Impamvu 20 zo gusura Victoria Falls

May 18, 2024

Victoria Falls witwa na none Mosi-Oya-Tunya ni ahantu nyaburanga kamere haherereye ku ruzi rwa Zambezi, hagati y’igihugu cya Zambia na Zimbabwe. Uko kuntu hameze, hateye, amateka yaho hagati yahoo n’abantu bahaturiye, akamaro kaho, byatumye hashyirwa mu mirage y’isi mu mwaka wa 1989, kandi hafatwa nka hantu heza ku isi.

Perezida Paul Kagame yahasuye 4-5 Mata 2022.

Dore impamvu ukwiriye kuhasura:

1. Kwihera ijisho ahantu hakataraboneka kamere ku isi

2. Gusura umuhanda wa Gari ya moshi ituruka Cap – Cairo.

3. Gusura umurage kamere w’isi.

4. Gutemberera ahantu kamere heza ku isi.

5. Ni ahantu umu misiyoneri David Livingstone yabonye tariki ya 16 Ugushyingo 1855.

 6. Gusura Ikiraro cy’amateka gihuza ibihugu bibiri

7. Gukora imikino itandukanye, itangaje ku kiraro, ariyo; Bridge Slide, Bungee Jumping, Bridge Swing)

8. Gutembera mu ruzi rwa Zambezi, kureba inyamaswa zo mu mazi. Ni uruzi rwa kane mu burebure muri afurika.

9.Gusura icyaro cya Mukuni na Maramba (abaturage baturiye ibyo byiza kamere)

10. Kogera mu karwa bitiriye Livingstone (Livingstone Island)

11. Kogera mu bwogero bwa Shitani (Devil’s Pool) na The Devil’s Cataract

12. Gusura ingoro ndangamurage zihegereye; Livingstone Museum, Maramba Cultural Museum, Railway Museum and Victoria Falls Field Museum, Galleries (igice cya Zambia).

13. Gusura imijyi ibiri ihegereye ; Livingstone (Zambia) na Victoria Falls (Zimbabwe).

14. Gusura Pariki za Zimbabwe na Zambia; Mosi-Oa-Tunya National Park, Victoria Falls National Park, Zambezi National Park, Kazuma Pan National Park, Hwange National Park.

15. Kwambuka akararo kazwi nka Zambia’Knife Edge Bridge.

16. Kurya amafunguro yo muri ibyo bihugu byombi.

17. Kureba inyamaswa zo mu ishyamba, zizwi nka Mukuni Big 5 Safari.

18. Guteza imbere ubukerarugendo burambye, usura abaturage batuye hafi y’imirage y’isi, gutera igiti, kugura ibikorwa by’abaturage baho.

19. Guhaha urwibutso muri Mukuni Park Curio Market (Livingstone City).

20. Igihe cyiza cyo kuhajya ni muri Nyakanga –Nzeri.