Ku nshuro ya kane, ibihembo byahawe abahanzi bigaragaje cyane kurusha abandi, hanashimirwa n’abanyabigwi mu muziki wo mu Rwanda. Byabaye tariki ya 17 Ukuboza 2023 muri Park Inn by Radisson Hotel.
1.Umuhanzi w’umwaka (Abagabo), yabaye Isreal Mbonyi
2.Umuhanzi w’umwaka (Abagore), yabaye Bwiza
3.Indirimbo nziza y’umwaka (Abagabo), yabaye Fou De Toi ya Producer Element, Ross Kana na Bruce Melodie.
4.Umuhanzi mwiza wa Gospel, yabaye Israel Mbonyi
5.Umuhanga mu gutunganya amashusho y’indirimbo, yabaye Gad
6.Umuhanga mu gutunganya indirimbo y’amajwi, yabaye Prince Kiiz (Country Record)
7. Indirimbo nziza yahuriweho ni Say Less ya Alyn Sano, Fik Fameica na Sat-B.
8.Umuzingo (Albumu) y’umwaka yabaye Essence ya Tom Close
9. Igihembo cy’umuhanzi mushya witwaye neza, yabaye Yago Pon Dat
10. Igihembo cyahawe umuhanzi wahize abandi mu by’umuco, cyahawe Itorero Inyamibwa.
11.Umuhanzi mwiza w’umwaka I Burundi, yabaye Drama T
12. Igihembo cy’umunyabigwi (1), cyahawe Mariya Yohani (Umuhanzi, Umutoza w’itorero ry’igihugu Urukerereza).
13.Igihembo cy’umunyabigwi (2), cyahawe Muyango Jean Marie (Umuhanzi ,Umutoza w’ itorero ry’igihugu Urukerereza).
14. Igihembo cy’umunyabigwi (3), cyahawe Aime Uwimana.(Cyakiriwe na Tonzi).