Tariki ya 16 Kanama 2024, Club Rafiki y’izihije imyaka 50 imaze ishinzwe (1974-2024). Muri ibyo birori byo kwizihiza isabukuru, yahembye urubyiruko mu marushanwa yari yateguwe mu byiciro bine: Ubugeni, Kubyina, Ikinamico na Basketball.
Indashyikirwa za Urban Dance School- Mageragere (Kubyina)
Itsinda rya Urban Dance School (UDS Mageragere) niryo ryabaye irya mbere mu cyiciro cyo kubyina. Ni itsinda rigizwe n’urubyiruko rw’abakobwa n’abahungu ribyina imbyino zigezweho, ryatangiye mu mwaka wa 2017 ku nkunga ya Club Rafiki rihagarariwe na Iradukunda Emmanuel. Rikorera mu murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge.
Amatsinda yose yarushanwaga yari 14, haba ijonjora, hasigaramo amatsinda 4 ariyo yageze ku irushamwa ryanyuma. Itsinda ryabaye irya kabiri ni S.T.Y. Akanama nkemura maka kari kagizwe na Japhet, Milinga,Djamila.
Indashyikirwa z’Itsinda Ikibatsi Drama Troup (Ikinamico)
Umukino “Oya Yahindura Isi” w’itsinda ry’ Ikibatsi Drama Troup ni wo wabaye uwa mbere mu cyiciro cy’ikinamico. Ni itsinda ry’abana n’urubyiruko bagera kuri 15, ryashinzwe mu mwaka wa 2023, riyobowe na Muyinganyiki Elizabeth. Itsinda rishyigikiwe n’umuryango wita ku burenganzira bw’abana, Children’s Voice Today, rikorera mu murenge wa Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge. Umwanya wa Kabiri wegukanye n’itsinda na
Indashyikirwa z’Ikipe ya Rafi Kids Basketball (Basketball)
Mu irushanwa ry’umukino wa Basketball, habayeho umukino wahuje abana bo muri academy ikorera muri Club Rafiki (Rafi Kids Basketball). Amakipe abiri niyo yahuye mu irushanwa, ikipe yatsinze yari iyobowe na Mucyo Prince.
Iyi Academy yashinzwe mu mwaka wa 2012, igizwe n’abana bagera kuri 500, bari munsi y’imyaka 13, bakorera imyitozo kuri Club Rafiki.
Indashyikirwa, Umunyabugeni Ramadhan (ubugeni)
Mu kiciro cy’ubugeni, umunyabugeni “Mutiganda Ramadhan” niwe wabaye uwambere. Bageze ku irushanwa ryanyuma ari abanyabugeni bane. Ni igihangano yashushanyijwe: I can Change (Nahinduka). Kirimo ubutumwa “No Drugs and No Teenager Pregnant”.
Umunyabugendi Ramadhan ibihangano bye byibanda k’Ubuvugizi ,inda ziterwa abana b’abangavu, icuruzwa ry’abana, ibiyobyabwenge n’ibindi bibazo abana bahura nabyo mu muryango nyarwanda.
Mu mwaka wa 2018, yiga mu mwaka wa Gatatu Amashuri Yisumbuye (S3) nibwo yatangiye kubigira umwuga.
Umwanya wa Kabiri wegukankwe na Ntwari David.
Abatsinze bagiye bahabwa ibihembo bitandukanye birimo: Televiziyo, Telefone, imipira yo gukina (Basketball) na Radio.