IMPAMVU ZO GUKUNA,AGAKIZA K’UMWARI WO HAMBERE

January 3, 2024

Nk’uko habaho imihango,imigenzo n’imiziririzo y’abantu n’ibintu,mu Rwanda rwo hambere, ni na ko habaho n’imihango,imigenzo n’imiziririzo igiye yihariye kuri buri bwoko bw’abantu n’ibintu.

Gukuna imwe mu mihango yakorwaga n’igitsina gore,habamo no gukuna/guca imyeyo,uwo akaba wari umuhango wakorerwaga ku myanya ndangagitsina gusa.

Hakaba hari impamvu nyamukuru yatumaga abakobwa bo hambere bitabira uwo murimo bashyizeho umwete.

Izo mpamvu ni izi zikurikira:

Impamvu ya mbere

Umukobwa wakunnye ahora ari umunyamutima,na ho umukobwa utarakunnye ahora ari umupfu,bakamuvuga cyane ngo ni icyohe nta mutima agira.Ngo yabuze umutima kare,umunsi ananirwa gukora umurimo nk’uw’abandi bakobwa bose.Bakamuseka cyane,bakamwita Nyirarukebano rurimo ubusa cyangwa ngo ni Nyirakirimubusa,bakongera ngo ni Akeso karangaye karimo ubusa,ngo ni Icyuho kirimo ubusa.

Impamvu ya kabiri

Umurimo wo gukuna utuma umukobwa agenderera abandi bakobwa,bakabana,bakaganira,bagakina,bakabyina,bakabwirana byinshi byiza n’ibibi,no gukuna bagakuna!Mbese gukuna kw’abakobwa bihuza urungano rwa bo,ni ho bakura ubwenge kuko baganira kuri byinshi.

Impamvu ya Gatatu(y’ingenzi)

Umukobwa wemera gukuna aba yanga ko bamwita Igipampara,umukobwa utakunnye ni ko yitwa.Bene uwo mukobwa abandi baramuvuga bakamusebya,ndetse ntazabone abamusaba.Umukobwa udakunnye aho ava akagera yitwa Inkunguzi,akazakungurira umugabo we,no kumukenya yamukenyaagapfa.Umukobwa utakunnye yitwa ikimara kimara abantu n’ibintu,ntagira imbuto.Umukobwa utakunnye atera itubya:Umugabo umurongoye yari atunze,inka zimushiraho,nta tungo yorora ngo rimukundire,no kweza ntiyeza nk’abandi,ahora arumbya.

Impamvu ya Kane

Gukuna ni umurimbo cyangwa se umuteguro,kandi ni umwambaro w’ababyeyi.Gukuna bituma umubyeyi abyara atababaye cyane.Umugore amara kubyara,akajya ku kiriri bakamucanira umuriro ukomeye wo kotesha inyama zo mu nda.Igihe yota aba yambaye ubusa yicaye imbere y’umuriro,icyo gihe kandi uwaza akamukubya ntiyamubona mu nda imbere,kuko aba yambaye.Utakunnye amara kubyara akaba mubi cyane,aba ari nk’akeso karimo ubusa,ariko iyo yakunnye,ibyo wakunnye biraza bigatwikira,ku buryo utabona ko yambaye ubusa.Umukobwa wakunnye agaheba cyangwa se akabona duke,bitewe n’ubunebwe yagize cyangwa bitewe n’ikimero gikomeye,utwo duke turuta ubusa,kuko aba afite utwo kuzirura tw’ababyeyi,dutuma badahuhira ivu mu maguru ye.

Impamvu ya Gatanu

Gushimisha umugabo.Buri mukobwa wese ahora yifuza ikizamuha kubana neza n’umugabo we.Abagabo bakunda abakunnye,ngo barabashimisha cyane.

Izindi mpamvu:Umukobwa utakunnye arwara amaraso akomeye,akamukomeretsa,kandi yamara kurongorwa umugabo wamurongoye akabibona agaherako akenda urweso n’ingingo y’ikibonobono,agashyira mu rweso,agatereka mu gakangara.Agakangara bakagaha umuntu aka kajyana iwa bo w’umukobwa.Iwa bo w’umukobwa bakamenya ko umwana wa bo yabaye umupfu cyane kuko atakunnye.Ushaka kandi kugaragaza umukobwa utakunnye,ureba umuhihi,akawusatura,maze akawushyira mu gaseke,akohereza iwa bo,ngo bamenye ko ari nta muntu babahaye!

Ubu ng’ubu ngo iyo bashaka kugaragaza umukobwa utakunnye,bareba isenge bakaryohereza iwa bo,bakamenya ko umukobwa ameze nk’isenge ritoboye gusa.Umukobwa utakunnye amara kurongorwa,akabaho afitanye amahane n’umugabo(iyo yabanye n’abandi bagore bakunnye) bigatinda umugore agasama akageza igihe abyara.Mu gihe cyo kubyara,iyo abamubyaza babonye ko atakunnye bagahamagara nyirabukwe,cyangwa mukeba we,akaza akayora ivu mu ziko akarimuhungiraho avuga ati:”Pu!,pu!Nyina w’imbwa!Uramare iwanyu ntuzamare iw’umugabo wawe.”Yamara kuvuga atyo,bakongera bakareba intosho,bakayihirikira aho yabyariye,bavuga bati:”Uramare iwanyu,ntumare iyo washatse.