1. Umuntu azira kurya abyina, kuba ari ugukenya bene nyina
2. Umuntu iyo ashatse kuvuga undi muntu akavugishwa, akavuga undi adashaka kuvuga, arongera akarisubiramo, ngo nawe arakavugwa.Iyo atamusubiye mu izina ngo amuvuge, kuba ari ukumukenya
3. Iyo umuntu arya maze agakorwa agakorora, ngo avuzwe n’umuntu umukunda, kandi ngo amuvuze neza.Naho iyo akozwe atarya,ngo aba avuzwe n’umwanzi kandi ngo aba amuvuze nabi
4.Umuntu azira gutera undi ingata cyangwa ikibo,kuba ari ukumusurira gupfa atabyaye, abyara abakobwa gusa.Ikibimara ntibigire icyo bitwara (kubizirura ),uwateye ingata cyangwa se ikibo,areba agate kose abonye akakamutera agira ngo “Nguteye abana benshi “
5. Umuntu azira gusukira undi amazi atayanyujije mu nkondo y’uruho, ngo kuba ari ukumusurira kuzacika nka yo
6. Umuntu ntiyakura undi uruvi ngo arumwereke, ngi rwamukenya, ndetse rutuma ahuma ntabone
7. Umuntu azira guhereza undi ikintu agicishije mu mugongo, ni ukwiteranya nawe bakangana rwose
8. Umuntu azira gutera undi imbuto (semence), ngo ni ukumutera kunanuka akazingama
9. Umuntu uzi gucuranga iyo ashaka kubyigisha mugenzi we, amukarabira mu ntoki akabimenya adatinze
10. Umuntu urumwe n’umusazi ngo nawe arasara.Nicyo gituma birinda cyane abasazi ngo batabaruma
11. Umuntu urumwe n’umuntu usambagurika agiye gupfa, ngo nawe arapfa ntakabuza .Nicyo gituma birinda kwegera umuntu ugiye gupfa ngo atabaruma.
12. Umuntu amara kugura n’undi imyaka, akamugarurira ku rushyi agira ati :”urahinge weze “ byitwa ko umuhaye imbuto zo guhora yeza
13. Umuntu azira gukora kuri Mwishywa we ntacyo amuhaye icyo aricyo cyose,iyo ntacyo amuhaye ngo arwara isusumira
14. Umwishywa ntiyajya mu rutoki rwa Nyirarume ngo acemo urukoma, ngo rwacika,
15. Umwishywa ntiyarunguruka mu Kigega cya Nyirarume,ngo cyasaza kitigeze cyuzura
16. Umwishwa ntatiririkanya na Nyirarume imyambaro, ngo biba ari ukwitera ubukene (ubuvukanyi cyangwa se ubutindi )
17. Umwishywa azira kugera buriri bwa Nyirarume, ntiyaburaraho,ngo biba ari ukumusurira nabi bikamukenya
18. Umwishywa ntiyagera mu kiraro cy’inyana za Nyirarume,ngo zapfira gushira,kereka iyo bamuhereyemo amata akayanyweramo,ubwo ntibigira icyo bitwara
19. Umuntu iyo ahawe ikiremve na Nyirarume akakirya , ngo ashirira amenyo.
20 .Umuntu ukunda gutamira igikumwe ngo aba akenya Nyirarume
21. Umuntu iyo yisize amavuta umubiri wose agasigaza ibirenge atabisize, ahura na Nyirarume agapfa.
22. Umwishywa azira kunyara mu rugo kwa Nyirarume, kandi ntiyahiyuhagirira,ngo yamara inka mu rugo
23. Mwishywa w’umuntu iyo atakowe aba rubanda mu bandi
24. Umuntu azira gusambana na Nyirasenge ngo yahumana, ahubwo yamubyarira umugeni uretse kumusambanya
25.Umuntu wishe undi muntu,agirango batazihorera,ahengera bumaze guhumana neza,umwijima wacuze neza,akajya hanze agakarabira mu mwijima avuga ngo “Simporerwe uwo nishe ”Agahera ubwo ntazongere kurya inyama y’Umwijima ,nabo asangira nabo mu muryango,bakazira iyo nyama,ngo bayiriye bamuhana (abandonner)
26. Umuntu wishe abantu icumi yambara imidende kugirango atazahumana.
27. Iyo umuntu yajyaga kunywana n’undi bendaga ikirago bakicaraho, umugabo wo kubihamya agafata icyuma agaca indasago ku nda (ku mukondo) y’umwe muri bo amaraso akayategesha akababikibabi cy’umuko akenda ifu akayitoba yarangiza akabaha bakanywa abatongera agira ati “uzahemukira undi cyangwa se umuvandimwe we igihango kizamwica”.
28. Abanywanye bazira guhemukirana, kugirirana inabi iyo ariyo yose, uhemukiyeundi igihango kiramwica.
29. Kirazira kurahira igihango ibinyoma, kuko cyakwica,uhemukiye undi aramuhongera ngo aticwa n’igihango .