Imiziririzo

August 31, 2023

Mu muco wa Kinyarwanda habamo imihango,imigenzo n’imiziririzo y’abakurambere bacu.Umuntu yakuraga azi ibizira,umwana akavuga,agakura aziko hari ibintu adashobora gukora,akarebera ku bakuru,kandi nabo bakamwigisha.

I. Umuntu n’undi muntu

 Umuntu azira kurya abyina, Kuba ari ugukenya bene nyina.

 Umuntu azira gutera undi imbuto (semence), ngo ni ukumutera kunanuka akazingama.

Umuntu iyo ashatse kuvuga undi muntu akavugishwa, akavuga undi adashaka kuvuga, arongera akarisubiramo, ngo nawe arakavugwa. Iyo atamusubiye mu izina ngo amuvuge, kuba arukumukenya

Iyo umuntu arya maze agakorwa agakorora, ngo avuzwe n’umuntu umukunda, kandi ngo amuvuze neza. Na ho iyo akozwe atarya, ngo aba avuzwe n’umwanzi kandi ngo aba amuvuze nabi.

 Umuntu azira gusukira undi amazi atayanyujije mu nkondo y’uruho, ngo kuba ari ukumusukira kuzacika nka yo.

 Umuntu ntiyakura undi uruvi ngo arumwereke, ngo  rwamukenya, ndetse rutuma ahuma ntabone.

 Umuntu azira guhereza undi ikintu agicishije mu mugongo, ni ukwiteranya nawe bakangana rwose.

 Umuntu uzi gucuranga iyo ashaka kubyigisha mugenzi we, amukarabira mu ntoki akabimenya adatinze.

 Umuntu urumwe n’umusazi ngo na we arasara. Nicyo gituma birinda cyane abasazi ngo  batabaruma.

 Umwishywa ntiyarunguruka mu Kigega cya Nyirarume, ngo cyasaza kitigeze cyuzura.