Intwari Mutara III Rudahigwa ni umwami w’u Rwanda, intwali y’u Rwanda iri mu cyiciro cy’Imena, ni icyiciro kibanziriza intwari z’u Rwanda. Ni intwari yaranzwe n’ibikorwa byinshi kandi byiza ku buzima bw’abanyawanda no ku iterambere ry’igihugu muri rusange
Dore ibintu 25 wamenya:
1.Amazina yafashe amaze kwima ni Mutara III Rudahigwa
2.Yavutse Werurwe 1911.
3.Avukira I Cyangungu.
4.Ise umubyara ni umwami Yuhi IV Musinga
5.Nyina ni umugabekazi Nyiramavugo Kankazi Redegonde.
6.Mu mwaka wa 1919, yatangiye amashuri mu ishuri ry’abana ba bashefu I Nyanza.
7.Mu mwaka wa 1924, yabaye umujyanama wa se.
8.Hagati ya 1929-1931, yagizwe umutware mu Nduga na Marangara.
9. Tariki ya 12 Ugushyingo 1931, ise yakuwe ku ngoma.
10.Tariki ya 16 Ugushyingo 1931,yimye ingoma na Guverineri Voisin abifashijwemo na Musenyeri Classe.
11.Tariki ya 15 Ukwakira 1933, umwami Mutara III Rudahigwa yashakanye na Nyiramakomali. Babyarana Umwana Gasibirege waje kwitaba imana akiri muto.
12.Mu mwaka wa 1940, Umwami yatandukanye n’umwamikazi.
13.Tariki ya 18 Mutarama 1942, Umwami Mutara III Rudahigwa yashakanye na Rosaliya Gicanda.
14.Tariki ya 17 Ukwakira 1943, yabatijwe na Musenyeri Leon Classe, yitwa Charles Léon Pierre, abyarwa muri batisimu na Pierre Ryckmans ( Guverineri Mukuru wa Kongo Mbiligi na Rwanda-Urundi). Yabatiranyijwe na Nyina Umugabekazi Nyiramamavugo Kankazi wiswe Radegonde.
15.Yakoze politike yo kumvikana na Kiliziya Gatorika na Leta Mbiligi.
16.Tariki ya 27 Ukwakira 1946 I Nyanza, ku munsi wa Kirisitu Umwami, yatuye Kirisitu Umwami Ingoma z’u Rwanda .
17.Umwami Mutara III Rudahigwa yitaye mu kujijura abanyarwanda. Yashinze Fonds Mutara, asaba abayezuwiti gushinga Koleji I Gatagara, bayijyana I Bujumbura iba College International du Saint Esprit, ashyigikira ishuri ry’Intwali ry’I Nyamirambo, ashinga amashuri adashingiye ku madini, ashinga ishuri ry’abenemutara ry’I Kanyanza, anohereza abanyarwanda ba mbere kwiga I Burayi.
18.Umwami azwiho kuba yaratanze zimwe mu nka ze mu nzara ya Ruzagayura.
19.Umwami yavanyeho inkuke zakamirwaga umwami, akuraho imirimo ya gahato yitwaga akazi, akuraho ubuhake, abagaragu bagabana na bashebuha, ashaka gukuraho igitabo cy’umusoro cyanditseho amoko, ababiligi barabyanga.
20.Umwami Rudahigwa niwe muyobozi w’ikirenga w’u Rwanda watunze imodoka, agendere no mu ndege bwa mbere.
21.Tariki ya 25 Nyakanga 1959, Umwami Mutara III Rudahigwa yatangiye I Bujumbura.
22.Umwami Mutara III Rudahigwa yatanze afite imyaka 48.
23.Umwami Mutara III Rudahigwa yatabarijwe I Mwima-Nyanza, tariki ya 28 Nyakanga 1959.
24. Umwami Rudahigwa yatanze nta mwana asize wo kuzungura ingoma. Asimburwa na murumuna we Kigeli V Ndahindurwa-Jean Baptiste).
25.Umwami Mutara III Rudahigwa yaharaniye guteza imbere imbereho y’abanyarwanda n’ubwigenge bw’u Rwanda.