Umuganura uturuka muri Kanama
Uturukijwe no kwa Myaka
Ari bo bo kwa Musana
Bakaza kwaka amasuka
Bakabwira umutsobe ubatwara
Akaza n’ibwami
Umwami akicara ikambere
Ari kwa se cyangwa kwa Sekuru
Akicara mu kirambi
Ku ntebe y’inteko
Umutsobe akazana amasuka
Akwikiye mu nti z’imyifuzo
Y’amaberuka atarakora hasi
Ahambiriye mu kirago
Maze umutsobe akayahambura
Umwami akayenda
Akayafatira imbere ye
Akayahereza umutsobe
Ati genda uhige weze
Uwo kwa Musana akayasubiza mu kirago
Akayasohokana mu nzu
Yagera ku karubanda
Akayaha ubonetse wese
Akagenda ubwo
Yagera iwabo I Bumbogo
Ingoma zikayasanganira n’impundu
Bagacanira ngo amasuka yaje
Abo kwa Musana rero
Bakajya mu nkuka bakabiba
Bagasubya imbuto bukeye
Nuko bagahinga
Ubwo ni muri Nzeri
Bakabibana n’uburo
Mu kwezi kwa Mutarama
Amasuka aba yeze
Maze mu myijima yako
Umurorano ukaza
Amasaka mu nshuro y’agakangara
Harimo uturo duke
Bikaza Ikambere
Umutsobe agatereka mu nzugi
Umwami akaza gusohoka
Bagaheza abai mu nzu bose
Umwami akicara ku ntebe
Umutsobe akamuhereza ya nkangara
Umwami akayikora
Umugabekazi akayikora
Bakayijyana mu nzu
Yo mu gikari yiherereye
Bakazana urusyo bagasya
Ifu yaboneka bakarika
Bakavuga mu byibo bibiri
By’ingore bitoya
Bukira bagatumiza mu Nyubahiro
Bakazana amata mu nkongoro z’imirinzi
Bikaza ikambere
Bagaheza abatari abiru
Umwami akarora
Akagira kane
N’umugore we w’umwega
Utari mu mugongo
Akarora akagira kane
Twa twibo bakadushyira mu gicuba
Bagatereka ku musego
Inyuma ya Nyarushara
Bukira umwami akakira
Umuhutu w’intarindwa
Agahengera ingoma zitarabambura
Agatindura cya gicuba
Akijyanira wa mutsima akirira
Bikaba aho
Ukwezi kukajya gushira
Bakabariranya n’igihe
Ukwezi kwa Gashyantare kuzabonekera.