Afurika ni umugabane wa gatatu mu migabane minini igize isi, ugizwe n’ubutaka n’amazi, bigize umurage kamere wa Afurika.
Mu nzuzi nini ziboneka muri Afurika zituruka mu bice bitandukanye byose by’umugabane w’Afurika; mu majyaruguru, amajyepfo, hagati, uburengerazuba n’uburasirazuba
Dore inzuzi ndende muri Afurika:
1. Uruzi rwa Nili
Uruzi rufite uburebure bwa Km 6670 , ni uruzi rwa mbere rurerure muri Afurika, rufite ubuso bungana na km2 3,4 miliyoni. Ni uruzi rwamayobera,rugenda rufata amazina atandukaye kubera aho runyura, rufata isoko yayo mu mashyamba ya Afurika y’uburasirazuba, rugizwe na Nil Blanc na Nil Blue, rwiroha mu Nyanja ya Mediterane.
Uruzi rwa Nili ruva mu Rwanda no mu Burundi rugakomeza Uganda,Tanzania, Kenya, Sudan, Sudan y’epfo, Ethiopie, Erithrea na Misiri. Uruzi ruriho ingomero nyinshi zitanga umuriro, rukangira nikibaya kera kubera ifumbire iboneka aho rugenda runyura.
Ni uruzi rwafashije mu kuvuka, kubaho ku bivugwa mu mateka ya Misiri (Hatariho Nili, igihugu cya Misiri sicyabaho), kubera urugendo rukora mbere yo kwisuka mu Nyanja, bituma ruza mu nzuzi nini ku isi.
2. Uruzi rwa Congo
Uruzi rufite uburebure bwa Km 4700, gifite ubuso bungana na Km2 miliyoni 3,68. Ni uruzi runyura mu bihugu bya RDC, Repuburika ya Congo Brazaville na Zambia, mu majyaruguru ya Zambia (Katanga) niho uruzi rufata isoko, rukisuka mu Nyanja ya Atalatika. Ni uruzi rugabanya imirwa mikuru y’ibihugu bya Afurika yo hagati ariyo Kinshasa na Brazaville.
3. Uruzi rwa Niger
Uruzi rwa gatatu mu burebure muri Afurika, rufite uburebure bureshya bwa Km 4 184 n’ubuso bwa Km2 miliyoni 2,26. Ni uruzi runyura mu bihugu bitandatu birimo; Nigeria, Niger, Benin, Mali, Guinée na Sierra Léone. Uruzi rwa Niger rwisuka mu Nyanja ya Atalatika. Ni uruzi runyura mu murwa mukuru w’igihugu cya Niger ariwo Niamey.
4. Uruzi rwa Zambezi
Uruzi rwa kane muri Afurika, rufite uburebure bwa Km 2 574 n’ubuso bwa km2 miliyoni 1,4. Ni uruzi runyura mu bihugu icyenda aribyo; Tanzanie, Malawi, Zimbabwe, Zambie, Mozambique, Namibie, Botswana, Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo na Angola. Ni uruzi rutangaje cyane, rufite umurage w’isi utangaje wa Victoria Falls… uri hagati ya Zimbabwe na Zambia. Uruzi rwa Zambezi rufite ingomero z’umuriro ziruriho zitanga umuriro mu bihugu byinshi, rwiroha mu Nyanja y’Ubuhinde.
5. Uruzi rwa Orange
Uruzi rufite uburebure bwa Km 1860 n’ubuso bwa Km2 973 000, ni uruzi rugenda mu byukuri mu bihugu bya Afurika yo mu majyepfo, rwiroha mu Nyanja ya Atalatika.
6. Uruzi rwa Sénégal
Uruzi rwa Sénégal rufite uburebure bwa Km 1 790 n’ubuso bwa Km 2 337 000, ni uruzi rufite isoko mu gihugu cya Guinée, rukanyura mu bihugu birimo Mali, Mauritanie na Sénégal.
Uruzi rwa Senegal ni kimwe mu byibanze bitanga ubuzima muri Afurika y’amajyaruguru kubera rufite ifumbire nyinshi bigatuma abantu bahinga mu kibaya cyarwo. Ni uruzi rukora urugabano rw’igihugu cya Mali na Mauritanie.
7. Uruzi rwa Limpopo
Urwo ruzi runyura muri Afurika y’amajyepfo rufite uburebure bwa Km 1700 n’ubuso bwa Km2 413 000, rufite isoko mu misozi ifite ubutumburuke bwa metero 1 800, runyura muri Botswana, Zimbabwe, Mozambique na Afurika y’epfo. Uruzi rwa Limpopo rwiroha mu Nyanja y’ubuhinde.
8. Uruzi rwa Okavango
Uruzi rufite uburebure bwa Km 1600, butuma ruza mu nzuzi ndende za Afurika, ubuso bwa Km2 721 200, runyura mu bihugu birimo Angola, Namibie na Botswana.
9. Uruzi rwa Volta
Uruzi rufite uburebure bwa Km 1346, rugizwe n’inzirohero eshatu arizo;Volta Blanche ituruka mu karere ka Ouahigouya, Volta Rouge na Volta Noire ituruka mu karere ka Banfora. Ni uruzi runyura mu bihugu birimo; Burkina Faso, Ghana, Côte d’Ivoire, rwiroha mu kigobe cya Guinée rukajya mu Nyanja ya Atalatika.
10. Uruzi rwa Ogoue
Uruzi rufite uburebure bwa Km 1200,ni uruzi ruva mu gihugu cya Gabon, rukiroha mu Nyanja ya Atalatika
11. Uruzi rwa Gambie
Ku burebure bwa Km 1130, uruzi rwa Gambie rufite isoko mu gihugu cya Guinée, rukanyura muri Sénégal na Gambie, ni muri Gambie uruzi rurangirira rwiroha mu Nyanja ya Atalatika.
Ifoto y’uruzi rwa Niger mu mujyi wa Niamey (Niger)