INZIRA Y’UMUGANURA

January 3, 2024

Umuganura uturuka muri Kanama

Uturukijwe no kwa Myaka

Ari bo bo kwa Musana

Bakaza kwaka amasuka

Bakabwira umutsobe ubatwara

Akaza n’ibwami

Umwami akicara ikambere

Ari kwa se cyangwa kwa Sekuru

Akicara mu kirambi

Ku ntebe y’inteko

Umutsobe akazana amasuka

Akwikiye mu nti z’imyifuzo

Y’amaberuka atarakora hasi

Ahambiriye mu kirago

Maze umutsobe akayahambura

Umwami akayenda

Akayafatira imbere ye

Akayahereza umutsobe

Ati genda uhige weze

Uwo kwa Musana akayasubiza mu kirago

Akayasohokana mu nzu

Yagera ku karubanda

Akayaha ubonetse wese

Akagenda ubwo

Yagera iwabo I Bumbogo

Ingoma zikayasanganira n’impundu

Bagacanira ngo amasuka yaje

Abo kwa Musana rero

Bakajya mu nkuka  bakabiba

Bagasubya imbuto bukeye

Nuko bagahinga

Ubwo ni muri Nzeri

Bakabibana n’uburo

Mu kwezi kwa Mutarama

Amasuka aba yeze

Maze mu myijima yako

Umurorano ukaza

Amasaka mu nshuro y’agakangara

Harimo  uturo duke

Bikaza Ikambere

Umutsobe agatereka mu nzugi

Umwami akaza gusohoka

Bagaheza abai mu nzu bose

Umwami akicara ku ntebe

Umutsobe akamuhereza ya nkangara

Umwami akayikora

Umugabekazi akayikora

Bakayijyana mu nzu

Yo mu gikari yiherereye

Bakazana urusyo bagasya

Ifu yaboneka bakarika

Bakavuga mu byibo bibiri

By’ingore bitoya

Bukira bagatumiza mu Nyubahiro

Bakazana amata mu nkongoro z’imirinzi

Bikaza ikambere

Bagaheza abatari abiru

Umwami akarora

Akagira kane

N’umugore we w’umwega

Utari mu mugongo

Akarora akagira kane

Twa twibo bakadushyira mu gicuba

Bagatereka ku musego

Inyuma ya Nyarushara

Bukira umwami akakira

Umuhutu w’intarindwa

Agahengera ingoma zitarabambura

Agatindura cya gicuba

Akijyanira wa mutsima akirira

Bikaba aho

Ukwezi kukajya gushira

Bakabariranya n’igihe

Ukwezi kwa Gashyantare kuzabonekera.