Indashyikirwa 2024: Bulldogg na Riderman basohoye Alubumu Icyumba cy’Amategeko

November 9, 2024

Abaraperi babiri bazwi mu muziki nyarwanda mu njyana ya Hip Hop bishyize hamwe bakora Alubumu bise Icyumba cy’Amategeko yasohotse mu mpeshyi y’umwaka wa 2024.

Dore ibintu 22 wamenya kuri iyo Alubumu:

1.Alubumu igizwe n’indirimbo 6

2.Alubumu yagiye hanze tariki ya 31 Gicurasi 2024.

3.Alubumu yakozwe hagati ya Werurwe-Gicurasi 2024.

4.Indirimbo zose ni: Hip Hop, Miseke Igoramye, Amategeko 10, Nkubona Fo, Mu Banigga, Bakunda Abapfu,

5. Indirimbo zakozwe na  Knoxxbeats, afatanyije n’abaproducers nka; Inthecity yakoze Hip Hop, First Boy yakoze kuri Miseke Igoramye, Dr Nganji yakoze Nkubona Fo na KDA Great yakoze indirimbo Bakunda Abapfu.

6.Indirimbo HIP HOP ni indirimbo ya mbere kuri Alubumu, igizwe n’iminota 3 n’amasegonda 31. Ni indirimbo irata ibyiza by’injyana ya Hip Hop.

7.Indirimbo Amategeko 10, ivuga ku ibikorwa bibi bikomeje kuganza mu isi. Ni indirimbo ya gatatu kuri Alubumu.

Riderman

8.Alubumu yamuritswe ku mugaragaro tariki ya 24 Kanama 2024

9.Kuyisohora byabereye muri Camp Kigali (KCEV)

10.Kugura itike (mbere) byari 7k, VIP 15 na VVIP 25K  ku muryango ari 10K, VIP 15K na VVIP 30K. Hari n’abishyuraga ibihumbi 100k mu rwego rwo gutera inkunga aba bahanzi.

11.Igitaramo cyatangiye mu ma Saa mbiri z’ijoro.

12.Igitekerezo cyo gukora Albumu cyazanywe na Bulldogg.

13. Bahuye bagiye gukora indirimbo na Mico The Best na Bishop

BullDogg

14.Mu kumurika Alubumu hifashishijwe abandi ba Raperi; Itsinda Tuff Gangs (Green P, Plan a Fireman),  Bushari, Ish Kevin, Bruce the 1st, Kenny K-Short, B-Threy, Kivumbi King na Karigombe.

15.Shauku Band niyo yacuranze muri iki gitaramo

16.MC mu gitaramo yari Mc Tino

17.Abahanzi baririmbye 100% Live

18.Igitaramo cyahuje abahanzi b’injyana ya Hip Hop ba kera n’abashyashya.

19.Abaterankunga bari; SKOL, MA Africa

20.Amatike yaragurishijwe arashira.

21.Ni igitaramo cyashyigikiwe na Ambasaderi Jean de Dieu Uwihanganye uhagarariye u Rwanda muri Singapore.

22.Indirimbo zakunzwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Abahanzi, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah cyane cyane indirimbo Nkubona FO.

Imvano: Ifoto (Eterinete).