Impeshyi mu Rwanda, inama 10 kugirango impeshyi izakubera nziza

August 1, 2024

Igihe cy’impeshyi gitangira mu kwezi kwa gatandatu (Kamena) ku kageza mu kwezi kwa cyenda hagati (Nzeri) ni byiza kumenya uko wakwitegura iki gihe cy’izuba. Ni igihe kirangwa n’ubushyuhe bwinshi, imyindagaduro, ibirori n’ibindi.

Inama ya 1. Gutegura impeshyi kare

Ni byiza kugira gahunda yo gutegura impeshyi, ukumva ko ari igihe kitasanzwe kigiye kuza. Mu mirimo cyangwa mu bikorwa bya buri wese, akamenyako hari impinduka zigomba kubaho kubera igihe cy’izuba. Bituma witwara neza muri gahunda uba urimo utegura. Gutangira kuyitegura mu kwa Gatanu (Gicurasi)

Inama ya 2. Kwibuka gahunda ikomeye ufite.

Ikintu cya mbere ukwiriye kuzirikana mu gihe cy’impeshyi ni ukwibuka gahunda ikomeye ufite rwose .Yaba; kujya kwa muganga, ubukwe, urubanza,  urugendo, ibirori , akazi, gutembera,..cyangwa gahunda yawe bwite, yo ku kazi, mu muryango cyangwa inshuti.

Abanyeshuri ni igihe cyiza cyo kwibuka ko ari isozwa ry’umwaka wa mashuri. Bisaba kwiga cyane.

Inama ya 3. Gupanga ibintu uzakora

Gukora lisite y’ibintu wumva uzakora, ugapanga ibyo wakora buri kwezi cyangwa buri cyumweru,  ukabizirikana/ukabyandikakugirango bitazahurirana bigatuma bimwe bipfa. Gupanga ni byiza bituma udatungurwa n’ibintu cyangwa abantu. Bituma ubasha gufata icyemezo cy’ibyo wowe uzakora, bikunyuze, wateguye.

Inama ya 4. Gushaka amafaranga

Ni igihe cyiza cyo gushaka amafaranga, ku rwego rwa buri muntu bitewe ntibyo akora, impeshyi ni igihe cy’umucyo, igihe cyo guhiga amafaranga. Nk’abategura ibitaramo, ni igihe cyiza cyo gutekereza ku bitaramo wakora. Abashaka akazi ni ugutangira gutekereza aho uzajya gushaka akazi.

Ushobora no gukora akandi kazi kabangikanye n’ibyo wari usanzwe ukora, cyangwa ukagahanga kugirango wongere ibyo winjiza.

Inama ya 5. Kuzigamira impeshyi

Ni byiza gutekereza  uko amafaranga uzayakoresha, aho azava, uko uzayapangira. Kugira umubare w’amafaranga ntarengwa uzateganya uzakoresha. Kugira umuco wo kuzigamira ikintu runaka.

Inama ya 6. kunywa amazi menshi

Kwibuka ko ari igihe cy’izuba ko ugomba kunywa amazi menshi kugirango umubiri utumagara, ukaba warwara. Kunywa amazi ari hejuru ya litiro eshatu (3L) ku munsi bizafasha. Kwirinda kunywa inzoga nyinshi.

Inama ya 7.Kumenya amafunguro uzarya

Mu gihe cy’impeshyi ni byiza kwibuka kurya amafunguro ataremera, atabyimbisha inda, bikagutera umunaniro, kuryama nabi. Kurya amafunguro nk’imboga n’imbuto bituma umubiri utananirwa cyane,.. Kwirinda kurya inyama z’umutuku.

Inama ya 8. Kumenya imyambaro n’inkweto uzambara

Kuzirikana imyenda n’inkweto uzambara mu gihe cy’impeshyi ni byiza bituma ubaho nk’umuntu usirimutse rwose. Kwambara imyenda n’inkweto byoroheje, nk’imyenda ikoze mu budodo butongera ubushyuhe. Kwibuka kwambara ikintu bitewe naho ugiye. Kwirinda kwambara imyenda y’umukara.

Umuntu uzi kugira gahunda muri we, abaho azi ubuzima akwiriye kubaho mu gihe runaka.

 Inama ya 9. Kwirinda gusesagura

Ikintu umuntu akwiriye gukora mu gihe cy’impeshyi ni ukwirinda gusesagura ibyo utunze. Ni igihe haba ibirori bitandukanye ushobora gutegura ku giti cyawe, ushobora  kwitabira/gutumirwamo, ni byiza kumenya uko ubitegura, ntutugurwe, ntiwicuze nyuma.

Inama ya 10. Kwiyitaho no kwishima

Ni byiza gukoresha igihe cy’impeshyi wiyitaho, igihe cyo gukora  siporo ukunda, Yoga, Meditation, gushinga businesi, gushaka inshuti, wahimba ibintu, ukandika indirimbo cyangwa filimi, wajya muri studio ugasohora indirimbo, wafata amahugurwa ushaka, wakora ibikorwa by’ubukorerabushake/byo gufasha, wasoma igitabo wifuje gusoma, wakwandika igitabo, wareba filimi wifuje kureba, wajya gutembera ahantu ushaka, wasura abantu mudaherukana, gusangira n’inshuti n’abavandimwe,  kugabanya gukoresha imbuga nkoranyambaga, wakora ikintu wifuje gukora kuva kera n’ibindi. Ni igihe cyo kwiyubaka wowe ubwawe.

Izi nama icumi, zireba umuntu wese ku rwego arimo ; kuva mu mwana, urubyiruko n’abakuze. Buri wese mu mirimo akora cyangwa aho atuye izi nama zamufasha cyane.