Impamvu 5 zo gukorera muri Rwanda Arts initiative

August 19, 2023

Ni byiza kubona ahantu abahanzi batandukanye; abanditsi, abahanzi,  ababyinnyi, abakina ikinamico na filimi, abanyabugeni, abanyarwenya, abanyamideli, abashushanya ….kubona ahantu bahurira bagakora imirimo yabo itandukanye.

Rwanda Arts Initiative igamije gufasha mu buryo butandukanye abahanzi n’abakora mu bikorwa ndangamuco guteza imbere ibikorwa byabo.

Dore impamvu 5 wahitamo gukorera kuri RAI

  1. Ahantu bakira abahanzi bose

Rwanda Arts Initiative ni ihuriro ry’abahanzi bose ku nzego zose, ari abakizamuka cyangwa  abamaze gutera imbere bari mu ngeri zitandukanye barahahurira bakisanga. Kugira amahirwe yo guhura n’abakora mu rwego rw’ubuhanzi rwawe.

RAI ifasha abahanzi kwigirira icyizere, cyane cyane nk’umuhanzi ukizamuka agira amahirwe yo guhura n’abamubanjirije, bakaganira, bakungurana ibitekerezo, bakamenyana bifasha mu  kubyara ubufatanye burambye haba mu mikoranire no kumuhuza n’abandi bakora  mu ruganda ndangamuco.

  1. Ahantu heza

Ni byiza ku bahanzi kubona ahantu heza, hatuje  hari umwanya uhagije wo gukoreramo; ari mu nzu, ku ibaraza no mu busitani.  Ubusitani burimo ibiti n’indabyo bitandukanye ndetse n’ahantu ho kwicara heza. 

Icyumba cy’inama n’amahugurwa ku bahanzi bashaka ahantu bahurira bakungurana ubumenyi n’ibitekerezo.

Ni ahantu ho gukorera hatuma ugira inganzo nyinshi.

  1. Guhura n’abandi 

Rwanda Arts Initiative ifasha abahanzi ndetse n’abakora mu ruganda ndangamuco (Cultural entrepreneurs) guhura bakungurana ibitekerezo , gufatanya no gufashanya, kumenyana, no gusangira amakuru y’amahirwe aboneka mu byo bakora.

Ni ahantu ho guhurira n’abantu batandukanye bitabiriye amaserukiramuco ndetse n’ibirori ndangamuco hirya no hino ku isi bakagusangiza amakuru n’ubumenyi bugutse. Kubasha kumenya amakuru yerekeye amahirwe ari mu ruganda ndangamuco mu Rwanda, mu Karere, muri Afurika ndetse n’ahandi ku isi.

  1. Internet y’ubuntu

Mu rwego rwo gufasha abahanzi gukora ubushakashatsi, kugira amakuru , gusoma, kumenyekanisha ibihangano byabo, RAI ifasha abayigana kubona internet y’ubuntu ku buryo bifasha abayigana gukora batuje.

  1. Gusangira ubumenyi

Rwanda Arts Initiative ifasha abahanzi kunoza  imishinga yabo ,  kwagura ibitekerezo byabo, kubayobora mu kuyishakira inkunga, kubagira inama mu kunoza imishinga yabo kuburyo ibyara inyungu ,  ku buryo biva mu bitekerezo bikajya mu bikorwa,  kumenya uburenganzira no kwandikisha ibihangano byabo n’ubundi bumenyi bufasha abahanzi  mu nzego zitandukanye.

Kugira inshingano zo gukorana n’abihangiye imirimo mu ruganda ndangamuco; kugira Kampani, uruganda, oruganisiyo ifite gahunda, izatanga ibikorwa birambye,  izafasha nyirayo kandi igafasha n’abandi.