga “Nuko akagenda ari ku kizere cy’uko ari bunywe agahaga.

Uhuye n’agasimba bita Mayoga, arishima ngo aranywa ahage, iyo gahagaze karuhuka ngo karanywa, ati “Karasoma, nanjye ndi busome mpage “

Ubonye Nyiraboyoga n’ubonye Nyiramaturi nawe nuko ngo aranywa agahaga.

Umuntu azira gukura inda mu mutwe ngo ayijugunye, arayica.Iyo ayijugunye atanguranwa nayo agaca Akatsi, ngo iyo imutanze kugaca arapfa.

Umuntu azira guta inda mu ziko yangwa imbaragasa, kuko asaza vuba.

 Iyo isazi iguye mu kanwa k’umuntu ikarenga umuhogo maze ikaguruka yapfuye ngo nt kundi ararwara, nahi iyo igarutse ikiri nzima, arihorera akagera igipfunsi mu kanwa, ati :”Ndijute ,sintongane “.Nuko akagenda yirya icyara ngo aranywa ahage.

Iyo akanyarirajisho kaguye mu jisho, bacira hasi no hejuru, bati:”Kanyarirajisho kanyaye mu jisho, aho kunyara mu ryanjye uzanyare mu rya rusake”.

Umuntu iyo agize aho azindukira, agahura n’intozi zitoye umurongo zigenda,azira kuba yazirenga,azikozamo ikirenga akazisiriba,kuzirenga ni ukurenga ni ukurenga umuheto wa so bigakenya kandi bigatera ubuvukasi.

Intozi iyo zitonze umurongo mu nzira, zitwa mugongo –utarengwa, bakirinda kuzirenga.

Umuntu iyo atewe n’intozi arazitsirika,afata umugozi akawupfundika mu mwinjiro w’inzuukagarukira mu muryango,cyangwa urujyo rw’inkono iteka,akarushyira mu ziko akavuga ati ,”Ntaze ibikoba “,akongera ati :”Naka (avuga umwanzi we )ataze ibikoba by’abakwe,mu minsi umunani mwa ntozi mwe muzajye kurongora umukobwa wa naka (avuga umwanzi we ).

Iyo ushaka gutsirika intozi nanone, ufata umwuko ukawumanika mu ruhamo rw’umuryango.Ibyo bitsirika intozi zigacika aho, ntizizagaruka.

 Umuntu ushaka kwimura ikiguri cy’intozi, yenda icumu maze umuhunda akawukoza mu kiguri cy’intozi, agaherako akiruka, umuhunda akawutwarira hejuru, nuko yagera hirya cyane, akawuhashinga, ngo aho abe ariho zimukira.

N’ijoro ntawe uvuga intozi, uzivuze arongera akazivuga ngo zidatera.

Umurizo w’ikibiribiri ubuza intozi kuza mu rugo, babona zije bakawukongeza zigasubirayo

Urugo rurimo agasamunyiga, intozi ntizirutera.

Umurizo w’igiharangu, nawo utsirika intozi, barawukongeza zikagenda

Urujyo rwaraye mu mazi narwo rutsirika intozi.

Ivu rivanze n’amazi naryo ritsirika intozi, bararifata bakazitera zikagenda.