Impamvu 5 zo kuba I kigali ku munsi wa Noheli

December 19, 2023

Umunsi mukuru wa Noheli, ni byiza kumenya ukuntu wakwizihiza uwo munsi kuba wemera hamwe n’inshuti n’abavandimwe babo.

Dore impamvu eshanu ugomba kuba uri I Kigali:

1.Amasengesho yo ku munsi mukuru

Abanyarwanda bakunda gusenga, ku munsi mukuru wa Noheli, ni byiza kujya gusenga kwishimira ivuka ry’umukiza kuba mwemera. Ni byiza kujya mu rusengero kwifatanya n’abandi gushimira no kwirangiza imana. Ni igihe cyo kujya mu rusengero rw’umupasiteri wumvishe wigisha neza cyangwa muri Kiliziya wumva ushaka gusengeramo.

2.Kwitabira igitaramo cya Mbonyi “Icyambu Live Concert”

Bimaze kuba umuco ko buri guhe ku munsi mukuru wa Noheli, umuhanzi Israel Mbonyi ataramira abanyarwanda n’abakunzi be muri rusange abifuriza Noheli Nziza n’umwaka mushya muhire.

3.Gusohokana abana muri Kigali

Ku munsi wa Noheli, ni umunsi w’abana, ni byiza gufata akanya ko gusohokana n’abana ahantu bashaka hari ibyicundo, mu busitani; bagakina, kubagurira ibintu bashaka n’ibindi. Kujyana abana ahantu hari ikirungu, bakifotoza, bakareba ukuntu ahantu haba hatatse bituma umwana akura mu mutwe, akamenya gufata, kumenya ibintu byinshi. Ntuzibagirwe kugeza abana mu Imbuga City walk haba hameze neza, Tintin Kids Play Center (Kimihurura), Tedga’s Recreation, Santas Leisure Park, Bambino Super City, Fazenda Senghar, Davar Adventure Game, Mambas Club,..

4.Gusangira n’inshuti n’abavandimwe

Abantu bashaka gusangira, muri Hotel, Restaurant na Bar mu mujyi wa Kigali baba bateguye ibintu byihariye bya Noheli, ku buryo kujyanayo inshuti n’abavandimwe aba ari ikintu cyiza, urwibutso rwiza cyane.

5.Christmas Kids Festival (Masaka)

Iserukiramuco ry’Abana ku munsi wa Noheli ( 23-26/Ukuboza/2023) niryo ryonyine rizaba rihari kuri uwo munsi wa Noheli kuri Spiderman Game Center (Masaka), ni byiza kujyanayo abana, bakidagadura, bakagaragaza impano zabo, bakarya, bagahabwa impano na Père Noël n’ibindi.