Indashyikirwa, Umunyabugeni Ramadhan

September 20, 2024

Umunyabugeni Ramadhan ni umusore w’umunyarwanda wavutse tariki ya 13 Ugushyingo 2003. Ramadhan yatangiye gushushanya yiga mu mashuri abanza, akagira ubumenyi bwo gushushanyiriza ayandi mashuri. Ubwo yigaga mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza (P4) yajyaga ajya gushushanyiriza  mu mashuri yo mu wa Gatandatu (P6), abarimu bakamuha ishimwe, rikamushimisha.

Ramadhan agira ati: “Mu gutangira gushushanya umubyeyi byaramutangaje kubera ubuhanga nari mfite. Umubyeyi byaramutunguye, akibaza ku bumenyi bwanjye.  Byabaye byiza ubwo natangiye kwigurira ibikoresho niga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza, narazigamaga muri duke nabonaga nkabasha kwigurira ibikoresho byanjye bwite”.

Umunyabugeni Ramadhan ibihangano bye byibanda k’Ubuvugizi bw’abana ( Art for Advocacy); inda ziterwa abana n’abangavu, icuruzwa ry’abana, ibiyobyabwenge n’ibindi bibazo abana bahura nabyo mu muryango nyarwanda.

Mu mwaka wa 2018, yiga mu mwaka wa Gatatu Amashuri Yisumbuye (S3) nibwo yatangiye kubigira umwuga. Igishushanyo yashushanyije bwa mbere cyari kigiye muri Ethiopia mu kwerekana raporo ivuga ku burenganzira bw’abana, ubuzima bwabo, ubuvugizi ku rugendo rw’ubuzima bwabo.  Ku ishuri, abantu ntabwo babyumvaga bumvaga bizatuma ntabasha kwiga ngo nzarangize. Ariko narabishoboye, ndiga ndarangiza.

Umunyabugeni Ramadhan, ibihangano bye biri mu bice bitatu: Ubugeni bwo Kubikuta (Arts Mural/Public), Ubugeni bwo mu bitabo (Arts Books) n’Ubugeni bw’amatabulo . Ushobora gusanga ibihangano bye mu karere ka Nyarugenge, ukabisanga muri Children’s Voice Today no kuri Club Rafiki.

Ibikorwa bye biramushimisha; iyo abonye umusanzu atanga mu bukangurambaga mu bana n’urubyiruko, yabashije kujya mu bihugu byo hanze (Ethiopia, Kenya, Niger na Nigeria). Mu kwizihiza imyaka 50 ya Club Rafiki, igihangano cye “I can Change” cyabaye icya mbere mu marushanwa yari yateguwe y’urubyiruko.

Ramadhan afite inzozi zo kuba umuntu ufasha abana n’urubyiruko bafite impano zo gushushanya, kubona amahirwe yo kwerekana impano zabo. Kubona ibyangombwa bibafasha gukuza impano zabo.

Kandi agira inama abana n’urubyiruko gukora icyo biyumvamo, ukagikora cyane kandi wumva ko hari abantu kizagirira akamaro. Ukagikora utitaye ku nyungu z’amafaranga, ahubwo witaye ku kamaro kizagirira abantu. Gukora ibihangano bifite icyo byigisha.

Akorera kuri Club Rafiki aho afite Arts Corner irimo Ishuri ry’Ubugeni, yigisha abana bari mu myaka 6 na 7 kugeza 18 bo mu mashuri abanza n’ay’isumbuye. Bahura Kuwa Kabiri, Kuwa Kane no Kuwa Gatandatu (9h30-11h30).