Inkomoko y’Izina Kigali

December 19, 2023

Iri zina ry’umurwa mukuru w’u Rwanda rikaba rikomoka ku musozi wa Kigali uzwi nka “Mont Kigali”hagati y’ikinyejana cya 14 na 15 ku ngoma y’umwami Kigeli Mukobanya.
Umusozi wa Kigali ( “Mont Kigali”)  hari ahu u Bugesera uwitwa Cyilima Rugwe yahatuye ashaka kwiyenza ku mwami Nsoro Bihembe w’u Bugesera ngo amutere.

Icyo gihe Nsoro Bihembe yarahamurekeye ari nacyo cyatumye nyuma yaho amwambura umugore we witwaga Nyanguge za Sagashya aramutwara ari nawe babyaranye na Mukobanya akaba ariyo mpamvu uwo Nyanguge bamuciragaho umugani ko yari umugore w’abami 2 kuko yari yararongowe n’umwami w’u Bugesera Nsoro Bihembe ndetse n’umwami w’u Rwanda Kilima Rugwe”.

 Umwami Kirima Rugwe amaze gutanga, yasimbuwe ku ngoma n’umuhungu we Kigeli Mukobanya, kuri iyi ngoma nibwo Abanyoro bari bafite ubwami bukomeye cyane muri aka gace bikoze mu gitero cyabo cya mbere, batera u Rwanda banyuze mu bice bibiri, abanyuze mu Ndorwa y’Iburasirazuba bogeze imuri ibyo bice byose ntawubakoma imbere bahinguka mu Bwanacyambwe.

Icyo gihe umwami waho Nkuba ya Nyabakonjo abaha inzira buhanya bagana ku ngoro y’umwami yari Intora ahazwi nko ku Gisozi ubu, Ingoro y’umwami barayitwika.
Urugamba rusakirana ubwo, kugeza u Rwanda rutsinze Abanyoro.

Umwami Mukobanya wari ufite imitwe y’Ingabo zizi kurwana, yakomeje kurwara inzika Ubwanacyambwe, kuko bwahaye inzira Ingabo z’Abanyoro zigatera u Rwanda.”
Kigeri Mukobanya afata imuheto yambarira urugamba aragenda atera umwami w’Ubwanacyambwe witwaga Nkuba ya Nyabakonjo wari utuye mu Giporoso ahahoze Sale Motor nuko aramwica ingoma y’Ubwanacyambwe yigarurirwa ityo.

Mugutanga izina Kigeli Mukobanya yaraje ahagarara ku gasongero ku umusozi wa Kigali aho yari yitegeye Uburiza bwigaruriwe na Se Cyilima Rugwe areba igice cya Gasabo ya kera noneho areba umurambi w’i Bwanacyambwe bwose aho uhera kuri mont Kigali, ukambuka Kicukiro ugafata Nyarugenge ugafata na Rwamagana y’Iburasirazuba nuko aravuga ati cya gihugu ntabwo kikiri icy’imisozi irindwi ahubwo noneho cyabye “Kigali” kuva icyo gihe umusozi uhakura iryo zina witwa Kigali cya Bwanacyambwe.

Iri zina Kigali ryavuzwe ku ngoma y’umwami Kigeli Mukobanya watwaye u Rwanda ahasaga mu 1378 kugeza 1411. Ngiyo inkomoko y’izina Kigali umurwa mukuru w’u Rwanda.

 Izina Kigali rikaba ribumbatiye ingingo yo kwaguka bivuga ikintu cyagutse.
Uretse kuba kuri uyu musozi wa Mont Kigali ukigaragaraho ibigabiro by’Abami ninaho haberaga umuhango wo gusabira umutima w’u Rwanda nk’uko Nsanzabera akomeza abivuga.

Ati “ Basabaga umutima w’u Rwanda bavuga bati abanyarwanda bagire umutima, u Rwanda rugire umutima, igihugu kigire ubuhoro, kizire ubusame kigire uburame”.

Uyu musozi wa mont Kigali ukora ku mirenge ya Nyamirambo, Mageragere, Kigali na Kimisagara yose yo mu karere ka Nyarugenge.

Byavuye:Kigalitoday