Inzu Eco Lodge, ahantu ho gucumbika I Rubavu

February 3, 2024

Ahantu heza ho gucumbika mu mujyi wa Rubavu ni mu Inzu Eco Lodge (Inshuti y’Ibidukikije) yafunguwe mu mwaka wa 2012.Ni ahantu bafite ubwiza bw’amacumbi yabo kandi atangiza ibidukikije, yubatse ku buryo bwiza, bafata amazi no gukora ifumbire mu myanda itandukanye babona.

Inzu Eco Lodge izwi kuba ishyigikira ubukerarugendo burambye mu bikorwa byayo bya buri munsi, gufasha abana batuye hafi yayo, guha akazi abantu batuye hafi yayo, kugabura amafunguro y’umwimerere, ubusitani bw’indabyo n’imboga, ubworozi bw’amatungo magufi, kutohereza amazi mu kiyaga cya Kivu kandi bacyegereye n’ibindi…

Gusangira Noheli n’Ubunani n’abantu bayituriye, babaha impano zitandukanye mu rwego rwo kwishimana nabo.

 Recycle-Reduce-Reuse, ikintu cyiza cyane cy’umwihariko, cyo gukusanya imyanda , ibintu byarangije gukoreshwa; amacupa, n’ibindi bakavanamo ibindi bikoresho

Iherereye Nyamyumba, hirya ya Brasserie, hafi y’icyambu.