Inkomoko Y’insigamigani “Yigize Syoli”

January 3, 2024

Uyu mugani Abanyarwanda baca ngo kanaka “Yigize syoli”, bawuca iyo babonye umuntu wigize umushirasoni kabuhariwe, akaba ikinani muri byose. Ni bwo bagira bati “kanaka yigize Syoli!” Ngo byakomotse kuri Syoli w’i Nyagahanga ( ahazwi nka Byumba) ahagana mu mwaka wa 1600.

Syoli uwo yabyirukiye ku Cyuru ku ngoma ya Mutara Semugeshi, abyiruka akunda guhiga, aba umuhigi w’umukogoto. Ngo yari abizi cyane akica inyamaswa z’ishyamba ndetse ntakangwe n’iz’inkazi nk’intare, imbogo, ingwe n’izindi.

Umunsi umwe abandi bahigi baza kumurarika ngo bazajyane guhiga, ariko we arabakabukana ngo ntibazi kurasa ntiyajyana nabo guhiga. Bivugwa ko ngo yababwiraga ati “Nzijyana n’umuheto wanjye!”

Umugore we ngo yamugiraga inama yo gufatanya n’abandi kuko nta mugabo umwe, ariko Syoli akamutwama agira ati “Aho ntugira ngo nanjye ndi nka bamwe mupfa kwita abahigi! Uretse no kwitwaza umuheto wanjye, n’aho najyana inkoni yanjye nta nyamaswa yandinda!” Ni uko biba aho, ariko umugore akomeza kugira amakenga bimwanga mu nda.

Bukeye ashaka inzoga, ayijyana ku Cyuru kwa sebukwe, iwabo wa Syoli, agezeyo abwira sebukwe icyamuzinduye agira ati “Dawe iyi nzoga nkuzaniye ni iyo kugira ngo uzampanire umuhungu wawe yarananiye. Yihaye kujya ahiga mu ishyamba rya Nyagahanga wenyine, kandi muzi uko rimeze. Buriya n’abandi bahigi bamuraritse arabirukana ngo ni we uzi umuheto wenyine, batirimuka, nkamwumvisha ukuri kwabo akantwama akandaza ku nkeke ankoba.”

Sebukwe ngo yaramwumvise amusubiza agira ati “Genda mwana wanjye, ndamara gatatu ku munsi wa kane nkaza kubaza icyo kiroge uko cyigize.”

Ya minsi ishize, wa mukambwe ajya i Nyagahanga iw’umuhungu we. Agezeyo asanga Syoli yagiye guhiga wenyine. Ku mugoroba abungukana ingwe yishe, asanga se yicaye iwe amwereka umuhigo.

Amaze kwicara, se aramubaza, ati: “Mbese ko uje uri umwe, abandi mwahiganye bari hehe?” Syoli, ati: “Ntabwo mpigana n’abandi mpiga jyenyine.” Se ati: “Ese mwana wanjye niba uri n’umukogoto, harya urasa umuhinyoro ntiyarengera uzi kwinjiza?”

Syoli ati: “Aho nabereye sindahigana n’abandi.” Se yaramuhanuye yanga kumva, aramukangara ararakara, ni uko agira ati: “Nkabona n’umugore wawe yaraguhannye ukamunanira, koko wigize intabikozwa!” Yungamo, ati: “Harya ngo wica ingwe sha! Hari ubwo urutoni urunguru ruzakwihererana ubure kivurira!”

Umusaza arara ataraye, bukeye azinduka yitahira. Amaze gutaha muka Syoli asigara mu mazi abira kuko yareze umugabo kuri sebukwe. Syoli arabisha, abwira umugore; ati: “Ubu ngiye mu ishyamba kandi sinjyana umuheto, ndajyana icumu n’inkoni yanjye nkuzanire intare; ariko nimara kuyikwereka wiyimbire! Noye ayo!”

Ni uko aturumbukana icumu n’umujinya mwinshi yerekeza ishyamba. Ubwo ngo hari ku kagoroba, ageze ku ishyamba ajya ku nama mu rucucu rwari mu nsi y’inzira.

Agisutama urukwavu rumuturumbuka mu nsi yiterera hejuru, agira igihunga, aragwaguza, yishita ku icumu rye ryari rimushinze imbere, rimwahuranya umutima arahwera; azimira atyo azize guhinyura ay’abakuru.

Bitewe n’uko Syoli yajyaga ananira abamuhana, ntanakangwe n’inyamaswa z’inkazi, rubanda rwakurijeho ruvuga ko umuntu wese wananiranye mu mico akigira intabikangwa yigize Syoli.

Kwigira Syoli = Kunanirana mu mico

Imvano:“Ibirari by’insigamigani”