Intwari z’u Rwanda

February 3, 2024

Tariki ya 1 Gashyantare buri mwaka ni umunsi mukuru wo Kwibuka Intwari z’u Rwanda.  Intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu; Imanzi, Imena n’Ingenzi.

Imanzi

Ni cyiciro dusangamo intwari Gisa Fred Rwigema n’Umusirikare utazwi. Ni intwari zakoze ibikorwa byo kwitangira igihugu, zikahasiga ubuzima.

Imena

Ni cyiciro dusangamo intwari Umwami Mutara III Rudahigwa Charles Léon Pierre, Rwagasana Michel, Uwilingiyimana Aagatha, Niyitegeka Félicité, n’abanyeshuri b’I Nyange  40 harimo nka Bizimana Sylvestre, Mujawamahoro Chantal na Mukambaraga Beatrice,….hari abapfuye n’abarokotse icyo gitero.

 Ni intwari zakoze ibikorwa bihebuje, zikitangira igihugu. Kuba Imena ntabwo bisaba kuba uri intwari itakiriho.

Ingenzi

Ni icyiciro cy’intwari zahize abandi mu bikorwa, mu bitekerezo no mu mibereho, bakabera abandi urugero. Nta ntwari irajya muri iki cyiciro.

CHENO (Chancellery for Heroes, National Orders and Decoration of Honour.) yashinzwe mu mwaka wa 2009. Niyo ishinzwe gushyira abantu mu ntwari no kubaha imidari n’ishimwe mu Rwanda. Ushobora gusaba gushyirwa mu ntwari cyangwa kubisabira undi muntu, maze bagakora ubushakashatsi ku busabe bwawe.

 Indirimbo y’Igihugu Rwanda Nziza  igira iti: “Abakurambere b’Intwari bitanze batizigama, baraguhanga uvamo ubukombe, utsinda ubukoroni na mpatse ibihugu, none uraganje mu bwingenge, tubukomereho uko turi twese.”