Impamvu 10 zo kuba uri I Kigali mu gihe cy’iminsi Mikuru #FestiveSeason

December 19, 2023

Igihe cy’iminsi mikuru #FestiveSeason ni igihe cyiza abantu benshi baba bategereje, bishimira gusoza umwaka no gutangira undi.

Ni byiza kumenya impamvu ugomba guhitamo kuba uri cyangwa uzagera mu mujyi wa Kigali muri iyo minsi.

Impamvu ukwiriye kuba uri I Kigali mu gihe cy’iminsi mikuru:

  1. Kwitabira Igitaramo cya Chorale De Kigali

Bimaze kuba umuco ko buri gihe cy’iminsi mikuru Chorale de Kigali, korali yubatse izina muri Kiliziya Gaturika,  itegura igitaramo cy’indirimbo zihimbaza Imana. Ni igitaramo cyokwifuriza abanyarwanda n’abakunzi babo impera nziza z’umwaka no gutangira umwaka mushya neza. Ni byiza kwitabira iki gitaramo kiri ku rwego mpuzamahanga  cy’abaririmbyi babigize umwuga.

  • 2. Ijoro rya Kigali, kureba umujyi ukuntu urimbishijwe mu gihe cy’iminsi mikuru

Mu gihe cy’iminsi mikuru, umujyi wa Kigali uba warimbishijwe cyane ; ubusitani butandukanye, inyubako zitandukanye, amahoteri n’ibindi. Ni byiza gutembera nijoro ukareba ukuntu haba haka. Abantu bakunda kugenda n’amaguru ni umwanya mwiza wo gutembera.

  • 3. Abakunda guhaha, igihe cyiza cyo guhaha ibintu byinshi

Abantu bakunda guhaha, igihe cy’iminsi mikuru ni igihe cyo guhaha ibintu bitandukanye, ni umwanya wo gusura inzu z’ubucuruzi (Super Markets, Malls, Alimentations, Galleries, Shops,.. ukareba ibicuruzwa bitandukanye biba bihari. Ni umwanya wo guhaha ibyo uzakoresha, impano uzatanga, kugura ibintu bishya ukeneye mu rugo.

  • 4. Kwizihiza ijoro ry’ubunani kuri Kigali Convention Center (Countdown)

Kurangiza umwaka no gutangira umwaka mushya kuri Kigali Convention Center ni ikintu cyiza cyane, haba hateguwe ahantu bari buturikirize imiriro yo mukirere (Fire warks), ni ahantu haba hateguwe (CountDown timer), uko babara bahera ku 10, 9, 8, 7, 6,5,..kugeza kuri 0 basoza umwaka. Ni ibintu byiza.

  • 5. Kwitabira amasengesho yo ku munsi mukuru wa Noheli

Abanyarwanda bakunda gusenga, ku munsi mukuru wa Noheli, ni byiza kujya gusenga kwishimira ivuka ry’umukiza kuba mwemera. Ni byiza kujya mu urusengero kwifatanya n’abandi gushimira no kwirangiza imana. Ni igihe cyo kujya mu rusengero rw’umupasiteri wumvishe wigisha neza cyangwa muri Kiliziya wumva ushaka gusengeramo.

  • 6. Kwitabira igitaramo cya Israel Mbonyi ku munsi wa Noheli.

Bimaze kuba umuco ko buri guhe ku munsi mukuru wa Noheli, umuhanzi Israel Mbonyi ataramira abanyarwanda n’abakunzi be muri rusange abifuriza Noheli Nziza n’umwaka mushya muhire. Igitaramo cyitwa Icyambu Live Concert

  • 7. Meet and Party! Ni igihe cyo guhura n’abantu mugasangira

Igihe cy’iminsi mikuru ni igihe cyo guhura n’inshuti n’abavandimwe mu birori bitandukanye,  haba hari abanyamahanga baje gutembera, abanyarwanda baba hanze baje gusura imiryango n’inshuti zabo.

Gufata akanya ko gusura abantu mwaburanye, guhura n’umuntu mutaherukanaga, bikomeza umubano. Mu birori bitandukanye ni ukwirinda gusesagura no kunywa mu rugero. #TunyweLess

  • 8. Abakunda gusohoka, ijoro ry’Ubunani ni igihe cyiza cyo gusohokana n’inshuti.

Ijoro ry’ubunani I Kigali, ni ijoro abantu benshi baba bishimira kurangiza umwaka no gutangira undi! Kujya gusenga, gusohokera ahantu hatandukanye. Ni byiza kwishima kuba ugihumeka, ukiri kumwe n’inshuti n’abavandimwe bawe.

Mu buzima, ni byiza kugira imbaraga, ubushobozi bwo kwishima, nta guhora ugaya, untenga, ufite amakenga. Ibyangiye biba byarangiye, ni ngombwa gufata akanya ukishima, ukidagandura.

  • 9. Kwitabira igitaramo cya East African Party

Ku munsi mukuru w’ubunani (Umwaka mushya) haba igitaramo cya East African Party , ku nshuti n’abavandimwe bashaka gusohoka, kwitagadura, kwishimana n’abahanzi bakunda,  ni umwanya mwiza wo kujya gucinya akadiho.

10.  Fireworks  ku misozi yo muri Kigali

Bimaze kuba umuco ko ahantu hatandukanye ku misozi ikikije umujyi wa Kigali haba kohereza ibishashi by’umuriro ( Fireworks). Bitewe n’ahantu uzaba uherereye wabasha kwihera ijisho ibyo bishashi by’umuriro mu kirere.