Impeshyi 2023, amaserukiramuco ukwiriye kwitabira mu Rwanda

November 18, 2023

Guhera mu mpera za Kamena kugeza muri Nzeri, aba ari igihe cy’impeshyi mu Rwanda, ni igihe haba ibirori bitandukanye, ibitaramo byinshi. Muri iki gihe, haba amaserukiramuco mu mpande zose s’igihugu.
Ni byiza ku bantu bakunda imyidagaduro, kumenya amaserukiramuco bazitabira.


Friends of Amstel Festival, 24 June 2023 (Kigali) Iserukiramuco ryo guhuza abakunzi ba Amstel mu Rwanda, bagahura bagasangira ikinyobwa kibamara inyota cya Amstel.


Rizitabirwa n’abahanzi batandukanye barimo Ish Kevin, Bwiza, Ariel Wayz, Johnny Drille, amatsinda ya Muzika; Neptunez Band, Shauku Band n’abadjs.


Kivu Festival, 1-2 July 2023 (Rubavu) Iserukiramuco ribera ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu (Ku Mucanga!), ni iserukiramuco rizitabirwa n’abahanzi batandukanye; Blaq Diamond, Kivumbi, Kenny Sol, Chriss Easy, n’abadjs batandukanye.


Ubumuntu Arts Festival, 14-16 July 2023 (Gisozi/Kigali) Iserukiramuco ryo kugaragaza kubana neza, kubana mu mahoro ntawe ubangamiye undi binyuze mu buhanzi; imbyino, ubugeni, imivugo, amashusho n’ibindi.

Iserukiramuco ryo kuzamura ubumuntu mu bantu batandukanye, kumva abandi, gufasha abandi mu nzego zitandukanye.


Ku nshuro ya Cyenda (9th Edition), iserukiramuco rizitabirirwa n’abahanzi bavuye mu bihugu bitandukanye; Brazil, South Africa, Uganda, Rwanda, Burundi, France, Spain, Kenya, sri Lanka na RDC. Rizabera kuri Kigali Genocide Memorial Center Tarama Rwanda Festival, 22 July 2022 Tarama Rwanda Summit & Festival ku nshuro ya mbere, ni iserukiramuco rigizwe n’inama ihuza abayobozi, abahanzi, abanyamakuru, abakora mu
nganda zitunganya imiziki .. mu rwego rwo gusangira ibitekerezo n’ubumenyi.


Abahanzi batumiwe mu gutarama mu iserukiramuco harimo; Chriss Easy, Kenny Sol, abanyarwenya n’abakora imyambaro.


Kigali Cine Junction Film Festival, 27-30 July 2023 Iserukiramuco Mpuzamahanga ryo kwerekana filimi ahantu hatandukanye muri Kigali, rigizwe n’ ibiganiro, kumenyana kwa bantu batandukanye.

Ni iserukiramuco ryateguwe n’Imitana Productions mu rwego rwo guteza imbere cinema mu Rwanda.

Nyanza Twataramye Cultural Festival, 3 August 2023.


Iserukiramuco ribera mu Karere ka Nyanza, rigahuzwa n’ibirori by’umuganura.


Ni igitaramo nyarwanda 100%, kiba kirimo imbyino gakondo, kwivuga, bateguye Kinyarwanda, bagatarama Kinyarwanda.


Hill Festival, 4-5 August 2023 (Rebero/Kigali) Iserukiramuco rizwi nka Hill Festival rizabera mu Rwanda ku nshuro ya mbere.


Rizitabirwa n’amatorero abyina Kinyarwanda (Intayoberana n’Inyamibwa), abahanzi bakomeye mu Rwanda nka Riderman, Chris Easy, Bushali, Kivumbi King, Kenny Sol, Ruti Joel, itsinda rya Regge, Inner Circle, Invasion Sound, Abadjs n’abandi.


Giants of Africa Festival, 13-19 August 2023 ( BK Arena Kigali) Iserukiramuco ryo kwizihiza imyaka 20 ya Giants of Africa imaze ishinzwe.


Rizitabirwa n’urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa ruvuye mu bihugu 16 byomuri Afurika. Ni ihuriro ryo gukoresha umukino wa Basktball mu kwigisha no guha imbaraga urubyiruko mu gutekereza byagutse.
Abahanzi bakomeye muri Afurika bazitabira iri serukiramuco; Bruce Melodie (Rwanda), Diamond Platnumz (Tanzania), Davido (Nigeria), Cherrie Silver, Tiwa Savage na Tyla Ikirenga Culture Tourism Festival (Mu mujyi wa Musanze) Iserukiramuco rizaba kuva 26 Kanama-1 Nzeri 2023, rikaba rizaba ririmo ibiganiro, ibitaramo by’abahanzi batandukanye; harimo abao mu Rwanda na Uganda, imbyino n’imikino gakondo, kwerekana filimi, gusetsa, kwerekana Impano n’ibindi.


Bizajya bibera ahantu hatandukanye harimo, Fatima Hotel, Goico Car Free Zone, Isonga Center, Ikirenge Center na RSSB Conference Hall.


Red Rocks Cultural Festival (Nyakinama/Musanze) Iserukiramuco rizaba kuva tariki ya 25 Kanama – 1 Nzeri 2023, rizaba ririmo ibikorwa bitandukanye, kubyina, kugira ubumenyi, gusobanukirwa ibikorwa
bya Red Rocks Initiatives.


Hateganyijwe imbyino n’indirimbo gakondo, impurika ry’ibikorwa, ubuzima, ubugeni by’abaturage batuye muri ako gace, gufungura ku mugaragaro;

Mukungwa River Ecotourism Route na Red Rocks Community Arts Center, igikorwa cyo gutera ibiti, Kwiga, ibiganiro n’ibindi.


Mu gihe cy’icyumweru cyose hateganyijwe ijoro ryiswe; Red Rocks Twataramye.

AIC Festival, 7-11 September 2023 (Kigali)
Iserukiramuco ritegurwa na African in Colors, ni iserukiramuco rigizwe n’inama, ibiganiro, kumenyana no kwidagadura. Rigaragaza uruhare rw’inganda ndangamuco mu iterambere, guhanga udushya mu nzengo zitandukaye z’ubuhanzi; umuziki, filimi, gufotora, ubugeni, imyambaro, ibitabo, ikinamico,..
Rizitabirwa n’abantu batandukanye bakora, bafite ubunararibonye mu nganda
ndangamuco bavuye mu bihugu bitandukanye. Rizaba ku nshuro ya Kabiri.

Shalom Gospel Festival (Kigali)
Iserukiramuco riteganyijwe tariki ya 17 Nzeri 2023 muri BK Arena, ryateguwe na Cholare Shalom yo mu itorero rya ADEPR Nyarugenge, ikazafanaya n’umuhanzi Israel Mbonyi. Kwinjira ni Ubuntu.